RFL
Kigali

Aime Uwimana azafatanya na Beauty For Ashes mu gitaramo cyo kumurika Album ‘Renaissance’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/05/2017 12:19
0


Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi bazafatanya na Beauty For Ashes (B4A) mu gitaramo gikomeye cyo kumurika Album ‘Renaissance’ y’iri tsinda rikora injyana ya Rock, rikaba rikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.



Kavutse Olivier umuyobozi wa B4A yabwiye Inyarwanda.com ko Aime Uwimana ari umwe mu bahanzi bazafatanya mu gitaramo cyabo gikomeye kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Image result for Beauty For Ashes amakuru

Beauty For Ashes ni itsinda ryanditse amateka mu muziki wa Gospel mu njyana ya Rock

Album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes igiye kumurikwa iriho indirimbo 12 harimo izakunzwe na benshi nka; Yesu ni sawa, The cross n’izindi, hakiyongeraho izindi 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima, Super star, Siripurize n’izindi. 

Beauty For Ashes

Aime Uwimana azaririmba mu gitaramo cya B4A

Image result for Beauty For Ashes amakuru

Igitaramo gikomeye B4A iri gutegura

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND