RFL
Kigali

Alarm Ministries iteganya kujya muri Afrika y’Epfo,yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Christine Shusho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2015 19:25
2


Nyuma yo kwandika amateka mu gihugu cya Kenya, itsinda Alarm Ministries rya hano mu Rwanda rizwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguye igitaramo kizabera muri Kigali tariki ya 18 Ukwakira 2015 kuri CLA Nyarutarama kuva isaa kumi z’umugoroba.



Mazeze Charles umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi wa Alarm Ministries umuryango wa Gikristo ugizwe n’abantu baturuka mu matorero atandukanye, yatangarije inyarwanda.com ko bari gutegura igitaramo gikomeye cyo kumurika Alubumu “Hariho impamvu” . Icyo gitaramo kizabonekamo umuhanzikazi Christine Shusho wo muri Kenya ndetse na  Israel Mbonyi wa hano mu Rwanda.

Christine Shusho(wambaye umutuku wejuru) azafatanya na Alarm Ministries muri iki gitaramo

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi uherutse gukora igitaramo kikitabirwa n'imbaga nawe azafatanya na Alarm Ministries

Ubwo Alarm Ministries iherutse mu gihugu cya Kenya mu gitaramo yahateguye ndetse kigakora ku mitima ya benshi, Christine Shusho umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya ni umwe mu bantunguwe cyane no kubona imiririmbire igezweho atatekerezaga kuri Alarm Ministries, ibyo bikaba byaramuteye kwinjira muri iryo tsinda akaba ambasaderi waryo muri Kenya. Benshi mu banyakenya banze kwemera ko Alarm Ministries ariyo mu Rwanda bitewe n’imiririmbire yo ku rwego rwo hejuru.

Alarm Ministries hamwe na Christine Shusho(uwo wambaye umutuku)

Mazeze Charles yabwiye inyarwanda.com ko nyuma yo kujya muri Kenya bakandika amateka ndetse bakahigira byinshi birimo nko gufata umwanya uhagije wo gutegura neza igitaramo cyawe, yavuze ko mu byifuzo Alarm Ministries ishyize mbere harimo kuzajya mu ivugabutumwa mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu myaka mike iri imbere ndetse ikaba yaratangiye kuvugana n’itsinda ry’abanyafrika y’Epfo bazakorana muri iyo gahunda.

Alarm Ministries iteganya kujya muri Afrika y'Epfo

Kwinjira muri iki gitaramo cya Alarm Ministries kizaba ku cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2015 kuri CLA Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ni ukubanza kwishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000Frw) ugahabwa DVD yitwa Hariho impamvu ikubiyeho indirimbo 15 z’amashusho za Alarm Ministries. 

Alarm






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rudakemwa8 years ago
    Imana niyo nkuru muri byose.....turabashyigikiye kandi turabakunda
  • Anne Gisele8 years ago
    Ndabakunda cyane Imana izabashyigikire nifuza gufatanya namwe bisaba iki? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND