RFL
Kigali

Alex Dusabe yateguye igitaramo gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyizaba mu mpera z'uyu mwaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2018 19:15
0


Alex Dusabe mukunda mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ni nde wamvuguruza, Mfite umukunzi, Umuyoboro, Kuki murira n'izindi nyinshi agiye gukora igitaramo gikomeye kizaba mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 mu ntego nyamukuru yo kurwanya ibiyobyabwenge.



Alex Dusabe yateguye iki gitaramo 'Yesu Kristo ni imbaraga zibatura by'ukuri' ku bufatanye na ADEPR Kimisagara. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 30/12/2018 kibere mu mujyi wa Kigali ku Kimisagara kuri Maison des Jeunes (mu kibuga) kuva saa munani z'amanywa kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Alex Dusabe yabwiye Inyarwanda.com ko intego y'iki gitaramo ari ukurwanya ibiyobyabwenge byabase abantu benshi cyane cyane urubyiruko. 

Alex Dusabe

Alex Dusabe wateguye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Iki gitaramo cyiswe 'Yesu Kristo ni imbaraga zibatura by'ukuri' cyizarangwa n'indirimbo, ubuhamya ndetse n'ijambo ry'Imana. Kubona abantu bava mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi bakakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo ni byo Alex Dusabe ari gusaba Imana.

Abazitabira iki gitaramo bazaririmbirwa n'abahanzi barimo; Alex Dusabe, Dominic Ashimwe na Papi Clever. Hazaba hari kandi n'amakorali arimo; Korali Shalom yo muri ADEPR Gakinjiro na Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke. Buri wese uzumva iyi nkuru nziza yahawe ikaze muri iki gitaramo ndetse asabwa no kurarika abandi. 

Alex Dusabe

Igitaramo cyateguwe na Alex Dusabe afatanyije na ADEPR Kimisagara

Image result for Domini Ashimwe inyarwanda

Dominic Ashimwe azaririmba muri iki gitaramo

Image result for Papy Clever inyarwanda

Papi Clever yatumiwe muri iki gitaramo

Alex Dusabe

Alex Dusabe nawe azaririmba muri iki gitaramo

Image result for shalom choir adepr amakuru

Korali Shalom ya ADEPR Gakinjiro izaririmba muri iki gitaramo

Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke izaririmba muri iki gitaramo

REBA HANO NI NDE WAMVUGURUZA YA ALEX DUSABE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND