RFL
Kigali

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo yatumiyemo andi matsinda akomeye, kwinjira ni ubuntu

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/10/2017 14:08
0


Alarm Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizabera kuri Dove Hotel (aharebana na ULK) ku Gisozi. Ni igitaramo kizaba taliki ya 22/10/2017 kuva saa munani z'amanywa (14:00), kwinjira akaba ari ubuntu.



Alarm Ministries ni rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana, abagize uyu muryango bakaba bifuza ko Abanyarwanda bose bazajya kwifatanya nabo mu kuramya Imana. Nkuko Twabitangarijwe na David Gakunzi umunyabanga nshingwabikorwa wa Alarm Ministries yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu.

David Gakunzi yagize ati: "Iki gitaramo, kwinjira twabigize ubuntu kugira ngo abanyarwanda bose bahure n'ubwiza bw'Imana kandi icyo iki gitaramo kigamije ni ukuramya Imana gusa." Yakomeje avuga ko andi matsinda azaba ari muri iki gitaramo ni Healing Worship team, True Promises Ministries, New Melody Worship team na Gisubizo Ministries.

Image result for Alarm Ministries amakuru Inyarwanda.com

Alarm Ministries 

Alarm Ministries

Igitaramo Alarm Ministries yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND