RFL
Kigali

Alain wa Yesu uvuye kwiga ‘Masters’ mu Buhinde yinjiye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2018 16:22
1


Alain Mihigo ni yo mazina ye asanzwe gusa muri muzika akoresha amazina ya Alain wa Yesu. Kuri ubu yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo ye ya mbere nyuma yo kuva mu Buhinde aho avuye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’.



Kuri ubu uyu musore yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ijwi rya Yesu’ ikaba indirimbo ye ya mbere ashyize hanze kuva yava mu masomo cyane ko yari avuye kwiga isomo ryitwa ‘Political sciences’. Iyi ndirimbo ye yakozwe mu buryo bw’amashusho na Bob Chris umusore ukizamuka mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.

alain

Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com uyu muhanzi wiyise Alain wa Yesu yatangaje ko yahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko hari byinshi Imana yamukoreye bityo ngo ku bwe asanga nta kindi yayitura usibye kuyiramya no kuyihimbaza kugira ngo ubutumwa bwayo abashe kubusakaza kure ashobozwa kugeza ijwi rye nk’umuhanzi. Usibye iyi ndirimbo ariko kandi Alain wa Yesu yatangarije Inyarwanda.com ko afite izindi umunani azashyira hanze mu minsi iri imbere.

REBA HANO IYI NDIRIMBO YA ALAIN WA YESU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mz6 years ago
    COURAGE ! UWITEKA AKWAGURE





Inyarwanda BACKGROUND