RFL
Kigali

Aline Gahongayire yashyize hanze indirimbo y'ishimwe ‘Warampishe’ igaruka ku buzima yaciyemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2017 7:34
4


Aline Gahongayiye yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Warampishe’ ikubiyemo ubutumwa bw’ishimwe ku Mana. Iyi ndirimbo yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2017 ikaba yaratunganyirijwe muri Kina music na producer Ishimwe Clement.



Muri iyi ndirimbo nshya ya Aline Gahongayire hari aho aririmbamo aya magambo:"Warampishe, wibutse ya masengesho, wibutse ya majoro, ijoro warampishe. Amaso yanjye yararize ijoro n’amanywa nabaye iciro ry’imigani muri rubanda. Natekereje ko ari inzozi ntegereza y’uko bucya, nerekeje ku gicaniro ya nyegamo y’abaramyi nitsa amavi mu mukungungu naratabaje urantabara. Waramurikiye ndenga cya kibaya cy’ibinegu nisanga mu mbuga y’ubutwari, amatwi yanjye ahindurirwa inkuru."

UMVA HANO 'WARAMPISHE' YA ALINE GAHONGAYIRE

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aline Gahongayire usigaye avuga ko ari umugore mushya (New woman), yadutangarije ko iyi ndirimbo ye ari iy'ishimwe ku Mana nyuma ya byinshi yaciyemo mu buzima ariko Imana ikamuhisha ikamurinda. Aline Gahongayire avuga ko iyo Imana itaba mu ruhande rwe, ngo umubisha we aba yaramumize bunguri.

Yagize ati:"Warampishe ni indirimbo y’ishimwe ku buzima bwanjye, iyo ataba Uwiteka, umubisha aba yaramize bunguri. Imana imenya ukuri, yarandengeye, yumvise gusenga kwanjye yo kabyaraa, yarampishe. Iyi ndirimbo ni true story (inkuru mpamo y'ibyo naciyemo).Buri wese Imana yaramuhishe, niyibuke ashime".

Aline Gahongayire

Umuhanzikazi Aline Gahongayire

UMVA HANO 'WARAMPISHE' YA ALINE GAHONGAYIRE

Aline Gahongayire yakomeje ashimira abantu bamfashije mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ye yise 'Warampishe'. Yashimiye producer Ishimwe Clement watunganyije amajwi yayo ndetse amushimira uruhare rwe mu iterambere ry'umuziki we. Yashimiye kandi Issa Noel Karinijabo wamufashije mu kwandika iyi ndirimbo. Yagize ati:

"Iyi ndirimbo nayikoreye muri Kina music, producer wayo ni Clement Ishimwe. Kuri ubu turi gukorana imishinga myinshi mu muziki kuko birumvikana gutera imbere mu muziki, mbikesha producer Clement. Ndashima Issa Karinijabo wemereye Imana mu kumfasha kwandika ibyari ibyiyumviro byanjye. (...) New woman. Be blessed."

UMVA HANO 'WARAMPISHE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dudu 6 years ago
    Good job Aline! Ukwihangana kwawe kuratwubaka.
  • Pacy 6 years ago
    Aline ndagukunda pe Imana ikomeze iguhe gutera imbere.iyi ndirimbo ninziza ifite msg nziza...nanjye Imana yarampishe ndabizi
  • yawe6 years ago
    ayiwe amarira arazonze mu maso mbuze uko mbigira Aline uranyomoye ni ukuri
  • Coco 6 years ago
    Urakoze cyane Aline, nange Imana yarampishe ntibyari byorishyeee. Yesu Kristo komeza umpishe.





Inyarwanda BACKGROUND