Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi bazafatanya na Beauty For Ashes (B4A) mu gitaramo gikomeye cyo kumurika Album ‘Renaissance’ y’iri tsinda rikora injyana ya Rock, rikaba rikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.
Kavutse Olivier umuyobozi wa B4A yabwiye Inyarwanda.com ko Aime Uwimana ari umwe mu bahanzi bazafatanya mu gitaramo cyabo gikomeye kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Beauty For Ashes ni itsinda ryanditse amateka mu muziki wa Gospel mu njyana ya Rock
Album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes igiye kumurikwa iriho indirimbo 12 harimo izakunzwe na benshi nka; Yesu ni sawa, The cross n’izindi, hakiyongeraho izindi 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima, Super star, Siripurize n’izindi.
Aime Uwimana azaririmba mu gitaramo cya B4A
Igitaramo gikomeye B4A iri gutegura
REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES
TANGA IGITECYEREZO