RFL
Kigali

Adrien Misigaro yavuze imbogamizi zo gukorera umuziki muri Amerika anagaruka ku makuru avuga ko abagezeyo bava mu gakiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2017 15:04
0


Adrien Misigaro ni umuhanzi nyarwanda umaze imyaka umunani akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda aho yaje ku butumire bwa Beauty For Ashes mu gitaramo cyabaye mu ntangiriro za Nyakanga 2017.



Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017 Adrien Misigaro yaganiriye n’abanyamakuru. Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Adrien Misigaro uko abona umuziki wa Gospel mu Rwanda by'umwihariko uko abona ibitaramo bibera mu Rwanda abigereranyije n'ibitaramo by'abahanzi nyarwanda baba muri Amerika. Yanabajijwe niba koko abantu bageze muri Amerika bava mu gakiza. 

Image result for Adrien Misigaro mu gitaramo cya Beauty for Ashes

Adrien Misigaro mu gitaramo yahuriyemo na Beauty For Ashes i Kigali

Abantu bajya muri Amerika bavuye muri Afrika n'ahandi ngo iyo bagezeyo agakiza bagashyira hasi, Adrien Misigaro umazeyo imyaka 8 hari uko abibona?

Mu kibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Adrien Misigaro yabajijwe ku bijyanye n’amakuru avuga ko abakristo bo muri Afrika n'ahandi bajya muri Amerika, benshi muri bo iyo bagezeyo ngo agakiza bagashyira hasi. Aya ni amakuru aherutse gutangazwa n'umuhanzikazi Aline Gahongayire aho yashimaga Imana yamurindiye muri Amerika akagaruka mu Rwanda agikomeye ku gakiza.

Tariki 6 Ugushyingo 2016 ni bwo Aline Gahongayire yashimiye Imana mu rusengero rwa Four Square Gospel church-Kimironko avuga uburyo abantu bageze muri Amerika, bahita bava mu gakiza. Mu magambo ye yagize ati:

Icyo nshimira Imana cyane rero nta kindi ni uko nabonye yuko (mu Rwanda) dufite agakiza. Hariya (muri Amerika) biragoye ndakurahiye n’abakajyanye ntabwo bakigafite ariko ndashima Imana ko yagendanye nanjye ibyo nasabye Imana byose narabibonye,..

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire akiva muri Amerika, yashimiye Imana yamurindiye mu gakiza

Mu gusubiza umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Adrien Misigaro yirinze kubihakana mu buryo bweruye cyangwa se ngo abyemeze, gusa yavuze ko muri Amerika hari ibintu byinshi bishobora kurarura umuntu akaba yava mu gakiza. Yongeyeho ko umuntu uva mu gakiza ari uko ageze muri Amerika, n’ubusanzwe akiri mu Rwanda aba atari ahagaze neza mu mikirizwe ye. Yunzemo ko hari abagerayo bagakizwa cyane kurusha uko bakizwaga bakiri mu Rwanda. Yagize ati: 

Hari abahagera bagahinduka kuko aba ageze ahantu hari abantu batamuzi (ababyeyi,abavandimwe n’abantu bose bamuzi), ...yabona amafaranga akaba yakwinezeza, mu nzoga zidahenze cyane,..ariko harimo n’abandi benshi bagezeyo bagakomera mu gakiza, hari abagezeyo bagakizwa kurushaho, bamwe bakaba abapasiteri,.. ariko hari n’abandi bagerayo bagahita basubira inyuma. (Muri Amerika) hari ibintu byinshi bishobora kugushuka ukaba wajya mu nzira zituma udakizwa kurushaho,..

Adrien avuga ko umuziki wa Gospel uri hejuru cyane mu Rwanda kurusha muri Amerika

Ku bijyanye n’ibitaramo bikorwa n'abahanzi nyarwanda baba muri Amerika, Adrien Misigaro yabajijwe uko abona bimeze abigereranyije no mu Rwanda, avuga ko ibitaramo byo mu Rwanda byitabirwa cyane kurusha ibyo muri Amerika, bityo akaba ari amahirwe abahanzi baba mu Rwanda bafite yo gufatanya n'abantu benshi guhimbaza Imana.

Indi mbogamizi abahanzi nyarwanda bahurira nazo muri Amerika, ni uko mu bitaramo bakora, indirimbo ziri mu kinyarwanda zitumvwa na benshi ariko mu Rwanda, abantu bose bakaba bumva urwo rurimi. Muri Amerika ngo biragoye kuhakorera igitaramo gishobora kumara umwanya muremure kuko ngo hari igiye umuhanzi aba ari kuri stage, abandi bagatangira kureba amasaha bitewe n’ibindi binyuranye baba bahugiyemo, bamwe bakaba bahita bitahira. 

Festus

Festus (Urugero Media group) na Adrien Misigaro

Adrien Misigaro

Uhereye ibumoso: Festus, Adrien Misigaro na Patient Bizimana

Adrien Misigaro

Patient Bizimana na we yari muri iki kiganiro, hatangajwe ko we na Adrien bagiye gukorana indirimbo

UMVA HANO IBISUBIZO BYA ADRIEN MISIGARO KU BIBAZO YABAJIJWE NA INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND