RFL
Kigali

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Warampishe' yakubitiwemo bikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/10/2017 8:02
2


Tariki 27 Ukwakira 2017 ni bwo Aline Gahongayire yamuritse album ye ya 7. Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Warampishe' imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album nshya.



Mu mashusho y'indirimbo 'Warampishe', Aline Gahongayire agaragara ari mu kigeragezo aho ubona atabanye neza n'umugabo, gusa Imana ikamurinda ikamuhisha nkuko abiririmba. Iyi ndirimbo kimwe n'izindi zinyuranye ziri kuri album ye nshya 'New Woman', Aline Gahongayire yavuze ko zikubiyemo ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo mu buzima busanzwe.

Mu gitaramo aherutse gukora, Aline Gahongayire yavuze ko mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Warampishe' yakubiswe bikomeye n'ukina ari umugabo we dore ko ngo yamukubise inshyi nyinshi n'imigeri. Yanatangaje ko iyi nkuru iri muri iyi ndirimbo izakorwamo filime y'amasaha abiri. Yunzemo ko agiye kuboneka cyane muri sinema. Aline Gahongayire yasohoye kandi amashusho y'indirimbo 'Niyo yabikoze' yafatiwe mu gitaramo aherutse gukora. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARAMPISHE' YA ALINE

REBA HANO UKO ALINE YARIRIMBYE 'NIYO YABIKOZE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didy6 years ago
    Courage Aline ,korera Imana nayo izaguhemba. ndasaba uwamfasha akandangira akazi, ndi umu mama w,abana babiri ntuye I Kigali.mfite licence muri management.mumfashe ndababaye pe number yanjye ni 0782840000.murakoze Imana ibampere imigisha.
  • marthens6 years ago
    Aline warampishe ni nziza cyane komereza aho naho uyu ushakira akazi hano agashyiraho na numero ze arambabaje kuko abatekamutwe bo araza kubabona kubwinshi.





Inyarwanda BACKGROUND