RFL
Kigali

Amerika: Adrien Misigaro yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Umuntu usanzwe'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/11/2018 13:29
1


Umuhanzi Nyarwanda Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ufite indirimbo zinyuranye zomoye imitima ya benshi, kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Umuntu usanzwe'.



Adrien Misigaro ukubutse mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yahakoreye tariki 23 Nyakanga 2017, amaze gukora indirimbo zinyuranye zamushyize ku gasongero k'umuziki wa Gospel, muri zo harimo; Vumiliya yakoranye na Liliane Kabaganza, Nkwite nde yakoranye na The Ben, Ntacyo nzaba yakoranye na Meddy, Twarahuye, Nzagerayo, Mfite impamvu, Buri munsi yakoranye na Gentil Misigaro n'izindi.

Image result for adrien misigaro igitaramo mu rwanda

Kuri ubu rero Adrien Misigaro yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Umuntu usanzwe' yasohokanye n'amashusho yayo. "Mwami Yesu nshuti idasanzwe wabaye incungu y'umuntu usanzwe, wampaye izina n'ibyiringiro bishya, none ndi icyaremwe gishya,.warankunze maze uramfira." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo. Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, Adrien Misigaro yagize ati: "Amarangamutima ya kimuntu ntahagije ngo wubake rukomere. Imana yonyine rukumbi ni yo yo kwiyegamiza mu gihe cy'imiyaga itera abashakanye." 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUNTU USANZWE' YA ADRIEN MISIGARO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyi Mana Yussuf5 years ago
    tubadushaka namakuru yatenis





Inyarwanda BACKGROUND