RFL
Kigali

Warantabaye Mana igihe nagutabaje ntiwemeye ko nandagara-Aline mu ndirimbo nshya 'Warahabaye'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/04/2018 16:48
3


Muri iyi minsi Aline Gahongayire ari gukoresha umuziki mu guhumuriza imitima ya benshi bari mu bibazo bitandukanye. Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya y'ishimwe yise 'Warahabaye' iri kuri album ye nshya 'New Woman' (Umugore mushya) aherutse kumurika.



'Warahabaye' ni indirimbo nshya ya Aline Gahongayire yakozwe na Producer Pastor P. Ni indirimbo imara iminota ine n'amasegonda 45, ikaba ikubiyemo ishimwe buri wese yatura Imana ayishimira byinshi yamukoreye. Aline Gahongayire aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko Album ye nshya 'New Woman' iriho indirimbo z'ubuhamya bw'ibyamubayeho mu buzima busanzwe akabibonesha amaso ye, ariko Imana ikamuba hafi. Muri iyi ndirimbo 'Warahabaye', Aline Gahongayire yumvikana aririmba aya magambo:

Warahabaye Mana igihe nagutabaje, akira ishimwe ryanjye. Ntiwemeye ko nandagara, ntiwemeye ko mba ikiganiro ku gasozi, n'ubwo nababaye cyane, ariko warantabaye. Nta kure Imana itagukura, nta kure Imana itakugeza. Komera kuri iyo Mana burya irahari iteka. Hari igihe uba mu kibazo ugatekereza ko yagutaye, ariko nubwo itagutabarira muri icyo, muhurira aho cyari kukwicira. 

UMVA HANO 'WARAHABAYE' INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE

Aline Gahongayire

UMVA HANO 'WARAHABAYE' INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwuzera eric6 years ago
    subirana nunugabo shahu ureke kwirirwa utubeshya, Biblia ntiyemera divorce sinumva rero ubutumwa bundi utubwira warananiwe kubaka.
  • JOJO6 years ago
    azamukurahe se ko Gahima yarangije kwibonera umwana mwiza ukiri muto utuje kandi ushaka kubaka undi ari aho ngaho abeshya abanyarwanda ngo yarakijijwe noneho ngo ageze mu gukorana nabinywera ku gati hahaaaaaa mu rurimi rwa mahanga baravuga ngo dis moi qui tu hantes je te dirai qui tu es .hari ibyo nibaza iyo avuze ngo New woman bikanshobera niki gishya yahindutseho ?yakoze ? ese ni ukunanuka aba avuga? cyangwa ni umukorogo? muzamumbarize new woman icyo abashaka kutumbwira
  • kwizera lolita6 years ago
    Wowe Eric..uko itemera divorce nibwo iyanga nicyaha!utarakora icyaha abe wambere gutera uyu mukobwa wabandi ibuye.Injajwa gusa.





Inyarwanda BACKGROUND