RFL
Kigali

Albert Niyonsaba yatanze ubutumwa ku bantu bamaze igihe kinini bategereje amasezerano bahawe n’Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2017 10:08
0


Umuhanzi Albert Niyonsaba yahumurije abantu bahawe amasezerano n’Imana, kugeza ubu bakaba bamaze igihe kinini bayategereje, abasaba kuguma mu masezerano bihanganye kuko Imana yayabasezeranyije idashobora kubeshya.



Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya yise ‘Izabikora’ yumvikanamo aya magambo “Guma mu masezerano iyabivuze ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora. Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi Siyoni udashobora kunyeganyezwa ahubwo uhora uhamye iteka. " Albert Niyonsaba ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba ari we wabaye umuhanzi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Award Rwanda mu mwaka wa 2016. Uyu musore akunzwe mu ndirimbo zitandukanye by’umwihariko iyo yise ‘Isezerano’, ‘Bigarure’, ‘Tuyobore’ n’izindi. 

UMVA HANO 'IZABIKORA' YA ALBERT NIYONSABA

Image result for Umuhanzi ALBERT NIYONSABA amakuru

Umuhanzi Albert Niyonsaba

UMVA HANO 'IZABIKORA' YA ALBERT NIYONSABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND