RFL
Kigali

Aime Uwimana yasohoye indirimbo 'Njye ndi umukristo' y'umukobwa wo muri Suwede wari mu kigeragezo gikomeye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2017 13:39
0


Aime Uwimana yashyize indirimbo 'Njye ndi umukristo', imwe mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu y'indirimbo zo mu gitabo. Iyi ndirimbo isanzwe iba mu gitabo aho bivugwa ko yanditswe n'umukobwa wari mu kigeragezo.



Nkuko Aime Uwimana yabitangarije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga akoresha, iyi ndirimbo 'Njye ndi umukristo' yasangije abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu.

Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu. Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi. Inkuru yamugezeho yicaranye n’ababyeyi bahise bavuza impundu barishima cyane.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NJYE NDI UMUKRISTO'

Ababaye cyane imbere y’ababyeyi be nibwo yateruye amagambo y’igitero cya mbere abwira kandi atuma k’umwami ati:

Njye ndi umukristo: nzahora ndiwe mubintu byose,ngeze ku gupfa. Njye ndi umukristo, Mpora mbihamya nahw’ igihugu cyose cyanseka. Njye ndi umukristo wo mu mutima kuko ubu nsigaye nkunda kristo, Icyatumye apfa, yazize njyewe, Nabuzwa n’iki kujya mukunda?

Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame. Ndetse bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya mw’iteraniro ry’abera na rimwe bifuza kumukura muri ubwo bukristo. Ni bwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga imbere y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cyakabili ati:

Njye ndi umukristo umv’ubwo buntu narakijijwe nkurwa mubyaha. Njye ndi umukristo naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba. Njye ndi umukristo nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha. Mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha.

Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa n’uburakari babonye ko inkoni nibindi byose bitamuhinduye bamuca murugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mubukrsto bwe. Asohoka munzu n’igitabo cya bibiliya gusa muntoki yateruye amagambo y’igitero cya gatatu ati:

Njye ndi umukristo ndi umwimukira ndakomeje murugendo rwanjye. Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuza ibyo mw’ijuru. Njye ndi umukrsto gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu. Ntanzara ibayo ntanimiruho abaho bose baguwe neza.

Ageze mu ijoro mu mbeho n’inzara byo hanze aho yari abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane ati:

Njye ndi umukristo icyo n’ikintu gihumuriz’ umutima wanjye. Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu. Njye ndi umukristo uko ndi kose maze nintumirwa ngiye gupfa. Nzagira ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe,ngeze mw’ijuru.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NJYE NDI UMUKRISTO'

Image result for Aime Uwimana amakuru Inyarwanda

Aime Uwimana ari guteguta album ya 3 y'indirimbo zo mu gitabo

Amateka avuga ko uyu mukobwa atahise apfa ubwo, kuko yaririmbye n’ibindi bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri iryo jambo "NDI UMUKRISTO". Amateka akomeza avuga ko hari uwamwumvise aririmba wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje kwicwa n’uburwayi, hagati aho ababyeyi baje kuba abakristo bakomeye nyuma y’uko babuze irengero rye.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NJYE NDI UMUKRISTO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND