RFL
Kigali

Albert Niyonsaba arasaba Imana ko umutima we wamera nk’ikigega cyuzuyemo ijambo ryayo-INDIRIMBO NSHYA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/02/2017 16:15
0


Umuhanzi Albert Niyonsaba wabaye umuhanzi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Award Rwanda 2016 yakoze mu nganzo asaba Imana ko umutima we wahindurwa ukamera nk’ikigega cyuzuyemo ijambo ry’Imana. Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya yashyize hanze yitwa ‘Umpe kwitonda’.



"Icyampa umutima wanjye ukamera nk’ikigega cyuzuyemo ijambo ryawe. Icyampa umutima wanjye ukamera nka cya giti cyo ku mugezi gihorana imbuto. Umpe kwitondera ibyo wategetse kugira ngo ntateshuka inzira zawe." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Albert Niyonsaba yise 'Umpe kwitonda'.

UMVA HANO 'UMPE KWITONDA' INDIRIMBO NSHYA YA ALBERT NIYONSABA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Albert Niyonsaba yavuze ko iyi ndirimbo ye yayanditse mu rwego rwo kwibutsa abantu ko bakwiye kubaha no kuzirikana amategeko y’Imana. Yagize ati: "Iyi ndirimbo nk'uko yumvikana ni isengesho,natekereje ko buri munsi dusenga,buri cyumweru tukaba tujya mu rusengero kandi twigishwa amategeko  y'Imana ariko benshi bakabisiga ku ntebe. Iyi ndirimbo rero nayitekereje mu rwego rwo kwibutsa abantu ko bakwiye kubaha no kuzirikana amategeko y'Imana."

UMVA HANO 'UMPE KWITONDA' INDIRIMBO NSHYA YA ALBERT NIYONSABA

REBA HANO 'BIGARURE' YA ALBERT NIYONSABA


Image result for Umuhanzi Albert Niyonsaba

Umuhanzi Albert Niyonsaba usaba Imana umutima umeze nk'igiti gihorana imbuto

Image result for Umuhanzi Albert NiyonsabaImage result for Umuhanzi Albert Niyonsaba

Ubwo Albert Niyonsaba yashyikirizwaga igikombe cya Groove Awards Rwanda nk'umuhanzi w'umwaka muri 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND