RFL
Kigali

Aime Uwimana yashyize hanze amashusho ya ‘Arankunda’ yibutsa abantu urukundo Yesu yabakunze-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2017 9:00
0


Umuhanzi Aime Uwimana yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Arankunda’ ivuga ku rukundo ruhebuje Yesu Kristo yakunze abatuye isi akemera kubapfira ku musaraba w’isoni kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo.



Amashusho y’iyi ndirimbo 'Arankunda' yatunganyijwe na producer Methode, hakaba hagaragaramo bamwe mu baririmbyi b'abahanga mu majwi hamwe n'abacuranzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo, Aime Uwimana avugamo uburyo kuba muri Yesu byamuhaye amahoro kuko Yesu yamubereye byose akaba amuhagije. Hari aho agera akavuga ko yaryamye mu gituza cy’umukunzi we (Yesu) akahakura indirimbo.

UMVA HANO 'ARANKUNDA' YA AIME UWIMANA

Aime Uwimana yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kwibutsa abantu ko Yesu abakunda urukundo ruhoraho bityo bakaba bakwiye kushimira urwo abakunda nabo bakamukunda kurushaho. Yagize ati:

Urukundo rwa Kristo mu by’ukuri ruratangaje kuko nirwo rwujuje ibiranga urukundo dusanga mu 1 Abakorinto 13: 4-7. Ndifuza kwibutsa abantu ko Yesu yadukunze urukundo ruhoraho, bidutere natwe kurwishimira no kumukunda kurushaho, nicyo nisabira nsabira n’abandi.

"Nicaye ku birenge by’umukiza mpakura inama z’ubuzima, ndyame mu gituza cy’umukunzi wanjye mpakura indirimbo, uwo ni we cyitegererezo cy’inshuti nyayo ni we busobanuro bw’ikigero nyacyo cy’urukundo rwuzuye. Ni we, ni we,  Yesu ni we unyuzuza, Yesu ni we umpagije, yambereye byose nzamuramya ni we umpagije (…)." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.

REBA HANO ARANKUNDA YA AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND