RFL
Kigali

Aime Uwimana, Shekinah, Maya na Rene Patrick ni bamwe mu bazaririmba mu birori byo kwizihiza imyaka 5 ya Rwanda Christian Film Festival

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2017 13:53
0


Tariki 26 Ugushyingo 2017 ni bwo hazaba ibirori byo kwizihiza imyaka itanu ya Rwanda Christian Film Festival. Kugeza ubu hamaze gutangazwa amahanzi baririmba muri ibi birori.



Chris Mwungura ukuriye Rwanda Christian Film Festival yabwiye Inyarwanda.com ko muri ibi birori byo kwizihiza imyaka itanu iserukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival rimaze, hazaba hari abahanzi banyuranye barimo: Aime Uwimana, Rene Patrick, Shekinah drama team, Maya na Papy Clever. 

Kwinjira muri iki gitaramo ni 2000Frw ku bantu bose na 5000Frw ku bazinjira ari babiri (couples) bagahabwamo n'icyo kunywa ku buntu. Chris Mwungura yabajijwe na Inyarwanda.com umwihariko w'ibi birori agiye gukora, adusubiza muri aya magambo:

Umwihariko urimo wundi udasanzwe nuko hazakorwa Drama theatre izakorwa na Shekinah, tuzareba film ndetse tunataramirwe n'abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki wa Gospel. Uzaba ari umugoroba udasanzwe. Turifuza kwishimana n'abanyarwanda mu kwizihiza ibirori bya Rwanda Christian Festival.

Chris Mwungura

Christ Mwungura ukuriye Rwanda Christian Film Festival

Twabibutsa ko ibirori bya Rwanda Christian Film Festival bizaba taliki 26/10/2017, bibere muri Century Cinema, imwe mu nzu zisanzwe zerekanirwamo film, iherereye mu mujyi rwagati mu nyubako ya Kigali City tower, guhera isaa kumi n'imwe z'umugoroba. 

Chris MwunguraChris MwunguraChris MwunguraChris Mwungura

REBA HANO SHEKINAH DRAMA TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND