RFL
Kigali

ADEPR yasezereye urubyiruko rwavuye Iwawa yari imaze amezi 6 yigishiriza i Rubavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2018 12:50
0


Urubyiruko 10 rwavuye Iwawa rumaze amezi 6 ruri kwigishirizwa na ADEPR mu cyigo cyayo kiri i Rubavu cyitwa IPGi rwafashijwe gusubira mu buzima busanzwe.



Bashyikirijwe ibikoresho by'agaciro gahwanye n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atandatu na mirongo itatu na birindwi na magana abiri (637,200 Frw) birimo imashini idoda, ibikoresho by'ububaji n'ibyubwubatsi dore ko ari nayo myuga bigishijwe na ADEPR. Ndizeye Charles uyobora Itorero ry'Akarere ka Rubavu muri ADEPR, yabaganirije ku ijambo ry’Imana abagaragariza ko imibiri yabo ari insengero z’Imana mu gihe badasubiye mu byaha ati:

Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero zera? Icyatumye Imana irema imibiri yacu ni ukugira ngo tugende turi insengero, umutima Imana yaturemanye ni wo Imana ibamo ariko iba mu mitima idafite ibyaha, hari iby'ubusambanyi, ibisindisha, Imana ntiyabana n'umunuko w'itabi, Iyo wiba abantu ntiyatura muri wowe wiba, uba uyirukanye mu mutima wawe. Uba wishe umugambi w'Imana, uwo mutima usanga wiberamo Satani. Ariko turashima Imana ko waretse burundu ibibi mukaba beza, Imana izabahemba ubugingo buhoraho. Nta kindi gishobora kukugira mwiza buretse ijambo ry'Imana.

Mu buhamya bitangiye, aba basore 10 bashimiye ADEPR yabigishije ubwubatsi, ubudozi n’ububaji kuko ngo yabanogereje umwuga, ariko basaba leta ko yabafasha kumenyana n'abo hanze kuko kugeza ubu umuntu baziranye ari abarimu babigishije dore ko ari nabo batezeho amaramukiro. Ngirimana Mathias nk’umwe muri aba basore yatangaje ko yahisemo kuba umunyabwenge, ati; ‘Ndashima Imana kuko yankuye ku cyavu uyu munsi nkaba nicaranye n'ibikomangoma. Ndashimira ADEPR na Leta y'u Rwanda, twabwiwe ko dukwiriye kuba abanyabwenge. Ku isi twabwiwe ko hari umunyabwenge, hakaba umuswa, hakaba n'ugerageza. Njyewe nahisemo kuba umunyabwenge. Twamenye ko igihe Imana yaduhaye kingana ariko buri wese biterwa n'uko akoresha igihe cye, icyanjye nzagikoresha neza nkomereza ku bumenyi nkuye muri ADEPR.’

Pasiteri Kamugisha Nascene uyobora Ishami ry’Ivugabutumwa akaba n'Umunyamabanga wihariye w'Umuvugizi Wungirije muri ADEPR yatangaje ko ubusanzwe Minisiteri y'Urubyiruko ifitanye amasezerano na ADEPR yo kwigisha urubyiruko kwandika, gusoma, kubara n’ibindi byaruteza imbere dore ko bakiri benshi. Ati ‘Aba si aba mbere twakiriye, ni umurimo dukorera Imana n'igihugu cyacu, kubona abasore nk'aba bari ba Sawuli ubu bakaba barabaye ba Pawulo. Iyo tubona umusore nk'uyu wiyemerera ko ubu asigaye ari umubaji, umudozi, umwubatsi utavangiye dusanga nta gihombo kirimo.’

Image may contain: one or more people, people sitting, table and indoor

Bamaze amezi 6 bigishwa na ADEPR ibijyanye n'imyuga

Yakomeje agira ati: "Ubusanzwe tubamarana ukwezi ariko ubu ngubu bigishijwe amezi atandatu, tubahugura. Bimwe mubyo twabageneye kuri uyu munsi wo kubasubiza mu buzima busanzwe, babonewe amafaranga yo gukodesha ukwezi kwa mbere aho bazaba mu gihe bagishakisha ubuzima, bahawe ibibatunga buri munsi, bahabwa ibikoresho bya buri munsi by'isuku, imyambaro, banemerewe ko abubatsi n’ababaji bari buhabwe ibikoresho by'ibanze, umubaji ahabwa imashini idoda nk’uko Pasiteri Kamugisha Nascene yabitangaje."

Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Rubavu yabagaragarije agaciro ko kujyanwa Iwawa ati ‘Aba bana batanze ubuhamya bw’ukuntu bagiye Iwawa usamga byarabaye intambara, bumvaga batekereza ko bagiye kugirirwa nabi kuburyo nk'ukufite amafranga yumvaga yayatanga ariko ntajyanweyo, none bagezeyo basanga ni gahunda nziza bateguriwe n’igihugu. Iwawa ni ikigo kibafasha kubagorora si ukubajyana guhanwa. Iyo mutajyayo ibi byiza muturatira ntimuba mubibonye.

Yakomeje agira ati ‘Wa mwuka mubi nimwumva waje mujye muwigizayo mugira muti mu izina rya Yesu. Abenshi batinya ko aba bana bavuye Iwawa biba bigoye kubakurikirana, ariko ndashimira ADEPR yabaye umubyeyi wanyu. Mugende mutubere intumwa nziza, mutubere urumuri, mwitabire gahunda za Leta, mwisanishe n'abo musanze.’

Image may contain: 6 peopleImage may contain: 4 people, people sitting, people standing, table and indoorImage may contain: one or more people, people sitting and indoor

Barashimira ADEPR yabigishije ubwubatsi, ubudozi n’ububaji kuko ngo yabanogereje umwuga

AMAFOTO: ADEPR Media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND