RFL
Kigali

Aline Gahongayiye yasuye anafasha ababyeyi batishoboye mu kugeza ineza ku bantu bose-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2017 9:40
3


Umuhanzikazi Aline Gahongayire hamwe na bagenzi babana mu muryango yatangije witwa Ineza Family kuri uyu wa Gatatu bakoze igikorwa cy'urukundo bafasha ababyeyi batishoboye baranasabana.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017 ahagana isaa munani z'amanywa ni bwo Aline Gahongayire na bagenzi be berekeje muri iki gikorwa cy'urukundo cyo gufasha ababyeyi batishoboye. Iki gikorwa cyahereye ku giti cy'inyoni ku ruganda 'Metafoam' gikomereza mu kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko aho basuye bakanafasha ababyeyi batishoboye, hagatangwa matora 17.

Nkuko Aline Gahongayire yabitangarije Inyarwanda.com, matora yatanze yazitewemo inkunga n'uruganda 'Metafoam' rwa Bahati Hakiza Vanessa. Uru ruganda rukaba rwaramuhaye matora 30,agatanga 17 i Nyagatovu,  izindi 13 akaba azazitanga i Bumbogo. Ababyeyi batishoboye bahawe izi matora n'ibitambaro byo kwifubika (Echarpe), banezerewe cyane bashimira Imana yaboherereje Aline Gahongayire. Hababayeho n'umwanya wo gusabana. Gahongayire yavuze ko intego y'iki gikorwa ari ukugira neza uko ashobojwe agahuza ibikorwa n'ijambo ry'Imana (Gospel in action).

Aline Gahongayire

Banafashe ifoto y'urwibutso ya 'Selfie'

Abajijwe impamvu adacika intege muri ibi bikorwa by'urukundo na cyane ko hari abantu babikora rimwe bakabireba, yavuze ko impamvu adacika intege ari uko nawe adahwema kubona ineza, imbabazi, imbaraga n'ubuntu bw'Imana mu buzima bwe bwa buri munsi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aline Gahongayire yavuze ko hari ibikorwa byinshi ateganya gukora muri iyi gahunda yo kugeza ineza ku bantu bose. Yahamagariye abantu bose kurangwa n'ineza, bakayigirira abantu bose kuko Imana izabibahembera. Yagize ati:

Intego ni ya yindi, 'Ineza hose kuri bose', uko tuzashobozwa, dukomeje kugenda henshi dusura ababyeyi, duteganya kuzajya na Rubavu, Bumbogo, Kibungo n'ahandi. Tuzakomeza mu gikorwa ngarukamwaka kitwa 'Ndagukunda' gikorerwa abana. Tuzasura abana bafite ubumuga bwo kutabona (Jordan Foundation). Dufite abana 100 twishyurira ishuri buri mwaka, turabakira tugasangira nabo ndetse tukanabasengera. Ineza ntisaza, ineza ntawe itabera, tuyiharanire, tuyigirire bose,Imana yo mu ijuru izatwitura. Alga (Aline Gahongayire) nahisemo kubaka aho ngana kuruta aho mva #New Woman (umugore mushya).

Aline Gahongayire akoze iki gikorwa nyuma y'iminsi micye amuritse album nshya yise 'New Woman' mu gitaramo cyabaye tariki 27 Ukwakira 2017 kikabera mu nyubako 'Ubumwe Grande Hotel' mu gitaramo yatangarijemo ko ari umugore mushya ndetse n'indirimbo zigize iyi album ye zikaba zivuba ubuzima bugoye yanyuzemo ndetse n'ingamba nshya afite mu murimo w'Imana. 

MU MAFOTO REBA UKO BYARI BIMEZE

Aline Gahongayire

Bahereye ku ruganda 'Metafoam' gufata matora bahawemo inkunga

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ku ruganda rwa Metafoam

Aline Gahongayire

Metafoam yahaye Gahongayire matora 30 muri iki gikorwa cy'urukundo

Aline GahongayireAline GahongayireAline Gahongayire

Aline Gahongayire hamwe n'ababyeyi b'i Nyagatovu

Aline GahongayireAline GahongayireAline Gahongayire

Bishimiye gusurwa na Aline Gahongayire

Aline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireInyarwanda LtdAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline GahongayireAline Gahongayire

Bakozweho cyane n'urukundo beretswe na Gahongayire

Aline GahongayireAline Gahongayire

Aline Gahongayire n'ababyeyi yasuye bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • keza Alice6 years ago
    Aline urumupagani kweli, Ijambo ry'Imana riravuga ngo nutanga ukuboko kwawe kundi ntikukabimenye aliko wowe ushishikazwa no kwifotoza ngo ukunde uvugwe. Nshuti ya Nyagasani ntukabe umufarisayo. Sinzi impamvu utabona ko Imana igenda ikugaragaza sikindi nuko uyibeshya.Abo bakene ujya gushakira ho indonke amalira yabo azagukurikirana.Menya gukora I bishimishije Uwiteka uve mubyo ubamo sinon Mungu atakuazibu.
  • Blandine6 years ago
    Imana iguhe umugisha kubwo kuzirikana abababaye knd twese dushyize hamwe tugafasha abababaye nziko twazabona ingororano ku Mana Imana ibidufashemo.
  • 6 years ago
    Yagize neza rwose ariko numvise ubuhamya ko Iranze ukabishira mwimenyesha makuru Imana yandika zeru.muzamuhe nuno butumwa yige gutanga bibe ibanga rye,ubundi azasanga mwijuru bidahari





Inyarwanda BACKGROUND