Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19/05/2018 ni bwo Abapasiteri bize muri ishuri rya Tewoloji rya International Graduate School of Ministry bahawe impamyabumenyi zabo mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali ku rusengero rwa Glory to God Temple.
Mu bapasiteri bahawe impamyabumenyi muri International Graduate School of Ministry, babiri muri bo bahawe yahawe impamyabumenyi y'ikirenga (PhD), abandi 70 bahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters). Ni umuhango watangiye Saa ine za mu gitondo. Bamwe mu bagiye bahabwa Ijambo bagaragazaga ko kwiga ari ingenzi ndetse byaje gushimangirwa n'umwe mu bigishije ijambo ry'Imana, wagize ati "Kutiga biragapfa".
Iri Shuri International Graduate School of Ministry rifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryatangiye mu mwaka wa 2001 ritangizwa na Dr Henry Klopp. Kuri ubu rimaze kugera mu bihugu birenga 23. Iri shuri ryemewe na leta ya Washington ari naho 'Diplomes' zituruka. Mu Rwanda ryatangiye mu 2016, kugeza kuri ubu rifite amashami mu mu bice bitandukanye by'igihugu nka Kigali, Musanze, Huye ndetse na Rusizi.
Nk'uko twabitangarijwe na Dr Byiringiro Samuel uyoboye iri shuri mu Rwanda, yagaragaje ko iri shuri ari ngombwa cyane ku bashumba b'amatorero (Abapasiteri) kugira ngo babashe gukora neza imirimo yabo. Dr Byiringiro Samuel yadutangarije kandi ko usibye kwiga ibya Bibiliya, bize n'andi masomo atandukanye.
AMAFOTO
Ibyishimo byari byose
AMAFOTO: Byishimo Espoir
TANGA IGITECYEREZO