RFL
Kigali

Yesaya wari ugiye guhagarikwa na ADEPR azira gutinda gushaka ari mu rukundo n'umukunzi mushya, ubukwe ni vuba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2018 18:44
8


Muvunyi Yesaya ni umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu karere ka Nyagatare. Kuri ubu amakuru ari kuvugwa kuri uyu muhanzi ni ubukwe ari kwitegura muri uyu mwaka wa 2018 dore ko magingo aya ari mu buryohe bw'urukundo n'umukobwa witwa Chantal.



Muvunyi Yesaya ari mu rukundo na Chantal Mukanyandwi bamaze amezi atari macye bakundana. Kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya yerekanywe mu muryango w'umukobwa. Chantal Mukanyandwi yatembereje umukunzi we mu miryango iri muri Kigali mu duce dutandukanye, bakaba baragiye ku Ruyenzi, Gikondo n'ahandi.

Ubukwe bwa Muvunyi Yesaya na Chantal Mukanyandwi ni vuba nk'uko Yesaya yabitangarije Inyarwanda.com. Gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki 23/06/2018 mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 15/06/2018 ari na wo munsi bazasezerana imbere y'amategeko ya Leta. Bamwe mu bakunzi b'umuziki wa Yesaya bumvise inkuru y'urukundo hagati ya Yesaya na Chantal barayishimiye cyane ndetse bamugaragariza ko batindiwe n'itariki y'ubukwe bwabo. 

Muvunyi Yesaya

Muvunyi Yesaya hamwe n'umukunzi we Chantal

Muvunyi Yesaya w'imyaka 38 y'amavuko ni umukristo mu itorero rya ADEPR Nyagatare ari naho atuye akanahakorera ubuhanzi n'akazi ke kamutunze. Ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Hari igitondo, Tumushime, Dore umugisha, Ibikari n'izindi. Mu mwaka wa 2015 hatangajwe amakuru y'uko itorero rye rya ADEPR ryamushyizeho igitutu rimutegeka gushaka umugore atabikora bakamuhagarika ntazongere kuririmba mu nsengero zose za ADEPR muri Nyagatare. ADEPR ariko yaje kunyomoza aya makuru ivuga ko itakora iryo kosa, gusa iby'uko bari bagiye kumuhagarika byemezwa na bamwe mu basengera muri ADEPR Nyagatare.

Icyo gihe ubwo byasakuzaga cyane muri Nyagatare ko Yesaya agiye guhagarikwa na ADEPR, Muvunyi Yesaya yahise ategura ubukwe vuba na bwangu aho bwagombaga kuba mu mwaka wa 2016, gusa buza gupfa kuko umukobwa bakundanaga icyo gihe ari we Peruth Mutuyimana bahise batandukana dore ko Yesaya yasuzumye neza uwo mukobwa akaza gusanga ngo batarambana bagatandukana gutyo. Nyuma yo gukira igikomere, Muvunyi Yesaya yongeye kujya mu rukundo aho kuri ubu ari mu buryohe bwarwo hamwe n'umukobwa witwa Chantal.

JPEG - 31 kb

Muvunyi Yesaya ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nyagatare

AMAFOTO UBWO YESAYA YARI YEREKANYWE MU MURYANGO WA CHANTAL

Muvunyi Yesaya

Yesaya yazimaniwe n'umukunzi we

Muvunyi Yesaya

Urukundo rurashyushye hagati yabo,.... bari bajyanishije

Muvunyi Yesaya

Yesaya hamwe n'abo mu muryango w'umukunzi we

Muvunyi YesayaMuvunyi YesayaMuvunyi YesayaMuvunyi YesayaMuvunyi Yesaya

Yesaya yagiriye ibihe byiza iwabo w'umukunzi we

REBA HANO 'HARI IGITONDO' YA MUVUNYI YESAYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Allain6 years ago
    Afite umukobwa mubi pe!
  • aline6 years ago
    alikuyunawe ye, turamurambiwe. uyumukobwa suwa gatatu atweretse???? muzabamwumvibye, nukuyibara igezemo
  • GAHIMA6 years ago
    YEBABA YESAYA WE. ARIKO UBU KOKO NYAGATARE WABUZE UMUKOBWA MUZIMA KANDI MWIZA WARONGORA KOKO? UBU SE UYU UZAJYA UMUSOHOKANA KOKO CG NUWO GUSIGA MURUGO? ARIKO NABWO SINZI KABISA. URONGOYE UMUKOBWA MUBI NO KUCYUMWERU KABISA
  • Kenzy6 years ago
    ariko harya nkawe uba wanditse nkibi wabanje gukaraga rwa rurimi inshuro ndwi badi?? mubi?? harya uyu musore we ngo ni Yesaya we arasa ate waaa??nako maye ngo kuri mwe ubwiza bwanyu ni mu mufuka !! ahahahahhah, nyamara nta mubi wo gutabwa nta n'umwiza wo kuribwa!! Yesaya yishe akanyoni bangana!! point! +looooooooooooooooooooooooool.
  • apuuuuu6 years ago
    egokobaba, ukuniko bakira umukwe? ikigaragaracyo ntibari bamuiteguye banamusuzuguye koko!!!! sindeba sebukwe yamwakiliye yambaye ikamambili!!!!! yewe ndabona baranamwakiliye mugikari inyuma iyo mugikoni!!!! namwe nimundeberayo maphotos, hamwe bifotoroje inyuma yurugo mukarima kigikoni musi yi tanka (ikigega cyamazi), ahandi kumugozi wanitseho imyenda, naba nyirabukwe nibatari baramukazibe wagirango nibwobakibyuka ntibarakaraba nomumaso. ni danger yewe muhu, genda niwowe ushatse
  • Gabriel6 years ago
    Gusa byo ni Mubi kabisa. Abandi bahanzi usanga batisondeka naho wowe ndabona wagirango warahumye. Baguhozaga kunkeke none bitumye uzana gisomwa mwije. Genda Yesaya usebeje abahanzi kabisa.
  • Kevin6 years ago
    hahahah. Yesayi gusa ugiye kurongora umukobwa uryoshye nubwo ari mubi. ntakibazo uzajya unezerwa muburiri wenda hanze ntukamusohokane. Courage Yesaya we na Miss Sogoro wawe.
  • jp Amani6 years ago
    umukobwa mwiza ni umeze gute ariko ubundi? Yesa yabonye amahitamo ye Kndi amukwiye. hari icyo yamukundiye atabonye kuri abo beza muvuga. Yesaya Courage ahubwo ureke amagambo yabaguca intege.





Inyarwanda BACKGROUND