RFL
Kigali

Theo Bosebabireba uri kubarizwa mu Rwanda yishimiwe bikomeye i Rusizi mu giterane cyahuruje imbaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2018 15:09
0


Nyuma yo gukubitirwa muri Uganda n'abagizi ba nabi akajyanwa mu bitaro ndetse hagatangazwa ibihuha ko yapfuye ariko nyuma nyir'ubwite akihamiriza ko ari muzima, kuri ubu Theo Bosebabireba ari kubarizwa mu Rwanda ndetse akubutse i Rusizi mu giterane yatumiwemo n'Abangilikani.



Igiterane Theo Bosebabireba yitabiriye i Rusizi cyabaye tariki 24/02/2018. Ni igiterane yatumiwemo na korali yitwa Ivugabutumwa ibarizwa mu itorero Angilikani (EAR) mu murenge wa Bugarama hafi y'uruganda rwa Cimerwa. Muri iki giterane cyahuruje abantu uruvunganzoka baturutse mu Rwanda, Congo no mu Burundi, Theo Bosebabireba yarishimiwe cyane kugeza aho bamuteruye bakamushyira ku rutugu bakamuzengurutsa mu bantu.

Theo Bosebabireba

Hari abantu benshi cyane bari naje gutaramana na Bosebabireba

Ni nyuma y'ibyagiye bivugwa kuri Theo Bosebabireba harimo guhagarikwa muri ADEPR no gukubitirwa muri Uganda akajyanwa mu bitaro ariko nyuma yaho akaza koroherwa. Nyuma yaho Theo Bosebabireba yaje gukora indirimbo ayita 'Sinapfuye', akaba ari indirimbo ikubiyemo byinshi byamubayeho mu gihe gishize. Theo Bosebabireba yaririmbiye abanya Rusizi indirimbo ye nshya yise 'Sinapfuye' abantu benshi cyane barizihirwa. 

The Bosebabireba

Theo Bosebabireba yarakubiswe arakomereka cyane

Theo Bosebabireba wakiriwe n'imbaga nyamwinshi mu giterane yatumiwemo i Rusizi, yatangaje ko kuva yatangira umuziki kugeza ubu, ari ubwa kabiri aririmbye imbere y'abantu benshi cyane, aba mbere ngo yababonye mu kwamamaza Nyakubahwa Paul Kagame mu matora ya Perezida. Ubwinshi bw'abantu Theo Bosebabireba yabonye i Rusizi, bwamuhamirije ko akunzwe cyane. Bamwe mu bitabiriye iki giterane babwiye Bosebabireba ko n'ubwo ADEPR yaciye ibihangano bye, bitazababuza gukomeza kumva indirimbo ze.

Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba yishimiwe bikomeye i Rusizi

Theo BosebabirebaTheo Bosebabireba

Theo Bosebabireba mu giterane yatumiwemo i Rusizi n'Abangilikani

Theo Bosebabireba

Bosebabireba wakubitiwe muri Uganda, ubu yarakize 

UMVA HANO 'SINAPFUYE' YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND