RFL
Kigali

Prof Shyaka yasubije abifuza ko abanyamadini bajya batanga umusoro ku maturo n'icyacumi bahabwa n'abakristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2018 19:35
0


Mu gihe abapasitori n'abandi banyamadini binjiza amafaranga atari macye mu maturo n'icyacumi bahabwa n'abakristo, bituma hari abantu bifuza ko abanyamadini bajya bakwa umusoro ku maturo n'icyacumi. Prof Shyaka uyobora RGB yasubije abafite iki cyifuzo.



Mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) yabajijwe icyo avuga ku maturo n'icyacumi bihabwa abanyamadini nyamara Leta ikaba itabaka umusoro kuri ayo mafaranga bahabwa. Ni nyuma y'aho iyo usesenguye usanga abanyamadini binjiza akayabo biciye mu maturo n'icyacumi, bigashimangirwa na bamwe mu banyamadini babwira abakristo babo ko nta wemerewe gutura ibiceri kuko ngo bisakuriza Imana.

Prof Shyaka yatangaje ibi tariki tariki 19 Gashyantare 2018 ubwo RGB yatangazaga amabwiriza mashya areba amadini n'amatorero akorera mu Rwanda aho yavuze ko abasengera mu nyubako zidahesha Imana icyubahiro zirimo iziteza urusaku n'izifite isuku nke,...zigomba gufungwa kimwe n'uko abapasiteri batabyigiye nabo bagomba gufatirwa ingamba bagasabwa kwiga Tewoloji na cyane ko umwuga bakora wihariye kuko bafasha imitima y'abantu mu gihe n'abavuzi b'amatungo baba barabyigiye.

Ubwo yavugaga ku maturo n'icyacumi, Prof Shyaka Anastase yavuze ko gutanga amaturo n'icyacumi ari ibintu byemewe kandi bikorwa ku isi hose byongeye ngo abakristo batanga aya mafaranga ku bushake bwabo bitewe n'inyungu runaka baba bashaka harimo n'iyo gushyigikira urusengero basengeramo no gufasha ababafasha gusenga kugira ngo babone uko babafasha neza. Prof Shyaka Anastase yagize ati:

Turabizi ko gutura no gutanga icyacumi byemewe, ku isi hose birakorwa nta n'icyo bitwaye kuko umuntu atura uko ashaka n'uko abyumva kandi ku nyungu ze. Ngirango bayatanga bagira ngo mbere na mbere na rwa rusengero basengeramo rujye mu buryo n'ababafasha gusenga babone uko babafasha neza, ibyo ndibwira ko nta cyo bitwaye ariko ibyo tuvuga by'ubucuruzi ngira ngo ni ibindi.

Prof Shyaka Anastase yatangaje ko icyo bagomba gufatira ingamba ari abapasiteri biyita amazina bagahindura ayo bari bazwiho, bakabikora bagamije kuneneza abaterankunga babo kugira ngo babahe amafaranga menshi. Yatanze urugero ku muntu uva mu itorero rimwe akajya mu rindi, yabona bitamuha inyungu akarivamo akajya mu rindi, gutyo gutyo. Ibi ni byo Prof Shyaka agereranya no kumanyura Imana. Prof Shyaka yagize ati:

Biba byatangiye kuzana indi sura ni kwa kumanyura, ukagira utya ukumva byabaye ukundi cyangwa uyu munsi ukamubona muri iri yabona nta cyo rizana akaba yasimbutse aha, hari n'ibindi byajyaga bibaho ukumva ngo nitwaga gutya ariko ubu munyise gutya kubera ko abashobora kumpa amafaranga bo baragira ngo nitwe gutya,..ibyo nabyo urumva nyine kaba kabaye, iyo watangiye kwitwa ukuntu kugira ngo baguhe akantu, ubwo sinzi Imana ari nde, niba ari uwo nguwo ukubwiye ngo uhindure izina cyangwa ari ya Yindi wamanyuyeho simbizi, nabyo ndibwira ko ari bimwe mu byo tuzashyira mu buryo.

Kuri ubu insengero zisaga 700 zo muri Kigali zimaze gufungwa kubera kutubahiriza amabwiriza akubiye muri iri tegeko rishya rya RGB. Dufatiye urugero nko mu karere ka Nyarugenge na cyane ko ari kamwe mu turere tw'umujyi wa Kigali turimo akajagari kenshi k'insengero, ibisabwa kugira ngo itorero cyangwa idini ryemererwe gukorera muri aka karere ka Nyarugenge ni: Kuba itorero cyangwa idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB, kuba itorero cyangwa idini rifite icyemezo cy'ubuyobozi bw'akarere, kuba itorero cyangwa idini risengerwamo riri k'ubuso bungana na 1/2 cya Hectare;

Kuba itorero cyangwa idini ridakorera mu nzu yagenewe guturwamo, kuba itorero cyangwa idini rifite ubwiherero buhagije, byibura 2 bw'abagabo na 2 bw'abagore, kuba itorero cyangwa idini rifite Parking, kuba itorero cyangwa idini rifite greening na pavement, kuba itorero cyangwa idini ridasengera muri tente/shiting/apartment, kuba itorero cyangwa idini rifite sound proof (ku nsengero zegereye ingo z'abaturage), kuba itorero cyangwa idini rifite inyubako yuzuye kandi ifite ibyangombwa byo gukorerwamo (Occupation permit) no kuba itorero cyangwa idini rifite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda. 

Prof Shyaka Anastase

Prof Shyaka Anastase aganira n'abanyamakuru/ Foto; Niyonkuru Eric

REBA HANO IKIGANIRO RGB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND