RFL
Kigali

Ahera h'Ahera Ministry iyoborwa na Ev Manzi Kagame Justin yakoze igitaramo cyo gushimira Imana aho igejeje ikora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2018 16:29
0


AHERA H’AHERA Ministry iyoborwa n’umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru Kagame Manzi Justin, yakoze igitaramo cyo gushima Imana aho igejeje ikora. Ni igitaramo cyagaragayemo abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni igiterane cyateguwe ku bufatanye n’itorero Restoration Church paruwasi ya Kimihurura hakaba hari ubwitabire buri ku kigero cyo hejuru aho abitabiriye bose basangijwe ijambo ry’umwuka Wera bakahabohokera bakongera kwishimira kuba ari abakristu.

Ahera h'Ahera

Iki gitaramo cy’ivugabutumwa cyiswe AHERA h’AHERA cyabaye kuri iki  Cyumweru tariki 28/10/2018 kibera kuri Evangelical Restoration church Kimihurura. Ni igitaramo cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye, amatsinda menshi aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, amakorali ndetse n’abahanzi baririmba ku giti cyabo hiyongereyeho Drama Team.

Ahagana Saa Cyenda z’amanywa ni bwo igitaramo cyatangiye, abantu bari babukereye ubona ko bose bafite inyota yo kumva ijambo ry’Imana, kuyiramya no kuyihimbaza. Umwigisha yari Pastor Birikunzira Evariste umushumba wa ERC Kimihurura.

Ahera h'Ahera

Umuvugabutumwa Manzi Justin Kagame

Ku ikubitiro habanje kwakirana, kubari bitabiriye Igitaramo, nyuma Korali yitwa Shekinnah Worship Team iraririmba, hakurikiraho ‘As One As Well’ Drama Team, ikurikirwa na Gracious Ministry haheruka Onointed Worship Team. Mu bahanzi ku giti cyabo bari bahari ni; Martin Blessing wamenyekanye mu ndirimbo “Ikora Uko Yishakiye” , Kalisa Nshyimiyimana wamenyekanye mu ndirimbo “Ku Musozi Sarafati”

Aganira n’itangazamakuru Umushumba Pastor Birikunzira Evariste, ku ikubitiro yashimiye AHERA H’AHERA Ministry yateguye igiterane, avuga ko kandi anejejwe n’abitabiriye igiterane, muri bo hakabonekamo n’abihana bakakira Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Ahera h'Ahera

Bahembukiye muri iki gitaramo

Pastor Birikunzira avuga ko iyo umunyabyaha umwe yihannye mu ijuru abamarayika bavuza impundu, yakomeje akangurira abagarukiye Imana gukomeza inzira bahisemo kuko hari ingororano z’abakiranutsi. Umuyobozi w’AHERA H’AHERA Kagame Manzi aganira n’itangazamakuru yashimiye abantu muri rusange maze yongera kubibutsa gutekereza ku iherezo ryabo kurusha ibindi bintu. Yagize ati:

Ndashimira buri muntu wese witanze kugirango umurimo ungana gutya ube ugezweho kuko umuntu umwe atabyishoboza ni ukuri imirimo yanyu izibukwa iteka imbere y’Imana. Ikindi nabibutsa nuko gusoza biruta gutangira hanyuma bakazirikana ko muri uru rugendo tudakwiye gutinda ku byarwo cyane kuko hari umwami twizeye kandi atubereye maso ntacyo tuzaba, ikirenze kuri ibyo reka dukomeze dusabirane ni ukuri urugendo tuzarusoza amahoro.

Ahera h'Ahera

Ev Justin Kagame Manzi avuga ko intego y’igiterane yari ugushimira Imana aho igejeje ikora no ku mirimo idahwema kugirira abakiranutsi mu Isi

Ahera h'Ahera

Anointed Worship Team

Ev Manzi Justin KagameAhera h'AheraAhera h'AheraAhera h'Ahera

Iki gitaramo kitabiriwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND