Muvunyi Yesaya ni umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu karere ka Nyagatare. Kuri ubu amakuru ari kuvugwa kuri uyu muhanzi ni ubukwe ari kwitegura muri uyu mwaka wa 2018 dore ko magingo aya ari mu buryohe bw'urukundo n'umukobwa witwa Chantal.
Muvunyi Yesaya ari mu rukundo na Chantal Mukanyandwi bamaze amezi atari macye bakundana. Kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya yerekanywe mu muryango w'umukobwa. Chantal Mukanyandwi yatembereje umukunzi we mu miryango iri muri Kigali mu duce dutandukanye, bakaba baragiye ku Ruyenzi, Gikondo n'ahandi.
Ubukwe bwa Muvunyi Yesaya na Chantal Mukanyandwi ni vuba nk'uko Yesaya yabitangarije Inyarwanda.com. Gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki 23/06/2018 mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 15/06/2018 ari na wo munsi bazasezerana imbere y'amategeko ya Leta. Bamwe mu bakunzi b'umuziki wa Yesaya bumvise inkuru y'urukundo hagati ya Yesaya na Chantal barayishimiye cyane ndetse bamugaragariza ko batindiwe n'itariki y'ubukwe bwabo.
Muvunyi Yesaya hamwe n'umukunzi we Chantal
Muvunyi Yesaya w'imyaka 38 y'amavuko ni umukristo mu itorero rya ADEPR Nyagatare ari naho atuye akanahakorera ubuhanzi n'akazi ke kamutunze. Ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Hari igitondo, Tumushime, Dore umugisha, Ibikari n'izindi. Mu mwaka wa 2015 hatangajwe amakuru y'uko itorero rye rya ADEPR ryamushyizeho igitutu rimutegeka gushaka umugore atabikora bakamuhagarika ntazongere kuririmba mu nsengero zose za ADEPR muri Nyagatare. ADEPR ariko yaje kunyomoza aya makuru ivuga ko itakora iryo kosa, gusa iby'uko bari bagiye kumuhagarika byemezwa na bamwe mu basengera muri ADEPR Nyagatare.
Icyo gihe ubwo byasakuzaga cyane muri Nyagatare ko Yesaya agiye guhagarikwa na ADEPR, Muvunyi Yesaya yahise ategura ubukwe vuba na bwangu aho bwagombaga kuba mu mwaka wa 2016, gusa buza gupfa kuko umukobwa bakundanaga icyo gihe ari we Peruth Mutuyimana bahise batandukana dore ko Yesaya yasuzumye neza uwo mukobwa akaza gusanga ngo batarambana bagatandukana gutyo. Nyuma yo gukira igikomere, Muvunyi Yesaya yongeye kujya mu rukundo aho kuri ubu ari mu buryohe bwarwo hamwe n'umukobwa witwa Chantal.
Muvunyi Yesaya ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nyagatare
AMAFOTO UBWO YESAYA YARI YEREKANYWE MU MURYANGO WA CHANTAL
Yesaya yazimaniwe n'umukunzi we
Urukundo rurashyushye hagati yabo,.... bari bajyanishije
Yesaya hamwe n'abo mu muryango w'umukunzi we
Yesaya yagiriye ibihe byiza iwabo w'umukunzi we
REBA HANO 'HARI IGITONDO' YA MUVUNYI YESAYA
TANGA IGITECYEREZO