RFL
Kigali

Elsa Muhayimana wa korali Yesu araje yasoje Masters ahita asohora indirimbo y'ishimwe 'Sinabona ituro'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2018 18:34
1


Elsa Muhayimana ni umwe mu basore bane bagize korali Yesu Araje yo mu Badivantiste b'umunsi wa karindwi. Uyu musore yasoje Masters ahita ashima Imana abinyujije mu ndirimbo ye yise 'Sinabona ituro'



Elsa Muhayimana asoreje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri UNILAK mu ishami rya 'Economic Sciences and Management' mu gashami k'icungamutungo (Finance). Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018 ni bwo yakoze ibirori byabereye kuri Hill View Hotel mu rwego rwo gusangira n'inshuti ze bishimira intambwe ateye mu masomo. 

UMVA HANO 'SINABONA ITURO' YA ELSA MUHAYIMANA

Mu bantu bifatanyije na Elsa Muhayimana harimo abanyamakuru ba Gospel, abahanzi mu mu muziki wa Gospel barimo; Papy Clever, Jado Sinza, Danny Mutabazi n'abandi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Elsa Muhayimana yadutangarije ko kwiga akayirangiza Masters ari inzozi yari afite kuva kera akiri umwana muto. Kuva yakabije inzozi yakuranye, Elsa Muhayimana yavuze ko ari iby'agaciro, bikaba byamunejeje cyane. Yagize ati: 

Ni inzozi nari mfite nkiri umwana nazikabije byanejeje cyane ariko nta cyanejeje nko kuba nishimanye n'inshuti zanjye mu gitaramo cyabereye muri Hill View Hotel mu buzima bwanjye nikundira guhimbaza Imana ari nacyo kintu abantu bambazaga ngo nigaga ryari kandi natsinze mfite distinction. 

Elsa Muhayimana

Elsa Muhayimana yishimiye cyane gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Muri iyi ndirimbo 'Sinabona ituro', Elsa Muhayimana aririmbamo ko ubuzima bugizwe n'imisozi n'ibibaya, ibyiza n'ibibi. Akomeza avuga ko hari n'ibyiza abantu bageraho kuko baba bakoze, gusa ngo ntabwo abantu baba bakwiriye kukwiza kuko Imana ariyo ibigena. Yanakomoje ku cyiciro cya gatatu cya kaminua (Masters) yasoje avuga ko byari inzozi yari afite kuva akiri umwana.

Elsa Muhayimana akomeza avuga ko Imana ariyo ikwiriye guhabwa icyubahiro kubwo kumufasha agakabya izo nzozi. Aragira ati: "Naragoryamye bihagije umbera maso, isezerano ryawe nasanze nta wuzigera akwisunga ngo akorwe n'isoni, byari urugendo rutorishye, guturuka mu bwana nari mfite inzozi nkazibonera kure bitewe n'aho naziroteraga,.."

UMVA HANO 'SINABONA ITURO' YA ELSA MUHAYIMANA

Elsa MuhayimanaElsa MuhayimanaElsa MuhayimanaElsa MuhayimanaElsa Muhayimana

Byari ibyishimo bikomeye kuri Elsa Muhayimana n'inshuti ze

UMVA HANO 'SINABONA ITURO' YA ELSA MUHAYIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyaneza modeste6 years ago
    Mbere yabyose rwose ujye ubanza gushima imana iyi ndirimbo ni nziza knd imana ikomeze kukuba hafi mucyo ukora byose knd ukomeze intego wihaye knd uzabijyereho byose nkuko wabiharaniye kuva ukiri umwana





Inyarwanda BACKGROUND