Tariki 27 Ukwakira 2017 ni bwo Aline Gahongayire yamuritse album ye ya 7. Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Warampishe' imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album nshya.
Mu mashusho y'indirimbo 'Warampishe', Aline Gahongayire agaragara ari mu kigeragezo aho ubona atabanye neza n'umugabo, gusa Imana ikamurinda ikamuhisha nkuko abiririmba. Iyi ndirimbo kimwe n'izindi zinyuranye ziri kuri album ye nshya 'New Woman', Aline Gahongayire yavuze ko zikubiyemo ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo mu buzima busanzwe.
Mu gitaramo aherutse gukora, Aline Gahongayire yavuze ko mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Warampishe' yakubiswe bikomeye n'ukina ari umugabo we dore ko ngo yamukubise inshyi nyinshi n'imigeri. Yanatangaje ko iyi nkuru iri muri iyi ndirimbo izakorwamo filime y'amasaha abiri. Yunzemo ko agiye kuboneka cyane muri sinema. Aline Gahongayire yasohoye kandi amashusho y'indirimbo 'Niyo yabikoze' yafatiwe mu gitaramo aherutse gukora.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARAMPISHE' YA ALINE
REBA HANO UKO ALINE YARIRIMBYE 'NIYO YABIKOZE'
TANGA IGITECYEREZO