Muri iyi minsi Aline Gahongayire ari gukoresha umuziki mu guhumuriza imitima ya benshi bari mu bibazo bitandukanye. Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya y'ishimwe yise 'Warahabaye' iri kuri album ye nshya 'New Woman' (Umugore mushya) aherutse kumurika.
'Warahabaye' ni indirimbo nshya ya Aline Gahongayire yakozwe na Producer Pastor P. Ni indirimbo imara iminota ine n'amasegonda 45, ikaba ikubiyemo ishimwe buri wese yatura Imana ayishimira byinshi yamukoreye. Aline Gahongayire aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko Album ye nshya 'New Woman' iriho indirimbo z'ubuhamya bw'ibyamubayeho mu buzima busanzwe akabibonesha amaso ye, ariko Imana ikamuba hafi. Muri iyi ndirimbo 'Warahabaye', Aline Gahongayire yumvikana aririmba aya magambo:
Warahabaye Mana igihe nagutabaje, akira ishimwe ryanjye. Ntiwemeye ko nandagara, ntiwemeye ko mba ikiganiro ku gasozi, n'ubwo nababaye cyane, ariko warantabaye. Nta kure Imana itagukura, nta kure Imana itakugeza. Komera kuri iyo Mana burya irahari iteka. Hari igihe uba mu kibazo ugatekereza ko yagutaye, ariko nubwo itagutabarira muri icyo, muhurira aho cyari kukwicira.
UMVA HANO 'WARAHABAYE' INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE
UMVA HANO 'WARAHABAYE' INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE
TANGA IGITECYEREZO