RFL
Kigali

Gahongayire yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nzanywe no ku gushima' arimo ayafatiwe muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2018 16:38
1


Aline Gahongayire ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Nzanywe no ku gushima' iri kuri album DVD 'New Woman' yamuritse mu mpera za 2017. Aya mashusho yashyize hanze harimo ayafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Aline Gahongayire yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko amashusho amwe y'iyi ndirimbo 'Nzanywe no ku gushima' yayafatiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo aherutseyo muri 2017, ayandi ayafatira i Kigali mu Rwanda. Aline Gahongayire asohoye aya mashusho mu gihe ari kwitegura kuzenguruka igihugu cy'u Rwanda amurikira abanyarwanda album ye nshya 'New Woman' ari nako abagezaho ubutumwa bubahumuriza imitima bubaremamo ibyiringiro.

Aline Gahongayire

Tariki 27 Ukwakira 2017 ni bwo Aline Gahongayire yamuritse album ya karindwi yise 'New woman' (Umugore mushya) mu gitaramo cyabereye mu Ubumwe Grand Hotel. Ni album igizwe n'indirimbo 11 ari zo; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you fr Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix. Mu ndirimbo zigaragaza amashusho harimo; Iyabivuze, Ni nde watubuza, Ni yo yabikoze, I see you ft Serge Iyamuremye, Nakumbuka, Warampishe, Nzanywe no ku gushima na Peke.

REBA HANO 'NZANYWE NO KU GUSHIMA' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muvara6 years ago
    Umukoro uzagutonyora wamugorewe.





Inyarwanda BACKGROUND