RFL
Kigali

Alarm Ministries yandikishije amateka ku ruhimbi yahuriyeho na Mbonyi, Ambassadors of Christ, Simon, Healing na Shalom-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2018 0:23
1


Itsinda ry’abaramyi Alarm Ministries bandikishije amateka ku ruhimbi rugizwe n’urunyuranyune rw’amabara y’amatara, iburangisho bya kizungu basangiye na Ambassadors of Christ Choir, Healing Worship Team, Simon Kabera, Israel Mbonyi, Shalom Choir ndetse na Amani Stephan wavuye muri Amerika.



Alarm Ministries yari imaze igihe mu myiteguro y’igitaramo gifite intego yo gushishikariza abakirisitu gukunda Bibiliya. Ni igitaramo cyiswe “The Bible Is The Source Of Melody Concert” bateguye ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda).  Iki gitaramo cyabereye kuri Dove Hotel ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018.

Ni igitaramo cyamaze amasaha atandatu gisiga amateka binyuze mu ivugabutumwa ryifashishije amajwi, umudiho amashusho n’ibicurangisho mu guhesha umugisha abari bitabiriye. Alarm Ministries imaze imyaka igera kuri 19 mu ivugabutumwa, yagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gitaramo, yerekanye ubushongore n’ubukaka binyuze mu basore n’inkumi bayo bifashishije amajwi y’umwimerere mu kuririmbira abari bakoraniye ahabereye igitatamo.

Alarm Ministries yakoze igitaramo cy'amateka cyahembuwe benshi 

Baririmbye indirimbo za bo nyinshi ziri mu rurimi rw’Igiswahili ndetse n’izindi ziri mu Kinyarwanda, basoza igitaramo saa tatu zuzuye z’ijoro nk’uko byari biteganyijwe (21h:00’).

Uko igitaramo cyagenze- Saaa cyenda n’igice (15h:30’)-Itsinda rya Healing Worship Team babanje ku ruhimbi:

Iri tsinda rigizwe n’abasore n’inkumi batambira Imana bigatinda; bahuriye ku kuba bakoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro bikarenga bagasimbuka urubyiniro, bakanyura mu bitabiriye igitaramo bafatanya guhimbaza Imana. Indirimbo zabo nka “Nta misozi”, “Nguwe Neza”, n’izindi baririmbye baherekejwe bikomeye n’abari bakoraniye muri iki gitaramo, kuva batangiye kugeza basoje.

Saa cyenda na 58’ (15h:58’): Bakorewe mu ngata na Korali Shalom:

Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, ifite abakobwa n’abagore baririmba icyokere kikaza, bita cyane mu kunoza ijwi n’uburyo risohoka mu byuma. Buje amajwi meza asusurutsa ibizungamubiri bya muntu. Iminota ibiri gusa yari ahagije ngo bakomerwe amashyi n'abari bakoraniye muri iki gitaramo. Indirimbo yabo ya mbere baririmbye yunganiwe n'umusogongera w'amagambo, maze bagira bati "Kuko utari Imana y'Amagambo y'ibiriho".

Saa kumi n’imonata 46' (16h :46 ‘) - Alarm Ministries, umushyitsi w’icyubahiro muri iki gitaramo ni we wari utahiwe:

Alarm Ministiries mbere yo kugera ku ruhimbi, yabanjirijwe n'abacuranzi babo binjiye ku murongo umwe kugeza bageze ku ruhumbi. Bari bambaye imyenda ihuje amabara. Bahawe iminota micye yo gusuzuma ibyuma, abaririmbyi binjirira mu njyana yacurangarwa. Abaririmbyi b'abagore bari bambaye imyenda isa ukwayo, abagabo nabo byari uko.

Kuva mu rwambariro kugera imbere y’abari bitabiriye igitaramo, bakomerwaga amashyi y’urufaya. Iri tsinda ryatsinze mu ndirimbo banditse kubwa Bibiliya bayita 'Soma Bibiliya'. Mu majwi y'urwunge acengera ku ngoma z'amatwi, byari bihagije ko nyuma y'igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, bakomerwa amashyi y'inyongera.

Umwe mu baririmbyi ba Alarm Ministries, yavuze ko n’ubwo baririmba ‘Soma Bibiliya’, Bibiliya irimo amasezerano menshi. Iri tsinda ry'abaririmbyi baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo nshya, ubutumwa buzigize bukanyuzwa ku nyakiramashusho za rutura, bikorohera benshi gusoma banaririmba.

Mu ivugabutumwa ryabo, Alarm Ministries bati "Sink'igihe ngo gishire,  ntashira nk'umwaka. Ahoraho Iteka [Yesu]. Bungamo bati "Yafashe Imigisha yo mu bu Mana iyibumbira muri Yesu iramuduha".

Saa kumi n'imwe n’iminota 28' (17h :28’)- Ambassadors of Christ Choir, korali y’amateka yihariye mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi yahawe ikaze ku ruhimbi.

Bari ku murongo bagera ku ruhimbi, umusangiza w’amagambo, ati "Mubongere amashyi bambaye neza.” Iyi korali y’amateka akomeye yagaragaje ubuhanga budasanzwe bahuza amajwi. Bahereye ku ndirimbo yabo bise “Birakwiye gushima”, bakomereza ku ndirimbo bise "Njye nzajya ndirimba". Bati "Amagambo yanjye n’ubwo atari meza nyemerera mvuge ko uri Imana."

Mu minota bari bafite ku ruhimbi, iyi Korali yaririmbye benshi bacengerwa n'ubutumwa bwiza bwuzuye mu bihangano byabo bisenderezwa n'amajwi meza. Indirimbo yose bayisozaga bakomerwa amashyi. Umwe mu bagize Ambassador’s of Christ Choir yashimye abateguye iki gitaramo, avuga ko ibikorwa byose bishingiye kuri Bibliya.

Yavuze ko insaganyamatsiko y'iki gitaramo yubakiye ku ngingo nziza yiswe 'Bible the source of melody live concert'. Yanaboneyeho gutumira abari muri iki gitaramo ku tariki 16 Ukuboza,  2018 ko bafite igitaramo bazakorera kizabera Kigali kuri KECV ahazwi nka Camp Kigali. Ati "Abazaza muzamure amaboko ndebe. Abatazaza, nzaba ndi ku muryango ndeba". Iyi korali yasoreje ku ndirimbo bise 'Hoziana", indirimbo yazamuye ibyishimo by'abari bateraniye muri iki gitaramo; amaboko n'udatambaro bishyirwa mu kirere baha ikuzo Imana nyiribiremwa.

Saa moya n’iminota 32’ (19h:00’)-Simon Kabera yakiriwe ku ruhimbi:

Uyu muhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze ku ruhimbi ari kumwe n'itsinda ry'abaririmbyi batatu ndetse n’itsinda ry'abacuranzi bane. Yaririmbye indirimbo nka : “Ukwiye amashimwe”, “Mfashe inanga”, “Hari inshuti”, “Munsi yawo”  n’izindi zanyuze benshi.

Bishop Rugagi Innocent wari muri iki gitaramo yahimbawe. Yakoze mu ikofi ahereza umwana wari iruhande rwe amadorali ijana ayashyira Simon Kabera wari ku ruhimbi. Simon Kabera yayakiriye ariko ntiyamenya uwamwohereje ayo madorali. Simon Kabera yari muri iki gitaramo ari kumwe n’abo mu muryango we.

Saa moya na 34’(19h:34’)- Mbonyicyambu Israel [Israel Mbonyi] ni we wari utahiwe:

Israel Mbonyi yakiranwe ubwuzu na benshi kugeza ku bashumba bari muri iki gitaramo. Yabanjirijwe n’itsinda ry'abaririmbyi ndetse n’abacuranzi bamufasha, mu minota mike yahise abasanganira.

Yageze ku rubyiniro ahita afata gitari, aganira n'abacuranzi be yegera imbere. Yasuzumwe ibyuma akoresheje indirimbo ye yise 'Ibihe' aranzika mu bitero biyigize. Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Intashyo'. Amagambo agize indirimbo ze ashimangira uburyo yacengewe benshi bari muri iki gitaramo.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe na Alarm Ministries, ku isaha ya saa tatu z’ijoro. Alarm Ministries ihuriyemo abaririmbyi b’amadini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda. Muri Werurwe 2018 yamuritse album ya Kane y’amashusho yise “Turakomeye”.

Iki gitaramo cyarimo abakozi b’Imana n’abaririmbyi b’amazina azwi nka: Patient Bizimana, Aime Uwimana, Serge Iyamuremye; Aimable Twahirwa, Alain Numa Umukozi wa MTN Rwanda, Umushumba mukuru w'Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Fidèle Masengo, Pastor Sebagabo Christophe wa Calvary Revival Church, Bishop Rugagi Innocent, Umushumba Mukuru w'Itorero Redeemed Gospel Church mu Rwanda n’abandi.

AMAFOTO:

Healing Worship Team, abasore n'inkumi babyina bigatinda

Shalom Choir yanyuze benshi ku ruhimbi mu ndirimbo zabo zo kuramya no guhimbaza Imana

Ambassadors of Christ Choir, korali y'amateka yihariye Mu Itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi (Adventiste du Septieme Jour).

Abasangiza b'amagambo muri iki gitaramo.

Alarm Ministries ihuriyemo abaririmbyi b’amadini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda.

Hashimiwe abagize uruhare rukomeye mu kwamamaza iki gitaramo, birumvikana Inyarwanda.com nayo irimo

Simon Kabera.

Umuramyi Israel Mbonyi.

Bishop Rugagi [uri hagati].

Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Aimable Twahirwa

Patient Bizimana yafashijwe.

Andi mafoto menshi kanda hano:

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE


UMUNYAMAKURU WA TVR YAVUZE UBURYO INDIRIMBO YA AIME UWIMANA YUJE UBUHANUZI


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Eric Niyonkuru-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • titi5 years ago
    Alarm ndabakunda ariko ngeraho nkibaza niba mutazasigarana amajwi gusa imana yarabavuyeho..mbivuze nkurikije imyambarire ubona rimwe idahesha imana icyubahiro. Urugero, chance ahagaze kugicaniro n imbere y'abakozi b'Imana ikariso igaragara aho inyuze wese ubona biteye isesemi! mwisubireho. Chance ndagukunda ariko ungera wisuzume neza.. Ben fasha madame adatwadwa n'ubustar.





Inyarwanda BACKGROUND