RFL
Kigali

Aline Gahongayire agiye guhera i Kabuga azenguruka u Rwanda mu bitaramo yise 'Ineza Tour'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2018 17:52
0


Umuhanzikazi Aline Gahongayire agiye kwinjira mu gikorwa cy'ivugabutumwa yise 'Ineza Tour' azakorera mu turere dutandukanye tw'u Rwanda. Ku ikubitiro, ibitaramo bye bizenguruka u Rwanda, agiye kubihera i Kabuga kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018.



Iki gitaramo cyateguwe na Aline Gahongayire, kizabera i Kabuga kuri Eglise Vivante kuva isaa Cyenda z'amanywa kugeza isaa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Aline Gahongayire azaba ari kumwe n'abandi bahanzi banyuranye barimo; Eddie Mico, Serge Iyamuremye, Billy Jakes, Camarade, Janvier Kayitana, Babou na MD. 

Image result for Aline Gahongayire amakuru

Aline Gahongayire agiye kuzenguruka u Rwanda ahumuriza abantu

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aline Gahongayire yabajijwe impamvu ibitaramo bye bizenguruka u Rwanda yahisemo kubitangirira i Kabuga, adutangariza ko itsinda riri kumufasha gutegura ibi bitaramo ari ko ryabishimye. Abajijwe icyo abanya-Kabuga bakwitegura, yagize ati; "Kabuga bitegure, ibihe byo guhembuka, ibihe byo kuramya Imana, ibihe by'ineza y'Imana." Muri ibi bitaramo kandi Aline Gahongayire azaba amurikira abakunzi b'umuziki wa Gospel indirimbo ze ziri kuri album ye nshya yise 'New Woman' bisobanuye mu kinyarwanda 'Umugore mwiza'.


Aline Gahongayire avuga ko Yesu Kristo ari we muterankunga w'imena muri ibi bitaramo bye bizenguruka u Rwanda, Abajijwe intego nyamukuru y'iyi gahunda ye yo kuzenguruka igihugu, yavuze ko azaba yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, yamamaza ineza y'Imana, ahumuriza abakomeretse ndetse anashishikariza abantu kugira ineza. Yunzemo ko azaba yamamaza ibyo Kristo yakoze na cyane ko ari umuhamya wabyo. Yagize ati:

Intego ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kritso, twubaka igicaniro cy'ubuhamya mu kuramya no guhimbaza, twamamaza ibyo Kristo yakoze nk'abahamya babyo. Twamamaza ineza y'Imana, duhumurize abakomeretse, dushishikarize abantu kugira neza.

Album 'New Woman' Aline Gahongayire agiye kumurikira abanyarwanda baba hanze y'umujyi wa Kigali, igizwe n'indirimbo nshya 11 ari zo; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you fr Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix. Mu ndirimbo zigaragaza amashusho harimo; Iyabivuze, Ni nde watubuza, Ni yo yabikoze, I see you ft Serge Iyamuremye, Nakumbuka, Warampishe, Nzahora mbyibuka na Peke.

REBA HANO 'IYABIVUZE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND