RFL
Kigali

"Aime Uwimana mubona nk'umutambyi wahamagawe n'Imana" Gentil Misigaro yakoze igikorwa cyabera urugero rwiza abandi bahanzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2018 23:07
1


Gentil Misigaro ni umuhanzi nyarwanda uba muri Canada wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Buri munsi' yakoranye na Adrien Misigaro. Ni umwe mu bakunda by'ikirenga Aime Uwimana dore ko amufata nk'umutambyi wahamagawe n'Imana.



Mu gihe Aime Uwimana abura amasaha macye agakora igitaramo yise 'Hari amashimwe Live concert' kiba kuri iki Cyumweru tariki 14/10/2018, umuhanzi Gentil Misigaro yakoze igikorwa gikwiriye kubera urugero rwiza abandi bahanzi. Ni igikorwa avuga ko yakoze bivuye ku ijwi ry'Imana. Gusa ubusanzwe avuga ko akunda cyane Aime Uwimana. Mu ndirimbo za Aime Uwimana, ngo akunda cyane: 'Nta kindi kimbeshejeho, Nyibutsa na Muririmbire Uwiteka.

Gentil Misigaro yaguriye amatike abantu 10 abaha amahirwe yo kwinjira mu gitaramo cya Aime Uwimana. Abantu 10 yaguriye amatike, bazayabona binyuze ku ma radio aho basubiza ibibazo binyuranye bizabazwa n'abanyamakuru byerekeye kuri Aime Uwimana. Igikorwa yakoze cyo gushyigikira mugenzi we Aime Uwimana cyishimiwe na benshi bumvise iyi nkuru na cyane ko bidasanzwe mu bahanzi aho umuhanzi yagurira abantu amatike yo kwinjira mu gitaramo kitari icye.

Image result for aime uwimana igitaramo ibyishimo

Aime Uwimana ni umuhanzi benshi bafatiraho icyitegerezo

Aganira na Inyarwanda.com, Gentil Misigaro yavuze ko ubusanzwe Aime Uwimana ari inshuti ye. Ati: "Yeah Aimee ndamwemera kabisaa. (Concert) izaba idasanzwe. Ni inshuti yanjye i like him." Twamubajije uko yatekereje kugurira abantu amatike, asubiza agira ati; "I believe ko ari Umwuka wabimbwiye, nari nicaye numva ni nk'ijwi rimbwira ngo gura ama ticket icumi yo mu gitaramo Hari amashimwe concert."

Yakomeje agira ati: "Ntabwo nzi impanvu, ariko nizera ko nta coincidence ibaho ku Mana, ahari hari ubwo wasanga hari umuntu wagombaga gusubirizwa muri iriya concert, cyangwa gukomezwa mu buryo bw'umwuka, cyangwa se kwakira impano iruta izindi zose #agakiza, cyangwa gukira indwara, akaba ya missinga kubera yumva adafite ticket, cyangwa se akeneye gukangurwa or kwibutswa." Abajijwe uko afata Aime Uwimana, yavuze ko amubona nk'umutambyi wahamagawe n'Imana. Yagize ati:

Kuri njye, Aimee Uwimana, mubona nk'umutambyi wahamagawe n'Imana, umukozi w'Imana wahamagariwe gufasha imitima y'abantu benshi abinyujije muri ministry yo Kuramya no Guhimbaza Imana. Imyaka amaze abikora, akaba ataracitse intege muri uru rugendo rutoroshye, ni yo mpanvu mubona nk'umutambyi kuko ntiwabikora utaratoranijwe.

Aime Uwimana

Gentil Misigaro abona Aime Uwimana nk'umutambyi wahamagawe n'Imana

Mu myaka isaga 22 Aime Uwimana amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, amaze gukora indirimbo zinyuranye. Avuga ko zose hamwe zirenga 100. Zimwe mu zo yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro, Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda. 

Kuri iki Cyumweru tariki 14/10/2018 Aime Uwimana arakorera igitaramo mu Ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Nk'uko Aime Uwimana yabitangarije Inyarwanda.com, intego nyamukuru y'iki gitaramo ni ukuramya Imana kugamije kuzana abantu kuri Kristo no guha abantu umwanya uhagije wo kuramya Imana byimbitse bagasabana nayo hakabaho guhembuka kw'imitima.

Muri iki gitaramo Aime Uwimana araba ari kumwe na Simon Kabera na True Promises ukongeraho Israel Mbonyi banafitanye indirimbo bise 'Indahiro'. Aime Uwimana yatumiye kandi abandi bahanzi b'abanyempano banyuranye, icyakora ntabwo yatangaje amazina yabo. Abazagurira amatike ku muryango ku munsi w'igitaramo, itike ni amafaranga 10,000Frw ahasanzwe na 15,000Frw mu byicaro by'imbere (VIP).

Aime Uwimana

Igitaramo Aime Uwimana yateguye cyageze

Gentil Misigaro

Aho wakura itike

REBA HANO 'BURI MUNSI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Oya kandi urwo rugero sirwo, umutambyi koko????





Inyarwanda BACKGROUND