RFL
Kigali

AEBR:Amatora y’umuvugizi mushya igipimo cyiza cy’icyerecyezo cy’ejo hazaza hayo, ni nde usimbura Rev Dr Gato?

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/04/2018 9:46
0


AEBR ni Itorero rimaze imyaka isaga 50 rikorera mu Rwanda. Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018 AEBR iri mu matora y'Umuvugizi mukuru ugomba gusimbura Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko ucyuye igihe.



AEBR, nk’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Abatisita mu Rwanda rikorera mu duce twose tw’u Rwanda ariko rikaba ryiganje mu burengerazuba, aho muri Region ya Nyagahinika, Gisenyi na Kibuye bafite hafi ya kimwe cya kabiri cy’abakirisitu bose b’iri Torero,aba akaba ari bo umuntu yaciraho wa mugani w’ikinyarwanda uvuga  ngo 'Nyiri inkota ni uyifashe akarumyo.'

AEBR ni itorero ritigize rirangwamo ibibazo byo kudahuza nk’uko byagiye bigaragara mu yandi matorero, ariko ritanakuze cyane nk’uko abantu bari babyiteze n’ubwo ryari ribifitiye amahirwe kubera kugira ubutaka buhagije, Ibigo byinshi by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Nubwo muri ino myaka hari byinshi byifunze kubera kubura abanyeshuri ndetse n’amashuri ategura abapasitori ku rwego rwa Institut, Seminaire ndetse Kaminuza aho abatari bacye bamaraga kuhavana ubumenyi bigiraga mu yandi matorero, abandi bakaba bicaye mu matorero yabo ntacyo bakoramo, kubera ko iryabateguye ryanabatanzeho ubushobozi ritagaragazaga ubushake bwo kubishyuza ibyo ryabatanzeho ribabyaza umusaruro.

Image result for Rev Dr Gato munyamasoko inyarwanda

Rev Dr Gato (hagati) umuyobozi wa AEBR ucyuye igihe, hano yashyikirizaga Prof Shyaka Anastase wa RGB igihembo mpuzamahanga yari yahawe

Kuri uyu wa 19/04/2018 iri torero riri ku munzani mwiza upimirwaho aho abahagarariye abandi bagiye kuryerekeza nyuma y’aho uwari Umuvugizi waryo Rev Munyamasoko Gato Corneille agaragarije ko atagifite imbaraga zo kuyobora iri Torero risa n’irigeze ahaterera,  ku buryo umuyobozi mushya yakagombye kuza ari nka vitensi ibasha ahaterera, ariko bakwibeshya gato bakareba hafi, umuyobozi batora akaba yamera nk’ufatiye feri aho bari bageze, noneho kuko haterera buhoro buhoro bakazajya bagenda ikinyumanyuma.

Mu bari guhatanira uyu mwanya hari abashumba babiri, bitagoye gutoranya ukwiye gukomereza ikivi aho ugiye yari agejeje cyane ko bombi nta n’umwe ufite inenge n’igishakwe imbere y’inteko itora. Rev Ndagijimana Emmanuel usanzwe uyobora Rejiyo ya Bugesera, azi Itorero, ararikunda, arikoreye igihe kinini kandi afite ubumenyi bumwemerera gukomeza iki kivi kuko arangije Kaminuza mu bya Theologie.

Ku rundi ruhande hari Rev Pasteur Andrew Mfitumukiza wavukiye muri iri torero, arikuriramo, yigira mu mashuri yaryo, aba n’umwe mu bapasitori ba AEBR bateguriwe mu ruhongore rwayo mu Cyimbiri na Rwankuba, akavayo aza kurikorera aho yakoze imirimo itandukanye nk’ubucungamutungo na Directeur w’ibigo by’amashuri aho yabaga abifatanije n’inshingano za gipasitori, kuyobora region nka Kigali na Buberuka. Si ibyo gusa ahubwo yanabaye Umuvugizi mukuru wa AEBR mu gihe cy’imyaka umunani.

Iyo myaka 8 yakozwemo byinshi nko kubaka Icyicaro gikuru, gufungura umubano hagati ya AEBR na CBM kuva muri Canada ari nayo ibashisha AEBR gukora ibyo ikora byose muri iki gihe, kuzana abafatanyabikorwa bo muri Danemark bari basanzwe bakorana na UEBR, kugabanya umubare wa Rejiyo zikava kuri 23 zikaba 13 zitanga umusaruro no kubaka insengero zitari nke. Uyu Mfitumukiza Andrew aziranye n’abaterankunga benshi, kuko afite inararibonye mu gukora no gukurikirana imishinga yavanye mu muryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa Alarm yayoboye igihe cy’imyaka itandatu, ni Dogiteri muri Theologie ubu akaba ayobora Rejiyo ya Buberuka.

Uwo inteko itora yicaza muri iyi ntebe, ategerejweho byinshi nko kugeza urusengero rwa AEBR muri buri murenge nk’uko Rev Dr Gato yari yarabihigiye akaba anagiye atabigezeho ahubwo n’izitari nke zikaba zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa. Uri butorwe arasabwa kandi guhindura imibereho y’abapasitori ku buryo ukora uyu murimo yishimira kuba yarahisemo AEBR no gusazisha neza abarikoreye nk’uko Rev Dr Gato yari yarabihigiye akaba agiye urugendo rukiri rurerure.

AEBR

Rev Pastor Andrew Mfitumukiza na Rev Pastor Ndagijimana Emmanuel bahatanira kuyobora AEBR

AEBR

Rev Dr Pastor Andrew Mfitumukiza (ibumoso) yakoranye cyane n'abaterankunga ba AEBR

Inkuru ya Pastor Pascal Habimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND