Apotre Gitwaza, Bishop Rugagi na Anita Pendo, Mike Karangwa ni bamwe mu bitabiriye igitaramo Alarm Ministries yamurikiyemo album DVD nshya bise 'Turakomeye'. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kitabirwa n'abantu basanga ibihumbi bibiri.
Iki gitaramo cya Alarm Ministries cyatangiye Saa Cyenda z'amanywa kirangira Saa mbiri z'Ijoro ubona abantu bakinyotewe no kumva indirimbo. Ni igitaramo kitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari 3000Frw, 5000Frw na 10,000Frw. Abantu bazwi cyane mu gisata cya Gospel bitabiriye iki gitaramo hari: Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Alain Numa, Bishop Rugagi Innocent na Apotre Dr Paul Gitwaza ari nawe wigishije ijambo ry'Imana.
Abandi bantu b'ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo; Anita Pendo, Mike Karangwa na Hon Edouard Bamporiki umuyobozi wa komisiyo ishinzwe itorero ry'igihugu. Benshi mu bari muri iki gitaramo bizihiwe mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo za Alarm Ministries ndetse na Healing Worship Team. Alarm Ministries yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo nshya ziri kuri Album DVD bamuritse ari yo 'Turakomeye'. Indirimbo bise 'Turakomeye' ni yo baririmbye bwa nyuma.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Alarm Ministries basirimbye karahava,.. Chance mu bicu
Apotre Gitwaza yatangariye cyane Chance
Bafashijwe cyane
Aline Gahongayire yitabiriye iki gitaramo
Alarm Ministries yabonye abantu benshi cyane
Patient Bizimana yakozweho
Anita Pendo yahembukiye muri iki gitaramo
Bishop Rugagi yitabiriye igitaramo cyatumiwemo Apotre Gitwaza
Apotre Gitwaza ni we wigishije ijambo ry'Imana
Hon Edouard Bamporiki yitabiriye igitaramo cya Alarm Ministries
Alain Numa mu gitaramo cya Alarm Ministries
Apotre Gitwaza yitegura kwigisha ijambo ry'Imana
Alarm Ministries mu gitaramo bamurikiyemo Album 'Turakomeye'
Mike Karangwa yitabiriye iki gitaramo
AMAFOTO: Gospeltime.org
TANGA IGITECYEREZO