Umuhanzikazi Aline Gahongayire hamwe na bagenzi babana mu muryango yatangije witwa Ineza Family kuri uyu wa Gatatu bakoze igikorwa cy'urukundo bafasha ababyeyi batishoboye baranasabana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017 ahagana isaa munani z'amanywa ni bwo Aline Gahongayire na bagenzi be berekeje muri iki gikorwa cy'urukundo cyo gufasha ababyeyi batishoboye. Iki gikorwa cyahereye ku giti cy'inyoni ku ruganda 'Metafoam' gikomereza mu kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko aho basuye bakanafasha ababyeyi batishoboye, hagatangwa matora 17.
Nkuko Aline Gahongayire yabitangarije Inyarwanda.com, matora yatanze yazitewemo inkunga n'uruganda 'Metafoam' rwa Bahati Hakiza Vanessa. Uru ruganda rukaba rwaramuhaye matora 30,agatanga 17 i Nyagatovu, izindi 13 akaba azazitanga i Bumbogo. Ababyeyi batishoboye bahawe izi matora n'ibitambaro byo kwifubika (Echarpe), banezerewe cyane bashimira Imana yaboherereje Aline Gahongayire. Hababayeho n'umwanya wo gusabana. Gahongayire yavuze ko intego y'iki gikorwa ari ukugira neza uko ashobojwe agahuza ibikorwa n'ijambo ry'Imana (Gospel in action).
Banafashe ifoto y'urwibutso ya 'Selfie'
Abajijwe impamvu adacika intege muri ibi bikorwa by'urukundo na cyane ko hari abantu babikora rimwe bakabireba, yavuze ko impamvu adacika intege ari uko nawe adahwema kubona ineza, imbabazi, imbaraga n'ubuntu bw'Imana mu buzima bwe bwa buri munsi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aline Gahongayire yavuze ko hari ibikorwa byinshi ateganya gukora muri iyi gahunda yo kugeza ineza ku bantu bose. Yahamagariye abantu bose kurangwa n'ineza, bakayigirira abantu bose kuko Imana izabibahembera. Yagize ati:
Intego ni ya yindi, 'Ineza hose kuri bose', uko tuzashobozwa, dukomeje kugenda henshi dusura ababyeyi, duteganya kuzajya na Rubavu, Bumbogo, Kibungo n'ahandi. Tuzakomeza mu gikorwa ngarukamwaka kitwa 'Ndagukunda' gikorerwa abana. Tuzasura abana bafite ubumuga bwo kutabona (Jordan Foundation). Dufite abana 100 twishyurira ishuri buri mwaka, turabakira tugasangira nabo ndetse tukanabasengera. Ineza ntisaza, ineza ntawe itabera, tuyiharanire, tuyigirire bose,Imana yo mu ijuru izatwitura. Alga (Aline Gahongayire) nahisemo kubaka aho ngana kuruta aho mva #New Woman (umugore mushya).
Aline Gahongayire akoze iki gikorwa nyuma y'iminsi micye amuritse album nshya yise 'New Woman' mu gitaramo cyabaye tariki 27 Ukwakira 2017 kikabera mu nyubako 'Ubumwe Grande Hotel' mu gitaramo yatangarijemo ko ari umugore mushya ndetse n'indirimbo zigize iyi album ye zikaba zivuba ubuzima bugoye yanyuzemo ndetse n'ingamba nshya afite mu murimo w'Imana.
MU MAFOTO REBA UKO BYARI BIMEZE
Bahereye ku ruganda 'Metafoam' gufata matora bahawemo inkunga
Aline Gahongayire ku ruganda rwa Metafoam
Metafoam yahaye Gahongayire matora 30 muri iki gikorwa cy'urukundo
Aline Gahongayire hamwe n'ababyeyi b'i Nyagatovu
Bishimiye gusurwa na Aline Gahongayire
Bakozweho cyane n'urukundo beretswe na Gahongayire
Aline Gahongayire n'ababyeyi yasuye bafashe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO