RFL
Kigali

Adjabu Corneil imfura ya Rev Dr Gato uyobora AEBR mu Rwanda ageze kure akora umuziki ku giti cye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2018 19:46
3


Twagirayezu Adjabu Corneil, imfura ya Rev Dr Gato Munyamasoko umuvugizi mukuru w'itorero AEBR mu Rwanda, muri uyu mwaka wa 2018 ahagurukanye imbaraga nyinshi mu muziki aho kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri.



Adjabu Corneil, asanzwe aririmba muri Horeb choir, gusa kuri ubu ageze kure akora umuziki ku giti cye aho amaze gukora indirimbo enye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Twagirayezu Adjabu Corneil yadutangarije ko ari gutegura album ye ya mbere yitwa 'Iri maso', akaba azakomeza gukora umuziki ku giti cye mu mwanya muto abona na cyane ko ahugiye cyane mu masomo ya kaminuza. Adjabu Corneil yagize ati;

(Kuririmba nzabikomeza, gusa urabizi ni ukubifatanya n'amasomo gahoro gahoro. Ubu (indirimbo) zikoze neza zitunganye ni indirimbo enye, hamwe n'Imana ubu mfite n'indi project yitwa 'No worries' ikiri muri studio. Uyu mwaka (2018) ndasenga Imana, ibimfashijemo nakomeza gukora kuri album ndi gutegura.

UMVA HANO 'IRI MASO' YA ADJABU CORNEIL

Twagirayezu Adjabu Corneil yatangiye kuririmba akiri umwana muto ahera muri korali dore ko yakuriye muri korali Horeb yo kuri AEBR Kacyiru ari nayo akibarizwamo magingo aya. Kuririmba ku giti cye abitangiye vuba dore ko kugeza ubu amaze gukora indirimbo enye, gusa nanone ntibimubuza no kuririmba muri korali Horeb. Adjabu Corneil yabwiye Inyarwanda ko kuririmba azabikomeza akazajya abikora buhoro buhoro na cyane ko abifatanya n'amasomo. 

Amwe mu mafoto ya Adjabu Corneil

Adjabu Corneil

Adjabu CorneilAdjabu CorneilAdjabu CorneilAdjabu CorneilAdjabu Corneil

Adjabu Corneil imfura ya Rev Dr Gato Munyamasoko

Adjabu Corneil

Adjabu Corneil akiri umwana muto, hano yari kumwe na Se

Adjabu Corneil

Adjabu Corneil (hagati) hamwe n'ababyeyi be

UMVA HANO 'TELILAH' INDIRIMBO YA ADJABU CORNEIL

UMVA HANO 'IRI MASO' YA ADJABU CORNEIL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabahimana Albert6 years ago
    Adjab komerezaho.
  • Pastor Elie KUBWIMANA6 years ago
    Ajabu Nishimiye kumva indirimbo zawe kdi ndashima Imana yagushyigikiye .Turagusengera Imana n'izindi uzazikora ,kwifurije Imigisha iva Ku Imana.
  • Joy 6 years ago
    Imana ikomeze kugushyigikira Adjabu





Inyarwanda BACKGROUND