RFL
Kigali

Uganda: Abakristo basaga ibihumbi 10 bigabije imihanda bagenda bamamaza Yesu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2018 10:48
0


Abakristo b'abapentekote basaga ibihumbi 10 bo muri Uganda, bigabije imihanda yo mu karere ka Mbarara, bagenda bamamaza Yesu Kristo mu gikorwa bise ‘Jesus Match’ cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018.



Muri iki gikorwa cya ‘Jesus Match’, aba bakrsito bo muri Uganda, bagendaga baririmba indirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana ari nako bahamagarira abantu kuza kuri Yesu. Bamwe muri aba bakristo bitabiriye iki gikorwa baturutse mu turere duhana imbibi na Mbarara, gusa umubare munini wari waturutse muri Mbarara. Ni igikorwa bakoze bahereye Daystar Cathedral Mbarara, bakomereza mu mihanda ya; Saveyo, Mile 2, Kisenyi, Kijungu, Kiswahili na Biafra. 

Bishop Nathan Ibrahim Turyamureeba, umuyobozi wa Daystar Cathedral Mbarara  yavuze ko ‘Jesus March’ ari igikorwa bateguye mu rwego rwo guhuriza hamwe abizera bakamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Nkuko Ugchristiannews ibitangaza, Bishop Nathan Ibrahim yashimiye Imana ikomeje kubakoresha. Yunzemo ko Afrika izakizwa. Yatangaje ko iki gikorwa cyatangijwe na Daystar Cathedral ariko magingo aya kikaba kiri kwitabirwa n'amatorero yose y'ab'abapentekote.

Bari benshi cyane

Iki gikorwa cya ‘Jesus Match’, kitabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye bazwi cyane muri Mbarara barimo; Akyiza Edson, Evangelist Chris Tusiime, Dr Joel Baziira, Pr Jimmy Henry, Pit Porter wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pr Wilson Bugembe, Bishop Franklin Mondo Mugisha na Pr. Cindy Kiganda.

Bishop Nathan Ibrahim Turyamureeba yavuze ko iki gikorwa bagikora nyuma yo gusoza amasengesho y'iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa, akaba ari nayo mpamvu ari igikorwa abakristo baha agaciro kuko baba bamaze igihe basabana n'Imana binyuze mu masengesho. Ni igikorwa kimaze gutanga umusaruro dore ko benshi bamaze kwakira agakiza bakava mu bapfumu n'ibindi byaha binyuranye. 

Iki gikorwa bagikora nyuma y'amasengesho y'iminsi 40






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND