RFL
Kigali

Alarm Ministries yakoze igitaramo gikomeye kitabiriwe na Gitwaza, Rugagi n'abandi b'ibyamamare-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2018 1:33
0


Apotre Gitwaza, Bishop Rugagi na Anita Pendo, Mike Karangwa ni bamwe mu bitabiriye igitaramo Alarm Ministries yamurikiyemo album DVD nshya bise 'Turakomeye'. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kitabirwa n'abantu basanga ibihumbi bibiri.



Iki gitaramo cya Alarm Ministries cyatangiye Saa Cyenda z'amanywa kirangira Saa mbiri z'Ijoro ubona abantu bakinyotewe no kumva indirimbo. Ni igitaramo kitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari 3000Frw, 5000Frw na 10,000Frw. Abantu bazwi cyane mu gisata cya Gospel bitabiriye iki gitaramo hari: Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Alain Numa, Bishop Rugagi Innocent na Apotre Dr Paul Gitwaza ari nawe wigishije ijambo ry'Imana.

Abandi bantu b'ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo; Anita Pendo, Mike Karangwa na Hon Edouard Bamporiki umuyobozi wa komisiyo ishinzwe itorero ry'igihugu. Benshi mu bari muri iki gitaramo bizihiwe mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo za Alarm Ministries ndetse na Healing Worship Team. Alarm Ministries yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo nshya ziri kuri Album DVD bamuritse ari yo 'Turakomeye'. Indirimbo bise 'Turakomeye' ni yo baririmbye bwa nyuma.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Alarm Ministries

Alarm Ministries basirimbye karahava,.. Chance mu bicu

Alarm Ministries

Apotre Gitwaza yatangariye cyane Chance

Alarm Ministries

Bafashijwe cyane

Alarm Ministries

Aline Gahongayire yitabiriye iki gitaramo

Alarm Ministries

Alarm Ministries yabonye abantu benshi cyane

Alarm Ministries

Patient Bizimana yakozweho

Anita Pendo

Anita Pendo yahembukiye muri iki gitaramo

Rugagi

Bishop Rugagi yitabiriye igitaramo cyatumiwemo Apotre Gitwaza

Gitwaza

Apotre Gitwaza ni we wigishije ijambo ry'Imana

Bamporiki

Hon Edouard Bamporiki yitabiriye igitaramo cya Alarm Ministries

Alain Numa

Alain Numa mu gitaramo cya Alarm Ministries

Alarm MinistriesGitwaza

Apotre Gitwaza yitegura kwigisha ijambo ry'Imana

Alarm Ministries

Alarm Ministries mu gitaramo bamurikiyemo Album 'Turakomeye'

Alarm Ministries

Alarm MinistriesAlarm Ministries

Mike Karangwa yitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: Gospeltime.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND