RFL
Kigali

Aline Gahongayire ahamya ko Asaph ya Zion Temple ari iya mbere ku isi mu matsinda afite amavuta y’Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/09/2018 16:38
3


Asaph Music International ni itsinda ry'abaramyi bo mu itorero Zion Temple. Ni itsinda ryanyuzemo abahanzi batandukanye hano mu Rwanda. Aline Gahongayire umwe mu bakoreye umurimo muri iri tsinda ahamya ko ari ryo rya mbere ku isi mu matsinda afite amavuta y'Imana.



"Mbabwije ukuri, Asaph ni twe ba mbere ku isi dufite amavuta yo kuramya no guhimbaza Imana". Ayo ni amagambo Aline Gahongayire yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 9/9/2018 mu kiganiro akora cyitwa 'Be Blessed Show' gitambuka kuri Televiziyo y'igihugu (RTV/TVR). Icyakora Gahongayire yabivuze arimo no guseka. Yabitangaje ubwo yari arimo aganira na Kingdom Of God Ministries igizwe n'abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye yaba Angilikani (EAR), Kiliziya Gatorika, Restoration church n'andi.

Asaph Music Int'l yatumiwe mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries iri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye 'Victorious Live Concert' izakorera kuri CLA ku cyumweru gitaha, yabajijwe na Aline Gahongayire abaririmbyi bandi izaba iri kumwe nabo, ivugamo na Asaph Music International yo mu Gatenga muri Zion Temple. Aha ni ho Aline Gahongayire yahise ahera avuga ko batumiye abaririmbyi beza cyane, avuga ko Asaph ayizi na cyane ko ari yo yakuriyemo ndetse ashimangira ko ari iya mbere ku isi mu bafite amavuta y'Imana. 

Tariki 27 Ukuboza 2013 ari bwo Asaph Music Int’l iheruka gukora igitaramo gikomeye yahuriyemo n’Intumwa y’Imana Gitwaza Paul. Ni igitaramo bamurikiyemo album yabo bise ‘Icyubahiro’. Asaph Music Int’l ni umutwe w'abaririmbyi bayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Zion Temple. Barakunzwe cyane muri Zion Temple, na cyane ko ari yo korali rukumbi iri torero rigira. 

Asaph Music International

Mu mboni za Gahongayire, Asaph Music Int'l iyoboye isi mu makorali afite amavuta y'Imana

Aline Gahongayire yahamagariye abantu bose bazabishobozwa kutazacikanwa n'igitaramo cya Kingdom of God Ministries, itsinda avuga ko rigizwe n'abanyempano batandukanye barimo abubatse ingo ndetse n'urubyiruko. Yanyuzagamo akavuga ko Kingdom of God Ministries ifite abaririmbyi beza cyane yaba inyuma ku isura ndetse n'imbere mu mutima. Na we ubwe yavuze ko azitabira igitaramo cya Kingdom of God Ministries.

Image result for ALINE gahongayire inyarwanda

Aline Gahongayire avuga ko na n'ubu ari umu Asaph Music International 

Iki gitaramo cya Kingdom of God Ministries kizaba tariki 16/09/2018 kibere i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) mu mujyi wa Kigali. Kwinjira ni 3,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Icyakora abantu bagura amatike mbere y'uko igitaramo kiba baragabanyirizwa kuko basabwa kwishyura gusa 4,000Frw muri VIP naho mu myanya isanzwe bakishyura 2,000Frw.

Kingdom of God yatangaje abaririmbyi izafatanya nabo n'ibiciro byo kwinjira muri ‘Victorious Live Concert’

Kingdom of God igizwe n'abasore n'inkumi bahimbaza Imana mu mbaraga zabo zose

Kingdom of God Ministries izaba iri kumwe na Joel Lwaga wo muri Tanzania ukongeraho n'andi matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda arimo; Healing Worship Team, Alarm Ministries, Asaph Gatenga, Gisubizo Ministries, True Promises na Asaph Music International ya Zion Temple Gatenga. Ngaga Micheal umuyobozi wa Kingdom of God Ministries avuga ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo. 

Kingdom of God Ministries

Igitaramo Kingdom of God yateguye

REBA HANO UBWO AZAPH MUSIC YARI MU MUGOROBA WO KURAMYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben5 years ago
    Aline se apimira he amavuta y'Imana!!!! Imana niyo izi ibyayo.
  • Bula5 years ago
    Gahongayire se afite mavutametre?
  • irene5 years ago
    buriya se Aline yishyira mubakozi b'Imana bafite amavuta ????CG icyokoze mwitangazamakuru arayafite ariko kuba umukozi w'Imana sinkuko tumureba Hoya kdi singuciriye urubanza kuko harabaririmba bihimbaza CG ngo bakunde bamenyekane ariko Imbere y'Imana barutwa nabanyabyaha babikora batabikorera mwizina ry'Imana





Inyarwanda BACKGROUND