RFL
Kigali

Rutsiro:Dinah, Bosco Nshuti na Bethlehem bahembuye abatangiranye n'igiterane cya Arise Rwanda Ministries-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/04/2018 19:34
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018 mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza mu kagari ka Bushaka mu mudugudu wa Gaseke hatangijwe igiterane cy'ivugabutumwa cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye. Ni igiterane cyateguwe n'umuryango Arise Rwanda Minsitries.



Mbere y'uko iki giterane gitangira, habaye amahugurwa y'abanyeshuri n'urubyiruko rwaturutse mu matorero atandukanye akorera mu karere ka Rutsiro. Ni amahugurwa yibanze ku gushishikariza urubyiruko gukunda Imana ariko na none bagakura amaboko mu mifuka bagaharanira kwiteza imbere mu buzima busanzwe. Izabayo Patience witabiriye aya mahugurwa, aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

"Yari amahugurwa y'urubyiruko rwo mu madini atandukanye. Twize kwirinda ubunebwe tugakorera Imana ariko no mu buryo bw'umuriri tugakora. Icyamfashije cyane ni uko batubwiye ko Yesu ari we ufite urufunguzo rw'ubuzima bwacu. Njyewe nsengera muri ADEPR Muramba paruwasi Bugarura."

Uwera Dinah

Dinah Uwera kuri Stage

Nyuma y'amahugurwa y'urubyiruko, ahagana isaa munani z'amanywa hatangijwe igiterane cy'ivugabutumwa kitabiriwe n'abantu benshi baturutse hirya no hino mu matorero atandukanye akorera mu karere ka Rutsiro. Nyuma ya gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, hakiriwe abahanzi banyuranye batumiwe muri iki giterane, nuko bahesha umugisha abitabiriye iki giterane ku munsi wacyo wa mbere. Ni igiterane na cyateguwe na Arise Rwanda Ministries ku bufatanye na Empty Tomb Ministries ikuriwe na Pastor Bob.

Abahanzi baririmbye ku munsi wa mbere w'iki giterane mpuzamatorero cyateguwe na Arise Rwanda Minsitries ikuriwe na Pastor John Gasangwa, ni Dina Uwera wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017, Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' ndetse na korali Bethlehem. Aba baririmbyi bose bishimiwe bikomeye biba akarusho kuri korali Bethlehem yo mu itorero ADEPR Rubavu.Israel Mbonyi ategerejwe muri iki giterane kuri iki cyumweru tariki 22 Mata 2018.

Arise Rwanda Ministries

Abakozi b'Imana baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pastor Bob na Pastor Greg ni bo bigishije ijambo ry'Imana. Pastor Greg ni we wabanje kubwiriza, Pastor Bob aba ari we ubwiriza nyuma ye yitsa cyane ku rukundo ruhebuje Imana yakunze abari mu isi, kugeza aho itanga umwana wayo w'ikinege Yesu Kristo agacungura abari mu isi. Yasabye abari muri iki giterane guha agaciro urukundo bakunzwe n'Imana, bagakora ibiyihesha icyubahiro.

Yavuze ko Imana ibabazwa no kuba hari impano y'agaciro iha abantu bayo ariko ntibayakire. Iyo mpano yavugaga ni ukuba Imana yaratanze umwana wayo agapfa urupfu rw'agashinyaguro ku musaraba ariko kugeza ubu hakaba hakiri abantu batari bakira Yesu Kristo mu buzima bwabo. Abantu hafi 30 bakiriye agakiza muri iki giterane nyuma yo gukorwaho cyane n'ijambo ry'Imana ryabwirijwe na Pastor Bob na Pastor Greg.

Arise Rwanda Ministries

Abantu batari bacye bakiriye agakiza

Mu tundi dushya twabereye muri iki giterane ni uko umusore witwa Darius Rukundo ari nawe muhumuzabikorwa w'iki giteane yagabiye inka korali Bethlehem kubera uburyo ayikunda ndetse no kubera ibihe byiza bagiranye kuva bamenyana mu myaka itari micye ishije. Yanagabiye inka umuryango Arise Rwanda Ministries kubw'umutima n'ishyaka uyu muryango ufite mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Saa kumi n'ebyiri n'iminota 50 ni bwo igiterane cyasojwe ku munsi wacyo wa mbere. 

REBA ANDI MAFOTO

Arise Rwanda Ministries

Arise Rwanda MinistriesArise Rwanda Ministries

Korali y'abanyeshuri biga mu kigo cya Kivu Hills Academy cyabereyemo igiterane

Arise Rwanda Ministries

Bosco Nshuti hamwe n'abaririmbyi yavanye i Kigali

Arise Rwanda MinistriesArise Rwanda Ministries

Pastor John umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries

Arise Rwanda MinistriesArise Rwanda MinistriesArise Rwanda Ministries

Darius Rukundo umuhuzabikorwa w'iki giterane

Arise Rwanda MinistriesArise Rwanda Ministries

Arise Rwanda MinistriesArise Rwanda MinistriesArise Rwanda Ministries

Korali Bethlehem y'i Rubavu muri ADEPR

Arise Rwanda Ministries

Korali Bethlehem yakoze ku mitima ya benshi

Arise Rwanda MinistriesArise Rwanda MinistriesArise Rwanda MinistriesArise Rwanda MinistriesArise Rwanda MinistriesArise Rwanda Ministries

Arise Rwanda Ministries

Ababyeyi bafashwa na Arise Rwanda Ministries mbere y'igiterane babanje gukorera ibirori mugenzi wabo wagize isabukuru y'amavuko

Arise Rwanda Ministries

Bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Frere Manu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND