RFL
Kigali

Alain Numa ukora muri MTN yahishuye ko agiye muri Politiki yakwishimira kuba Ambasaderi-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2017 11:49
0


Alain Numa ni umukozi wa Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda akaba ashinzwe imenyekanishabikorwa. Ni umwe mu bakunze kuba hafi abahanzi nyarwanda by’umwihariko abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



-Alain Numa yagize icyo avuga ku bantu bamwita umuzungu

-Alain Numa arashimira cyane MTN Rwanda

- Alain Numa ngo nta kipe afana hanze y'u Rwanda

-Alain Numa yatangaje indirimbo 5 za Gospel akunda cyane

-Alain Numa ngo yifuza kuba Ambasaderi y'u Rwanda

Alain Numa umaze imyaka 17 akorera MTN Rwanda, kuri uyu wa 20 Nzeri 2017 yujuje imyaka 44 y’amavuko dore ko yavutse tariki 20 Nzeri 1973. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Alain Numa yavuze ko umunsi we w’amavuko ari umwanya wo gushimira Imana ikimutije ubugingo. Yunzemo ko kandi ari umwanya wo gutekereza ejo hazaza h’umuryango we. Twaganiriye na we tumubaza ibibazo binyuranye, gusa bimwe mu byo twamubajije tuzabibagezaho mu nkuru y’ubutaha.

Inyarwanda.com: Alain Numa isabukuru nziza, uyu munsi wujuje imyaka ingahe niba atari ibanga?

Alain Numa: Nabonye izuba tariki 20/9/1973

Inyarwanda.com: Isabukuru y'amavuko yawe ivuze iki kuri wowe?

Alain Numa: Icya mbere ni ugushima Imana ko ikidutije ubugingo,ikiturinze mbese tuyishimira ubuntu bwayo buturiho. Ikindi ni igihe ugomba gutekereza ejo hazaza h’umuryango wawe,ese mu gihe nzaba ntagishoboye,bazashobora guhagarara kigabo ngo bakomeze ubuzima bwabo?

Inyarwanda.com: Hari abakwita umuzungu, kandi koko usa  nkabo?  Ese mufitanye irihe sano, ese ababyeyi bawe bombi ni abanyarwanda?

Alain Numa; Mvuka ku babyeyi batandukanye ubwoko,mama ni umunyarwandakazi naho papa ni umuzungu (Umubiligi).

Image result for Alain Numa MTN amakuru

Abavuga ko Alain Numa ari umuzungu burya bafite ishingiro, papa we ni umuzungu

Inyarwanda.com: Umaze imyaka ingahe ukorera MTN Rwanda? Ni iki ushimira iyi sosiyete ?

Alain Numa: Imyaka ibaye 17,MTN yaranyubatse,irampugura,inyereka amahanga mbese impa kwiteganyiriza mu buryo igihe cyose naba ntakiyirimo nabasha gukomeza ubuzima.

Inyarwanda.com: Ufite abana bangahe? Urateganya kubyara abandi?  Mu bo ufite harimo uwitwa Chelsea, waba ufana Ikipe ya Chelsea?

Alain Numa: Abana ni 4 (abahungu babiri n’abakobwa babiri). Ku bwanjye nta bandi bana nzabyara, nararangije. Chelsea ryaje nk’izina gusa ntabwo nyifana. Mu Rwanda mfana ikipe ya APR FC, hanze ho wapi ntayo. 

Image result for Alain Numa MTN amakuru

Alain Numa hamwe n'imfura ye Chelsea

Inyarwanda.com: Hari amakuru avuga  ko ugiye kuba  Pasiteri, ese uzahita uva mu kazi wakoraga? Ese waba uteganya gushinga itorero?

Alain Numa: Ehhh oyaa ntabwo haragera uretse ko byose ari Imana,iramutse intoranyije ubwo haba hageze gusa badoo,kuva mu kazi kereka mpawe inshingano zansaba umwanya munini mu murimo naho ubundi n’akazi nagakomeza. Gushinga church (itorero) wapi, uwo muhamagaro nturangaragaraho nkuko nabivuze biramutse aribyo mpawe n'Imana ubwo yazancira inzira nanone.

Image result for Alain Numa MTN amakuru

Alain Numa hamwe na Bishop Olive Murekarere uyobora Shiloh Prayer Mountain church hamwe na AIP Ndaruhutse

Inyarwanda.com: Ukunze gufasha abahanzi ba Gospel no kwitabira ibitaramo byabo byumvikane ko ukunda umuziki wa Gospel, uwukundira iki? 

Alain Numa: Gufasha abahanzi ba Gospel ndumva ari umutwaro uretse ko mu kazi kanjye ka buri munsi abahanzi bose mba ngomba gukora ibishoboka ngo bagire aho bagera ariko muri Gospel nk'umukristu mba mbona baratinze kugera aho bigeza nkaba numva mparanira kubona hari urundi rwego bagezeho...

Inyarwanda.com: Ni izihe ndirimbo 5 za Gospel ukunda cyane mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ?

Alain Numa: Indirimbo 5 nkunda cyane, iya mbere ni Ubwo buntu (Patient Bizimana), iya kabiri ni Imana ni byose (Lily), iya gatatu ni Mfashe inanga (Afande Simon Kabera), iya kane ni Jehova (Janvier Kayitana) naho iya gatanu ni Gologota (Besalel choir).

REBA HANO 'UBWO BUNTU' INDIRIMBO YA GOSPEL ALAIN NUMA AKUNDA CYANE

Inyarwanda.com: Gospel mu Rwanda uyibona gute?

Alain Numa: Gospel mu Rwanda ndabona imaze guhagarara neza,abahanzi bafite icyerekezo bavuye kure cyane ariko intambwe bagezeho irashimishije. Harabura rero kumenya uko impano bazibyaza izindi mbaraga,amafaranga arakenewe...

Inyarwanda.com: Iyo witegereje umuziki wa Gospel mu Rwanda ubona ubura iki? Ni iki uyifuriza? 

Alain Numa: Harabura kwumvisha abaterankunga ko na Gospel yatambutsa ubutumwa bw’ibicuruzwa byabo,n’urubuga batagakwiye gusuzugura kuko ruhurirwaho n’abantu benshi. Ndabifuriza kubabona ku rwego mpuzamahanga,ibihangano by’imbaraga zikiza,zibohora ndetse zihindura amateka yabazumva.

Image result for Alain Numa MTN amakuru

Alain Numa akunze kwitabira ibikorwa by'abahanzi Gospel

Inyarwanda.com: Bibaye ngombwa ko ujya muri Politiki, ni iyihe sector wakwifuza gukoreramo?

Alain Numa: Biramutse bibaye (nkajya muri Politiki),nakwifuza kuba mu sector izamura umuturage cyangwa nkavuganira igihugu cyanjye mu mahanga, nka Ambasaderi w'u Rwanda.

Alain Numa

Alain Numa ngo yakwishimira kuba Ambasaderi w'u Rwanda 

Image result for Alain Numa MTN amakuru

Hano ni muri Groove Awards, uyu uri kumwe na Alain Numa ni umuhanzikazi Diana Kamugisha

Image result for Alain Numa MTN amakuru

Hano Alain Numa yari yitabiriye igitaramo cya Alarm Ministries

REBA HANO 'UBWO BUNTU' INDIRIMBO YA GOSPEL ALAIN NUMA AKUNDA CYANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND