RFL
Kigali

Gitwaza yahuye na Rugagi ntibasangira mikoro, udushya 10 twaranze igitaramo cya Alarm Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2018 9:17
0


Kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 Alarm Ministries bakoze igitaramo gikomeye bamurikiyemo album yabo nshya y'amashusho bise 'Turakomeye'. Ni igitaramo cyahuruje imbaga kirangwa n'udushya dutandukanye ari natwo Inyarwanda.com tugiye kugarukaho.



1.Apotre Dr Gitwaza yitabiriye igitaramo akora ibintu byatunguye benshi

Ntibisanzwe kubona Apotre Dr Gitwaza yitabira igitaramo cy'abaririmbyi byongeye barimo n'abasengera mu yandi matorero atari Zion Temple abereye umuyobozi. Apotre Dr Gitwaza yashimiye Alarm ko yamutumiye ndetse avuga ko ari abantu beza na cyane ko bamaze igihe kitari gito bakorana aho buri kwezi Alarm Ministries ikorera igitaramo muri Zion Temple mu Gatenga. Apotre Dr Gitwaza yaboneyeho gutangaza ko tariki 1 Mata 2018 kuri Pasika azaba ari kumwe na Alarm Ministries mu gitaramo kizabera mu Gatenga muri Zion Temple aho bazaba bariha uyu munsi (tariki 25 Werurwe) kuko bagombaga kuba bari muri Zion Temple mu Gatenga.

Muri iki gitaramo cya Alarm Ministries, Apotre Dr Gitwaza yakoze ikintu cyatunguye benshi. Ubusanzwe abahanzi ndetse n'amakorali basigaye banga gukoresha abapasiteri n'abandi bavugabutumwa mu bitaramo bitewe nuko batwara umwanya munini mu gihe cyo kubwiriza, abitabiriye igitaramo bakarambirwa bigatuma bamwe bataha bijujuta. Ni mu gihe abantu baba baje mu gitaramo bishakira umuziki. Mu gitaramo cya Alarm Ministries, Apostle Dr Paul Gitwaza yakoresheje iminota micye ishoboka ava ku ruhimbi abantu bakinyotewe no kumva inyigisho ye. Iminota yamaze kuri stage ntabwo irenga 20, aha akaba yahakuye amanota meza cyane. 

2.Korali Shalom ntabwo yaririmbye,...abaririmbyi bayo binjiye bishyuye

Korali ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge ntabwo yaririmbye muri iki gitaramo ndetse abaririmbyi bayo binjiye bishyuye mu gihe iyi korali yamamajwe mu itangazamakuru ko izaririmba muri iki gitaramo. Byarangiye korali Shalom itabashije kuririmba bitewe n'uko ubuyobozi bwa ADEPR bwanze ko aba baririmbyi bayo baririmba mu gitaramo cyateguwe n'abaririmbyi bo mu yandi matorero, aba bakaba bakunze gufatwa na ADEPR nk'abanyamahanga n'ubwo iri jambo ridakoreshwa mu buryo bweruye n'abayobozi ba ADEPR, gusa ni ijambo abakristo benshi ba ADEPR bakunze gukoresha iyo bavuga abakristo badasengera muri ADEPR. Bibiliya iyo ivuga ijambo abanyamahanga, iba ivuga abantu batari ubwoko bw'Imana. 

3.Ubwitabirire bwari ku rwego rwo hejuru,...hari n'abantu b'ibyamamare,...benshi bari bafite inyota yo kumva indirimbo n'Ijambo ry'Imana,... 

Iki gitaramo cya Alarm Ministries kitabiriwe ku rwego rwo hejuru dore ko imyanya yari yateguwe yuzuye mu gihe kwinjira byari 3000Frw, 5000Frw na 10,000Frw. Ubusanzwe Alarm Ministries ikora ibitaramo bikitabirwa cyane, gusa kwinjira akenshi biba ari ubuntu. N'ubwo atari ubwa mbere bakoze igitaramo cyo kwishyura cyikitabirwa cyane, kuri iyi nshuro nabwo igitaramo Alarm Ministries bakoreye muri Kigali Serena Hotel kitabiriwe cyane, ibintu byagaragaje ko umuziki wa Gospel ukunzwe n'abatari bacye.

Mu bitaramo binyuranye, akenshi usanga abantu bamwe bataha mbere yo gusoza cyane cyane iyo hagezemo Ijambo ry'Imana. Siko byagenze mu gitaramo cya Alarm Ministries kuko abantu benshi bari bafite inyota yo kumva indirimbo ndetse n'Ijambo ry'Imana. Ibi byagaragariye ku kuba abantu bicaye ahabereye igitaramo kuva saa Cyenda z'amanywa kugeza saa Mbiri z'ijoro. Saa Mbiri z'ijoro ni bwo abantu batangiye gusohoka, gusa igitaramo cyari gihumuje. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n'abantu b'ibyamamare abo akaba ari; Hon Edouard Bamporiki, Apotre Dr Gitwaza, Bishop Rugagi, Anita Pendo, Mike Karangwa, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Alain Numa n'abandi.

4.Umwe mu bayoboye igitarambo ntabwo azi Patient Bizimana

Iki gitaramo cyayobowe n'abantu babiri, umugabo n'umukobwa abo akaba ari Sebikamiro Francois uzwi cyane nka Desailly na Sara. Sebikamiro Desailly yavugaga mu kinyarwanda Sara akavuga mu cyongereza. Byagaragaye ko Sara atazi Patient Bizimana, ikintu kitahaye amanota meza Alarm Ministries mu mboni za bamwe mu bari muri iki gitaramo bitewe n'uko Alarm Ministries yakoresheje aba MC badasobanukiwe neza abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel.

Ibi byagaragaye ubwo Aline Gahongayire yinjiraga ahabereye igitaramo, nuko Desaillyabwira abantu ko ahaye ikaze Gahongayire, Sara agiye gusemura mu cyongereza ntiyavuga Patient bitewe nuko mu bigaragara wabonaga atamuzi. Desailly yaje kubwira mugenzi we Sara ko na Patient ahari kugira ngo abivuge mu cyongereza. Sara yabanje kujijinganya ku izina Patient, nuko Desailly amusobanurira ko Patient ari umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda yungamo ko nawe yaje mu gitaramo, ahita avuga n'irindi zina rye 'Bizimana', nuko Sara abona gusemura mu Cyongereza abwira abantu ko Patient Bizimana nawe yaje mu gitaramo. 

5. Bishop Rugagi yitabiriye igitaramo yakirwa bidasanzwe na Apotre Gitwaza

Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel church, yitabiriye iki gitaramo nyuma y'iminsi micye amaze avuye mu gihome aho yari afunganywe n'abandi bapasiteri batanu bashinjwa gukora inama mu buryo butemewe zibangamira itegeko rya RGB ryo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa. N'ubwo adakunze kwitabira ibitaramo, iki ni cyo gitaramo cya mbere Bishop Rugagi yitabiriye nyuma yo kuva mu gihome. Akinjira mu ihema ryabereyemo iki gitaramo, Bishop Rugagi yakiriwe mu buryo budasanzwe na Apotre Dr Gitwaza wari urimo kubwiriza. Apotre Dr Gitwaza akibona Bishop Rugagi yahise avuga ko ahaye ikaze Bishop Rugagi. Kuko iki gitaramo cyatambukaga Live kuri Authentic tv, Apostle Dr Gitwaza yahise avuga ko abantu bari gukurikirana iki gitaramo kuri Authentic Tv, bagomba kureba ko na Bishop Rugagi yitabiriye iki gitaramo, hano birumvikana abafataga amashusho ya Authentic Tv bahise berekeza camera zabo kuri Bishop Rugagi bamumurikira abakunzi ba Authentic Tv bari bakurikiye imbonankubone iki gitaramo.

Bishop Rugagi yaje gusabwa n'aba Mc guhaguruka agasuhuza iteraniro, gusa ntabwo yahawe umwanya ngo ajye imbere agire ijambo rito avuga mu gihe yari mu bashyitsi b'icyubahiro byongeye akaba amaze iminsi avuye mu gihome, ibintu byumvikanaga ko Bishop Rugagi ashobora kuba yari afite ubuhamya yagombaga kubagezaho. Ni ubwa mbere Apotre Gitwaza na Bishop Rugagi bagaragaye bari kumwe mu gitaramo. Apotre Gitwaza nk'umushyitsi mukuru, yagombaga nawe guha mikoro Bishop Rugagi akagira akantu gato abwira abari mu gitaramo na cyane ko yari amaze kubwira abakurikiye Authentic Tv ko Bishop Rugagi yitabiriye igitaramo, gusa siko byagenze kuko batigeze basangira mikoro, ibintu byibajijweho na benshi. Mu gusohoka, Apotre Gitwaza na Bishop Rugagi basohokanye baganira ubona bahuje urugwiro ndetse hari n'abongoreranye ngo Gitwaza na Rugagi 'Baragenda nk'abaminisitiri'. Bishop Rugagi ariko aherutse kubwira abanyamakuru ko akenshi iyo ari kumwe n'abapasiteri bagenzi be, ibiganiro byabo n'indamukanyo yabo ‘Yesu ashimwe' biba byuzuyemo uburyarya.

6.Alarm Ministries yamaze iminota nka 30 iririmba indirimbo za Ambassadors of Christ

Ntibisanzwe kubona korali yakoze igitaramo iririmba indirimbo z'indi korali. Alarm Ministries isanzwe ifitanye umubano wihariye na Ambassadors of Christ, yamaze iminota nka 30 iririmba indirimbo za Ambassadors of Christ, ibintu byatunguye benshi, bikagaragaza ko Alarm Ministries ikunda cyane Ambassadors of Christ. Izi ndirimbo baziririmbye bakoresheje amajwi yabo y'umwimerere ubwo abatekinisiye bari barimo gushaka uko bacomeka ibyuma kugira ngo igitaramo gitambuke imbonankubone kuri Authentic Tv. Bamwe mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ bari bitabiriye iki gitaramo, bishimiye cyane kubona Alarm Ministries iririmba indirimbo zayo. Bahise bahaguruka bafatanya kuririmba izi ndirimbo, gusa ntabwo bagiye kuri stage (uruhimbi) ahubwo bagumye mu myanya bari bicayemo.

7. Alarm Ministries yakoresheje imbyino ziswe iz'ubuhanuzi

Sebikamiro Francois umwe mu bayoboye iki gitaramo, yatangaje ko Alarm Ministries ifite agashya k'imbyino z'ubuhanuzi (Prophetic dance). Abantu bahise bagira amatsiko yo kubona izi mbyino ziswe iz'ubuhanuzi. Ubwo bari bagarutse kuri stage ku nshuro ya kabiri, Alarm Ministries baje bambaye imyenda yarangariwe cyane. Abagabo bari bambaye amakositimu, abagore n'abakobwa bo bari bambaye ibitenge ndetse baniteze ibitambaro ku mitwe. Abagore n'abakobwa wabonaga ari nk'abaririmbyikazi bo muri ADEPR. Baririmbye bitonze cyane mu gihe bazwiho kuririmba basirimba bitera hejuru cyane. Kuririmba bitonze ari nako bakora ibimenyetso bakabihuza n'imyenda bari bambaye, ni byo byiswe Imbyino z'ubuhanuzi. 

8. Alain Numa yatangaje amagambo akomeye arimo n'ubuhanuzi

Alain Numa umukozi wa MTN Rwanda akaba n'umuyobozi wa kabiri wungirije mu itorero Shiloh Prayer Mountain church, ni we wahawe gahunda yo kumurika no kugurisha album DVD nshya ya Alarm Ministries. Ubwo yari ari kuri stage, yavuze ko ubutaha ubwo Alarm Ministries izongera gukora igitaramo, hazakusanywa inkunga yo kugura kwasiteri y'aba baririmbyi. Ibi yavuze ko ari ubuhanuzi. Ikindi kintu gikomeye yavuze imbere y'abari muri iki gitaramo, ni uko mu gitaramo cya Patient Bizimana kizaba kuri pasika tariki 1 Mata 2018 nta mvura izagwa. Ni igitaramo kizabera hanze muri parikingi za Sitade Amahoro. Alain Numa yavuze ko muri icyo gitaramo cya Pasika nta mvura izagwa kuko bahamagaye Imana kandi ikaba yarabumvise. 

9.Gikundiro Rehema yatunguranye aririmba muri iki gitaramo

Gikundiro Rehema ni umuririmbyi ukomeye muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge. Gikundiro yatunguranye aririmba muri iki gitaramo, ibintu benshi batari biteze na cyane ko hari haramamajwe ko korali Shalom aririmbamo ariyo igomba kuririmba ariko birangira yimwe uruhushya na ADEPR Nyarugenge. Gikundiro Rehema yagaragaje ubuhanga buhanitse afite mu ijwi no mu miririmbire ye. Kuko korali Shalom yari yangiwe kuririmba, birumvikana na Gikundiro nk'umuhanzikazi wo muri ADEPR yagombaga kugira ubwoba bwo kuririmba muri iki gitaramo na cyane ko abaririmbyi bagenzi be bangiwe na ADEPR kuririmba.

Gusa Gikundiro yaririmbye muri iki gitaramo yiyemeza kuzirengera ibizamubaho byose. Gikundiro yabwiye Inyarwanda.com ko byaje kuba ngombwa ko aririmba muri iki gitaramo mu buryo butunguranye, yemera kwirengera ibyamubaho byose. Nubwo Gikundiro akora umuziki ku giti cye, gusa akaririmbana n'abaririmbyi bamufasha mu majwi mu gukora umuziki wa Live, abayoboye igitaramo cya Alarm Ministries mu kwakira Gikundiro kuri stage bavuze ko bakiriye 'Gikundiro Group', ibintu byateje urujijo mu bantu benshi basanzwe bazi Gikundiro nk'umuntu uririmba ku giti cye.

10. Mu bantu basaga ibihumbi 2 bari mu gitaramo habuze ugura DVD ku mafaranga ibihumbi 500

Igitaramo cya Alarm Ministries kitabiriwe n'abantu basaga ibihumbi bibiri, urubyiruko rwari rucye, abenshi bari abantu bakuru. Ubwo Alain Numa yari ari kuri stage arimo kugurisha DVD (Turakomeye) ya Alarm Ministries, yasabye abari mu gitaramo niba hari umuntu wagura DVD y'icyubahiro ku mafaranga y'amanyarwanda ibihumbi 500 (500,000Frw), birangira habuze n'umwe uhaguruka. Mu gutebya kwinshi, Alain Numa yaje kuvuga ko abantu bashobora kutazagura amatike y'igitaramo cya Patient bitewe n'uko bimanye amafaranga yo gushyigikira Alarm Ministries.

Alain Numa yakomeje kugurisha DVD, agera ku bihumbi 200, haboneka abantu nka 3 bagura DVD kuri ayo mafaranga, nyuma yaho aramanuka ajya ku bihumbi 100 naho haboneka bacye. Yaje guhagarika iyi gahunda, gusa abantu bitanze bose hamwe ntabwo bari benshi. Ibi nabyo ni agashya kuko mu bitaramo bikorwa n'andi makorali akomeye nka Healing worship team, Ambassadors of Christ n'andi menshi yo muri ADEPR, usanga hari nk'umuntu umwe uhaguruka akagura DVD/CD imwe ku mafaranga ari hejuru ya Miliyoni imwe y'amanyarwanda (1,000,000Frw). Hari n'abatanga miliyoni ebyiri (2,000,000Frw) kuri DVD/CD imwe. 

Alarm Ministries

Alarm Ministries mu gusirimbira Imana

Alarm MinistriesAlarm Ministries

Alarm Ministries

Igitaramo cya Alarm Ministries kitabiriwe cyane

Alarm Ministries

Patient Bizimana yakozweho

Anita Pendo

Anita Pendo yahembukiye muri iki gitaramo

Rugagi

Bishop Rugagi yitabiriye igitaramo cyatumiwemo Apotre Gitwaza

Gitwaza

Apotre Gitwaza ni we wigishije ijambo ry'Imana

Bamporiki

Hon Edouard Bamporiki yitabiriye igitaramo cya Alarm Ministries

Alain Numa

Alain Numa mu gitaramo cya Alarm Ministries

Alarm MinistriesGitwaza

Apotre Gitwaza yitegura kwigisha ijambo ry'Imana

Alarm Ministries

Alarm Ministries mu gitaramo bamurikiyemo Album 'Turakomeye'

Alarm Ministries

Alarm MinistriesAlarm Ministries

Mike Karangwa yitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: Gospeltime.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND