RFL
Kigali

Aflewo Rwanda igeze kure yitegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba muri 2016

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2015 9:18
0


Ihuriro rya Gikristo Aflewo(Africa Let’s Worship) rigizwe n’ abaririmbyi b’abaramyi bo mu Rwanda, baturuka mu matorero n’ama minisiteri atandukanye rigeze kure ryitegura ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana rizaba mu kwezi kwa Werurwe muri 2016.



Aflewo(Africa Let’s Worship)  imaze imyaka 5 itangiye gukorera mu Rwanda  kuko yatangiye ibikowa byayo mu mwaka  wa 2010, akaba ari ihuriro mpuzamahanga  ryatangijwe  n’abanyeshuri bo muri Kaminuza yo muri Kenya (Day Star University) bafite intego yo guhuriza hamwe Abanyafurika ku buryo ijoro rimwe mu mwaka bazajya bafata umwanya bagasenga ari nako bazamura amashimwe ku Mana mu ndirimbo.

Mu kiganiro n’inyarwanda.com,ubuyoyobozi bwa Aflewo Rwanda burangajwe imbere na  Kanuma Yannick bwavuzeko habaho gahunda yitwa AFLEWO season, aho abaririmbyi bahura igihe cy’amezi 6, basengera hamwe, biga indirimbo, bahagaze mu bumwe bw’itorero ryo mu Rwanda, ikarangizwa n’ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iryo joro, abaririmbyi n'abaramyi bahurira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana

Yannick yadutangarijeko iki gikorwa gifite intego yo gusigasira ubumwe bw’amatorero ya gikristo  no kongera ibyiringiro mu Rwanda  kikaba gitegurwa n’abashinzwe kuramya no guhimbaza Imana mu matorero atandukanye mu Rwanda bishyira hamwe bakaramya, bakanahimbaza Imana ndetse bagasengera  igihugu na Africa muri rusange.

Ubu buyobozi bw’iri huriro bwakomeje busobanura ko impamvu  ibikorwa by’iri huriro bisozwa n’ijoro ryo kuramya  mu kwezi kwa gatatu buri mwaka mu gihe haba hasigaye igihe gito  ngo u Rwanda rwinjire mu gihe cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 ,ubu buyobozi bwavuzeko ibi bikorwa mu ntego yo  kuremamo abantu ibyiringiro bityo bigatuma  iki gihe cyo kwibuka kiba mu kwezi kwa kane kuko kiba kigoye benshi ariko kubera ibyiringiro n’imbaraga z’Imana iri joro ryo kuramya risigira abaryitabira usanga umuntu gutambukana ibyiringiro birambye mu gihe cy’Icyunamo biba bimworoheye.

Aflewo Rwanda

Aflewo Rwanda ihuriza hamwe abaramyi baturuka mu matorero atandukanye

Muri uyu mwaka wa 2015  ijoro rya AFLEWO ryabaye kuwa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 rikaba ryarabereye i Nyarutarama ku rusengero rwa Christian Life Assembly ari naho rikunze kubera kuva uyu murimo watangira mu Rwanda ari naho biteganijwe ko mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa 2016 iki gitaramo kizongera kubera.

Ubu imyiteguro y’iri joro ryo kuramya no guhimbaza Imana 2016 igeze kure aho abaramyi bazaturuka mu matorero 25 amaze kwemera kuba abafatanyabikorwa b’uyu muryango wa Aflewo Rwanda batangiye guhurizwa hamwe bagakora  isubiramo ry’indirimbo.Kugeza ubu iri huriro rigizwe n’abasaga 500 kandi ubuyobozi bwatangaje ko bwifuza kwakira abakristo hirya no hino bifuza gukorera Imana mu mihamagaro yabo itandukanye. 

Ni muri ubwo buryo bifuza abategura gahunda za Aflewo(Event Organizers),Abakira abashyitsi baturuka hirya no hino(Hospitality),band,Mass Choir n’andi matsinda. Kanda hano ubashe kumenya byinshi ku bijyanye no kwiyandikisha n'uko wabikora. Ku bifuza kujya mu itsinda Aflewo Rwanda bashobora kubandikira kuri iyi email afleworwandavolunteer@gmail.com

Iki gitaramo kirangwa n'ubwitabire kandi abakitabiriye bakizihirwa cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND