RFL
Kigali

Aime Uwimana ufite indirimbo zigera ku 100 yatunguwe n'inshuti ze za hafi zimwifuriza isabukuru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2018 9:16
0


Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 Aime Uwimana ufite indirimbo zibarirwa mu 100 yakorewe ibirori by'isabukuru na bamwe mu nshuti za hafi. Ni ibirori yakorewe mu buryo bwamutunguye dore ko hari hashize umunsi umwe isabukuru ye ibaye kuko ayigira tariki 20 Gicurasi.



Ibi birori byabereye muri T2000 muri Monaco Cafe kuva isaa moya n'igice z'umugoroba. Bamwe mu batunguye Aime Uwimana harimo; umunyamakuru Steven Karasira ukora kuri Radio Umucyo, Alain Numa ukorera Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda, umuhanzikazi Stella Manishimwe bakunze kwita 'Ni njye wa mugore', Vava uzwi cyane mu bikorwa by'urukundo, Ev Uwagaba Joseph Caleb wahoze ari umujyanama wa Papa Emile, Miss UNILAK Bellange Irene Muhikira na Patient Bizimana. Aba bose ubusanzwe babana na Aime Uwimana mu muryango 'All Gospel Today'.

All Gospel Today

Aime Uwimana hamwe n'abamutunguye bakamwifuriza isabukuru

Nyuma yo kwifatanya na Aime Uwimana mu bihe by'isabukuru ye y'amavuko, bamwe mu bamutunguye bagarutse ku kwitanga kwe mu buzima busanzwe n'uburyo akora umurimo w'Imana abikunze, akaba ari nayo mpamvu benshi mu bahanzi bamufatiraho icyitegererezo. Banagarutse kandi ku buryo ibihangano bye bihembura benshi. Gihamya yahise iba bamwe mu bakozi ba Monaco Cafe bahise baza kumusuhuza aho bari bishimiye cyane kumubona n'amaso yabo dore ko bafashwa cyane n'indirimbo ze.

Birumvikana bahise bafata ifoto y'urwibutso bari kumwe na Aime Uwimana. Nyuma y'ibirori byabereye mu nama yari yahuje aba bakozi b'Imana, Aime Uwimana bakunze kwita Bishop yashimiye cyane abifatanyije nawe bakamukorera ibirori by'isabukuru ye y'amavuko, ibintu byamukoze cyane ku mutima. Yagize ati: "Muri imfura ndabarahiye, mwakoze cyane pe, Imana ibanezeze"

All Gospel Today

Aime yari yateguriwe umutsima uriho gitari nka kimwe mu bicurangisho akunda

Vava

Vava ashyashyana ashaka uko we na bagenzi be batungura Aime Uwimana

Aime Uwimana

Aime Uwimana yari yibereye mu nama atungurwa n'abamusanganiye baririmba

Aime Uwimana

Amwe mu mateka ya Aime Uwimana umaze kwandika indirimbo hafi 100

Tariki 20 Gicurasi 2018 Aime Uwimana yujuje imyaka 41 y’amavuko. Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka 25 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 100. Si ibyo gusa ahubwo Aime Uwimana anafite studio ye bwite atunganyirizamo indirimbo z'abahanzi batandukanye.

Mu myaka isaga 22 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bayirimo bagenda barushaho kumenya gukorana bakarushaho kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n’ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari naho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora  umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye ndetse afatanya na za Worship teams zitandukanye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Kuririmba ku giti cye yagiye abifatanya no kuririmba mu matsinda aramya akanahimbaza Imana.

Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite

Aime Uwimana amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo na Groove Awards Rwanda yahawe nk'umwanditsi mwiza ndetse ahabwa ikindi gihembo nk'umuntu waharaniye impinduka mu muziki Gospel mu Rwanda. Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b'abahungu. Umwana wabo w'imfura afite imyaka itandatu n’amezi hafi ane naho umwana wabo w'ubuheta afite umwaka n'amezi 9 dore ko bamwibarutse tariki 18 Kanama 2016.

Aime Uwimana

Aime Uwimana yambitswe ingofero iriho amagambo amwifuriza isabukuru nziza

Zimwe mu ndirimbo Aime Uwimana yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo:Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour ,Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda. 

REBA HANO 'MU GITUZA CYAWE' YA AIME FT YVAN & BRENDA

Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya 'Rwanda Christian Convention'. Icyo giterane Aime Uwimana yatumiwemo gitegurwa n'amatorero ya Gikristo yatangijwe n'abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Amerika.

All Gospel Today

Steven Karasira yafashe umutsima awusiga mu gahanga ka Aime Uwimana

Aime UwimanaAime Uwimana

Nyuma y'ibirori bafashe ifoto y'urwibutso

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA AIME UWIMANA

REBA HANO 'NTUNDEKURE' YA AIME UWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND