RFL
Kigali

Nyanza:Amadini n’amatorero yahagurukiye gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2018 9:23
0


Tariki ya 18 Mata 2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu karere kugira ngo barebere hamwe uko gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zihagaze mu madini n’amatorero.



Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’umukozi wo muri Alert International, umuryango ufatanya n’Akarere ka Nyanza muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’abakozi b’Akarere bo mu ishami ry’imiyoborere myiza nabo bafite mu nshingano zabo izi gahunda.

Iyi nama ije nyuma y’aho aba banyamadini n’amatorero bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Bugesera bakirebera uko ubumwe n’ubwiyunge bumaze gutera imbere maze nabo bakiyemeza gushyira mu bikorwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko muri Bibiliya mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abanyakorinto 1:10 habivuga hati: “Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama.”

Unity and Reconciliation

Umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda Erasme ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Umutesi Solange bose bahuriza ku kuba abanyamadini n’amatorero bafite ubushobozi bwo gutuma abantu babana mu bumwe kandi nk’Akarere bakaba babizera nk’abantu bazana impinduka nziza kuko iyo ubumwe n’ubwiyunge buba bwarigishijwe mu madini n’amatorero Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari kuba.

Abitabiriye inama bose bakaba bemeza ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gukira ibikomere ihera ku muntu bwite bityo nk’abayobora abandi ubumwe n’ubwiyunge bakaba bagomba kubanza bakabugira ndetse bagakira n’ibikomere bikazagera no kubizera. Bamaze kubona ko iyo gahunda yihutirwa, abitabiriye inama bemeje ko hagomba kuba umwiherero vuba aho bazaganira kuri Ndi Umunyarwanda nk’inkingi mwikorezi y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Hatowe kandi komite ishinzwe gutegura uwo mwiherero kandi abahagarariye urubyiruko n’abagore mu matorero n’amadini nabo bakazaba bahari. Gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zikaba ziri mu z’ibanze Akarere ka Nyanza gashyize imbere dore ko muri Werurwe habaye ibiganiro bibiri kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’urugendoshuri ku bumwe n’ubwiyunge, isanamitima no gukira ibikomere.

Unity and ReconciliationUnity and Reconciliation

Amadini n’amatorero yahagurukiye gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND