RFL
Kigali

Kwishyuza si icyaha! Amafaranga arakenewe, ari ibishoboka najya nkora ibitaramo bitishyuza-Aime Uwimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2018 15:03
0


Aime Uwimana uri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'Amashimwe Live Concert' kizaba ku Cyumweru tariki 14/10/2018 yabajijwe icyo avuga ku bitaramo byo kwishyuza anavuga kuri bagenzi be bakora ibitaramo by'ubuntu.



Mu gihe abakristo batavuga rumwe ku bitaramo byo kwishyuza biba byateguwe n'abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibi byatumye abanyamakuru bagira amatsiko y'igisubizo cya Aime Uwimana umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, by'akarusho akaba ari icyitegererezo kuri benshi mu banyamuziki.

Image result for Aime Uwimana amakuru

Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop w'abahanzi' yavuze ko kwishyuza mu bitaramo atari icyaha. Yavuze ko amafaranga aba akenewe cyane, icyakora ngo bimukundiye yajya akora ibitaramo by'ubuntu. Yagize ati: "Iyaba byari ibishoboka najya nkora ibitaramo bitishyuza abantu bakaba free yo kuza n'udafite amafaranga akabasha kuza ariko uburyo tubayeho ntabwo bidukundira. Ntekereza ko akenshi ni amazina abantu babyita, hari abantu bakunda kubimbaza benshi."

Aime Uwimana yavuze ko hari ibyo ajya abona kuri TBN aho pasiteri afata ikaramu akavuga ko uyitwara ari utanga 'donation' y'amadorali 20. Asaga ntaho bitaniye no kuvuga ko iyo karamu uyishaka ayigura 20$. Hari icyo anenga abanyarwanda ku bijyanye no gushyigikira abahanzi. Yagize ati: "Abanyarwanda ntibarahagurukira cyane gukunda ikintu ngo bakitangire"

Aime Uwimana ababazwa n'abanyamafranga basaba CD aho kuyigura

Yagize ati: "Njya mbona n'abantu bafite ubushobozi tuziranye, tubonana kenshi bafite ubushobozi pe, ariko usanga adatekereza kuba yagura CD ahubwo akavuga ngo wampaye CD wa! kandi ubizi ko ari umuntu w'umunyamafaranga. Ntabwo biza vuba. Kubera ko bitaza vuba rero tugomba kubafasha." Aime Uwimana avuga ko ubundi bibaye byiza haba hariho abantu b'abaterankunga, bashyira amafaranga mu bitaramo umuhanzi aba yateguye, gusa kuko ngo bidashoboka, ntabwo abahanzi bazahagarara gukora. Kuri we asanga abahanzi batumbiriye amaso yabo ku baterankunga, bashobora kubivamo kuko abantu muri iki gihe batari bahagurukira gutera inkunga abanyamuziki."

Aime yavuze ku gitaramo cy'ubuntu yakoze cyikitabirwa cyane ariko abantu ubwitange bukaba iyanga

Yavuze ko igitaramo aherutse gukora cy'indirimbo zo mu gitabo cyitabiriwe cyane. ati 'Bari benshi kugeza igihe CLA ifunga gate, abantu bahera hanze ntawubasha kwinjira mu rupangu, abantu babaye benshi bikabije. Twari twakigize ubuntu, turangije turavuga tuti, nanjye ubwanjye hari amafaranga y'amadeni nari nafashe, hari abagiye bamfasha barabyumvaga ariko bigera aho dufata utudeni dukeya, ariko ndangije ndavuga nti reka abantu batange amaturo, urabona abantu bose bari mu gitaramo, hatanzwe ibihumbi 500, ushobora kubyemera? Hatanzwe ibihumbi 500 ntarishyuramo abacuranzi, n'ibindi byinshi nagiye nkora. Ndavuga nti nonese niba ushobora kwitanga gutyo, abantu ntibabibone, ni byo koko dukorera Imana ariko dukorera n'abantu."

Image result for Aime Uwimana amakuru

Aime Uwimana avuga ko gukora umuziki bitazahagarara akaba ari yo mpamvu asanga kwishyuza nabyo bikenewe na cyane ko abanyarwanda benshi batari bahagurukira gufasha abahanzi. Ati; "Imyumvire ntiraba, niba tuzabyita irindi zina nk'uko nabonye kuri TBN babyita, tuti muzaze kwinjira ni amaturo ibihumbi 10, simbizi ariko izina ni iryo ni uko abantu bakeneye kwishyura kugira ngo tubashe gukomeza gukora,..turabigerageza ariko ntibikunda."

Icyo Aime avuga ku bahanzi bagenzi be bakora ibitaramo by'ubuntu

Hari bagenzi banjye ndabubaha, bavuga ko batakwishyuza, nanjye iyaba byashobokaga sinakwishyuza, ariko hari aho ugera ugasanga uri limite, uri block, ntushobora gutera imbere. Ikigendererwa gikomeye ni umurimo w'Imana. Ari ukugira ngo uwukore. Ntabwo ari icyaha, simbifata nk'icyaha (kwishyuza) kuko ntekereza no mu matorero yacu batangisha amaturo n'amafaranga y'inyubako,..hari igihe umuntu ahagarara imbere ati wowe? Ntabwo mujya mubibona? Akenshi ni amazina tubyita. Reka rero tuvugishe ukuri tuvuge tuti amafaranga arakenewe kugira ngo tugire icyo dukora ahubwo nimudufashe muze mwishyure, kugira ngo dukomeze dukore umurimo. Urabizi muri iyi si buri muntu wese afite uburenganzira bwo gutekereza no gufata ibyemezo. Sinabaciraho urubanza pe kuko buri wese afite uko yumva. 

Aime Uwimana yabajijwe icyo Bibiliya ibivugaho,..

Aime Uwimana asubiza iki kibazo, yagize ati; "Bibiliya iravuga ngo mwaherewe ubuntu mutangire ubundi. Si byo? Ibyo rero ubirebye neza mu mpano mu buzima bwa buri munsi, hano (arabwira abanyamakuru) mufite impano kuko nta cyo umuntu afite atahawe ni ko Bibiliya ivuga. Ni ukuvuga ngo umunyamakuru ujye ujya kuri radiyo uvuge uti Imana ibahe umugisha nta kintu cyanyu nkeneye. Nujya kwandika kuri website ubabwire uti sinkeneye ko mumpemba,..icyo dufite cyose twaragihawe, nta bwo ari umuntu wese waza gukora icyo ukora (umunyamakuru) muri bwa busesenguzi bwawe,.."

Image result for Aime Uwimana amakuru

Aime Uwimana avuga ko icyo buri wese afite ari impano yahawe n'Imana

Iyo Aime Uwimana atumiwe ahantu runaka yishyuza byagenze gute?

Yagize ati: "Ntabwo nabaciraho iteka, buri wese afite icyo yahawe agomba kugitanga kandi byakunda kikamugarurira/kikamufasha kandi ikindi kintu ntabwo ari ahantu hose twishyuza, mbabwije ukuri nk'ubu iyo umuntu antumiye mu rusengero rwe ntabwo mubwira ngo mpa amafaranga, oya. Ndamubwira ngo urashaka ko nza mu rusengero? Nze ndi njyenyine? Nta kiguzi biri bugutware, icyakora wenda urashyira essence mu modoka yanjye. Icyo ni igisanzwe, byaba ngombwa nabwo ntayishyiremo. Urashaka ko nza n'abacuranzi? Kubera ko bo babigize umwuga, ubuzima bwabo bwose ni ugucuranga, uratanga facilitation ntoya. Waje mu gitaramo noneho? Hakodeshejwe salle amafaranga adasanzwe, hakodeshejwe stage, screen, amatara, abacuranzi bishyurwa, répétition (imyiteguro) irenga ukwezi, urashaka kuza muri icyo gitaramo? Tanga inkunga basi, umuntu yabyita inkunga ni ko mbyita."

Ikintu cyatuma concert iba nziza cyane kuri Aime Uwimana

KU Bijyanye n'iki kibazo, mu kugisubiza AimeAwimana yavuze ko ari nako yiteguye igitaramo cye. Yavuze ko icya mbere cyatuma igitaramo kigenda neza, ari amasengesho, Imana ikakuba hafi. Icya kabiri ngo ni abafatanyabikorwa. Yashimiye abanyamakuru ko bamwitabye, ababwira ko n'ubwo babikora nk'akazi ariko ko baba barimo no gukora umurimo w'Imana. Yunzemo ati: "Dufatanyije byatuma igitaramo kiba cyiza cyane." Aime Uwimana avuga ko umuntu wamamaza igitaramo cy'umuhanzi akabikora abikunze, ahabwa umugisha kimwe nk'umuhanzi wagiye kuri stage akaririmba. Ati: "Twese turi mu murimo umwe."

Aime Uwimana ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise 'Hari amashimwe'

Aime Uwimana agiye gukora igitaramo gikomeye yise 'Hari amashimwe Live Concert' kizaba tariki 14/10/2018 mu Ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Yabwiye Inyarwanda.com ko intego nyamukuru y'iki gitaramo ari ukuramya Imana kugamije kuzana abantu kuri Kristo no guha abantu umwanya uhagije wo kuramya Imana byimbitse bagasabana nayo hakabaho guhembuka kw'imitima. 

Muri iki gitaramo Aime Uwimana azaba ari kumwe na Simon Kabera na True Promises. Kwinjira muri iki gitaramo itike izaba ari amafaranga 5,000Frw ahasanzwe n'amafaranga 10,000Frw mu byicaro by'imbere ku bazagura amatike mbere. Abazazigurira ku muryango ku munsi w'igitaramo, hazabaho impinduka kuko itike izaba igura amafaranga 10,000Frw ahasanzwe na 15,000Frw mu byicaro by'imbere. Iki gitarami kizarangwamo indirimbo zitandukanye harimo izanditswe na Aime Uwimana zakunzwe cyane ndetse n'iz'abandi baramyi batandukanye. 

Aime Uwimana

Igitaramo Aime Uwimana azakora kuri iki Cyumweru

REBA HANO AIME UWIMANA AGANIRA N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND