Kugeza ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo igitaramo cya korali Christus Regnat kibe dore ko kizaba kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018. Magingo aya amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze ndetse hanamenyekanye aho wayagura.
Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis i Remera. Igitaramo aba baririmbyi bari gutegura kizaba tariki 18/11/2018 kibere muri Kigali Serena Hotel kuva Saa Kumi n'ebyili za ni mugoroba. Magingo aya aba baririmbyi bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo kizarangwa n'udushya tunyuranye.
Christus Regnat mu myiteguro y'igitaramo bazakora kuri iki Cyumweru
Bizimana Jeremie umwe mu bayobozi b'iyi korali yabwiye Inyarwanda.com ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya y'imbere n'ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ahasigaye hose. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo yatangiye kugurishwa. Kuri ubu wayasanga mu mujyi kuri St Famille, Christus i Remera, Regina Paccis n'aho Inyarwanda.com ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Addresse muri etaje ya kabiri.
Igitaramo cy'imbaturamugabo cyateguwe na Chorale Christus Regnat
Christus Regnat iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO