RFL
Kigali

Adrien Misigaro agiye gukorera i Kigali igitaramo yatumiyemo Israel Mbonyi na Patient Bizimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2017 14:24
0


Adrien Misigaro waje mu Rwanda ku butumire bwa Beauty For Ashes mu gitaramo baherutse guhuriramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017, na we agiye gukora igitaramo cye.



Iki gitaramo cyiswe ‘Ntacyo nzaba live concert’ cyateguwe na Adrien Misigaro ku bufatanye na Urugero Media Group. Nkuko Adrie Misigaro yabitangarije Inyarwanda.com, iki gitaramo kizaba tariki 23 Nyakanga 2017 kibere muri Kigali Serena Hotel kuva saa kumi z’umugoroba, kwinjira akaba ari 5000Frw ku bantu bose.

Adrien Misigaro yakomeje avuga ko muri iki gitaramo cye azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Israel Mbonyi na Kingdom of God Ministries. Inyarwanda yabajije Adrien Misigaro impamvu ateguye igitaramo nyuma y’iminsi micye ataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya Beauty For Ashes, adutangariza ko yateguye iki gitaramo ari mu Rwanda nyuma y'aho abakunzi be benshi babimusabye.Ku bijyanye no kuba yarahisemo Patient Bizimana na Israel Mbonyi kugira ngo bazafatanye muri iki gitaramo, yavuze ko n'ubusanzwe ari abahanzi akunda cyane. 

Nyuma y'imyaka 8 yari amaze yibera muri Amerika, kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017 ni bwo Adrien Misigaro yataramiye bwa mbere i Kigali yishimirwa cyane n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Kuri ubu uyu muhanzi ari kwitegura gutaramana n'abakunzi be binyuze mu gitaramo yise 'Ntacyo nzaba live concert' agiye gukorera i Kigali mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Adrien Misigaro ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Beauty For Ashes

Image result for Patient Bizimana amakuru

Patient Bizimana azaba ari mu gitaramo cya Adrien Misigaro

Image result for Israel Mbonyi amakuru

Israel Mbonyi ni umwe mu batumiwe na Adrien Misigaro 

Image result for Kingdom of God amakuru

Kingdom of God nayo izaririmba muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND