RFL
Kigali

Afrika niyumva ijwi ry’Imana izatera imbere kuko ifite ubutunzi bwinshi kurusha ibihugu byateye imbere-Apotre Dr Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2017 17:01
0


Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple Celebration centre ku isi,yatangaje ko umugabane w’Afrika ufite ubutunzi buruta ubw’ibindi bihugu byateye imbere bityo ukaba uzatera imbere niwumvira ijwi ry’Imana.



Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 mu gusoza igiterane mpuzamahanga cya Afrika Haguruka kimaze iminsi 7 kibera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya 18. Iki giterane cyari cyatumiwemo abakozi b’Imana bakomeye bagera kuri 18 baturutse hirya no hino ku isi.

Apotre Dr Gitwaza avuga ko  Afrika ifite ubutunzi bukomeye kurusha ibihugu byinshi atanga urugero ko Arabiya Sawudite ifite umutungo kamere ubarirwa muri Tiriyari 18 z’amadolari nyamara igihugu nka Congo kikaba gifite ibirenze ibyo, kuko ubutunzi kamere bwayo bubarirwa muri Tiriyari 24 mu madolari.

Urundi rugero Apotre Dr Paul Gitwaza yatanze ni igihugu cya Nigeria gifite petrol nyinshi cyane ariko nyamara nta mashanyarazi gifite ahubwo kikaba gikoresha moteri. Apotre Dr Gitwaza avuga ko abanyamerika n’abanyaburayi bagabanye Afrika nk’umugati aho usanga uyu mugabane umaze imyaka uryamye mu biganza byabo. Ikindi kibazo ngo ni ukutizerana aho usanga bamwe mu banyafrika bemera amakuru bahawe n’abazungu bakirengagiza ayo bahabwa n’abanyafrika bagenzi babo.

Apotre Dr Paul Gitwaza avuga ko Afrika izatera imbere niyubaha Imana

Uretse gukora cyane Afrika izatera imbere niyumvira ijambo ry’Imana nkuko Apotre Dr Gitwaza yabigarutseho. Ibi yabitangarije mu giterane cyari kimaze icyumweru kibera mu mujyi wa Kigali kuri stade ya IPRC Kicukiro. Uretse guhurira kuri stade abakitabiriye bagasenga, hanatangwaga amahugurwa buri munsi yatangwaga n’impuguke zitandukanye zavuye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afrika,uburayi na Amerika.

Aya mahugurwa yatangwaga ku cyitwa imisozi 7 ari nacyo Apotre Dr Paul Gitwaza asobanura: Kimwe no mu myaka yabanje, ‘Afrika Haguruka’ yasojwe mu bihe bidasanzwe byo gusaba kubana n’Imana muri gahunda zose, Apôtre Dr Paul Gitwaza asabira abarenga ibihumbi 12 bayitabiriye kubona impinduka mu buzima bwabo, ubw’igihugu n’umugabane wa Afurika.

Apotre Dr Paul Gitwaza yanasengeye amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, aho yavuze ko Abanyarwanda bifuza umuyobozi ufite icyerekezo uganisha u Rwanda aheza. Kugeza ubu Afrika Haguruka yatangijwe n’umukozi w’Imana Dr Apotre Paul Gitwaza, imaze kurenga imbibe z’u Rwanda aho yatangijwe no mu gihugu cya  Ethiopia mu 2006 ndetse ikaba igiye no kwagurirwa muri Botswana na Kenya mu mugambi uhuriweho wo kurushaho kwigisha abantu iby’inyigisho zihindura uyu mugabane.

Afrika Haguruka yubakiye ku ngingo zirindwi z’ingenzi z’ubuzima zirimo Ubuyobozi, Umurimo w’Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro ari nazo abayitabiriye bahuguriwemo n’impuguke zitandukanye. 

REBA HANO AMAFOTO MENSHI Y'UMUNSI WA NYUMA W'IGITERANE 'AFRIKA HAGURUKA'


Mu gusoza iki giterane hari imbaga y'abantu

Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza

Bakozweho mu buryo bukomeye

AMAFOTO: Zion Temple Celebration Centre






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND