RFL
Kigali

Aline Gahongayire agiye kuzenguruka u Rwanda amurika album ye nshya anahumuriza abakomeretse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2018 14:25
0


Aline Gahongayire umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kuzenguruka igihugu cy'u Rwanda muri gahunda yise 'New woman album tour' aho azaba amurikira abo mu ntara album ye nshya yise 'New Woman'.



Tariki 27 Ukwakira 2017 ni bwo Aline Gahongayire yamuritse album ya karindwi yise 'New woman' (Umugore mushya) mu gitaramo cyabereye mu Ubumwe Grand HotelKuri ubu Aline Gahongayire yiyemeje kuzenguruka igihugu amurikira abakunzi b'umuziki wa Gospel album ye nshya aherutse kumurikira mu mujyi wa Kigali. 

Ni igitaramo kitabiriwe na benshi mu byamamare mu Rwanda

Aline Gahongayire agiye kuzenguruka u Rwanda, nyuma ya benshi bo mu Ntara bagiye bamusaba ko yazabasura abakataramira. Iyi gahunda yateguye ije ari igisubizo ku bantu batari bacye bajyaga babwira Aline Gahongayire ko ari umuhanzi w'i Kigali bitewe n'uko atajya agera no mu byaro ahubwo usanga indirimbo ze zizwi cyane mu mujyi wa Kigali. Si Aline Gahongayire gusa, ahubwo abahanzi banyuranye ba Gospel, usanga bazwi gusa muri Kigali.

Aline Gahongayire yabwiye Inyarwanda.com iyi gahunda yo kuzenguruka igihugu yayiteguye mu rwego rwo gusubiza iki kibazo yajyaga abazwa n'abantu batari bacye. Abajijwe intego nyamukuru y'iyi gahunda ye yo kuzenguruka igihugu, yavuze ko azaba yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, yamamaza ineza y'Imana, ahumuriza abakomeretse ndetse anashishikariza abantu kugira ineza. Yunzemo ko azaba yamamaza ibyo Kristo yakoze na cyane ko ari umuhamya wabyo. Yagize ati:

Intego ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kritso, twubaka igicaniro cy'ubuhamya mu kuramya no guhimbaza, twamamaza ibyo Kristo yakoze nk'abahamya babyo. Twamamaza ineza y'Imana, duhumurize abakomeretse, dushishikarize abantu kugira neza. Impamvu ki yo kuzenguruka igihugu aho tuzashobozwa kugera, iya mbere ni kenshi cyane mu ntara batubwiye ko turi abahanzi ba Kigali gusa, abajya mu ntara bari bacye umwaka ushize nabajijwe icyo kibazo mu biganiro n'abanyamakuru mbura igisubizo, nsaba Imana kuzanshoboza, mbigira bimwe mu mihigo y'uyu mwaka, ndabisengera numva mu mutima ni Amina.

Aline Gahongayire ubwo yamurikiraga i Kigali album ye nshya

Inyarwanda.com twifuje kumenya igihe iyi gahunda yo kuzenguruka igihugu izatangira, tubaza Aline Gahongayire iki kibazo, adusubiza ko mu gihe kitarambiranye azaba yamaze gushyira hanze gahunda yose iriho n'amatariki y'aho azajya hose. Ni igikorwa ari gutegura ku bufatanye bwa New Woman Ministries na Moriah Entertainment group. Biteganyijwe ko Aline Gahongayire azajya mu duce tunyuranye tw'u Rwanda. Aho amaze gutangaza azakorera ibitaramo ni: Musanze, Rubavu, Nyamata, Rwamagana, Kabuga, Kayonza, Nyagatare, Karongi, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye na Rusizi.

Album 'New Woman' Aline Gahongayire agiye kumurikira abanyarwanda baba hanze y'umujyi wa Kigali, igizwe n'indirimbo nshya 11 ari zo; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you fr Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix. Mu ndirimbo zigaragaza amashusho harimo; Iyabivuze, Ni nde watubuza, Ni yo yabikoze, I see you ft Serge Iyamuremye, Nakumbuka, Warampishe, Nzahora mbyibuka na Peke.

Aline Gahongayire

Aline Gahogayire yateguye gahunda yo kuzenguruka igihugu yamamaza Yesu

REBA HANO 'WARAMPISHE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND