RFL
Kigali

ADEPR yahagaritse Pastor Zigirinshuti Michel ushinjwa icyaha gikomeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/03/2018 17:32
10


Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo ADEPR yatangaje ko yahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu kazi yakoraga muri iri torero. Yahagaritswe kubera guta akazi dore ko amaze igihe kitari gito muri gahunda atamenyesheje ADEPR.



Pastor Zigirinshuti wari ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR yamaze guhagarikwa kuri uyu mwanya. Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR, yabwiye Inyarwanda.com ko Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe mu kazi yakoraga. Ku bijyanye n'amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Paiteri Zigirinshuti Michel yirukanywe muri ADEPR, Rev Karuranga yanyomoje aya makuru.

Rev Karuranga Ephraïm yagize ati:"(Zigirinshuti) yahagaritswe mu kazi, kuko yataye akazi, nta muntu wigeze amwirukana muri ADEPR!" Pastor Zigirinshuti Michel ahagaritswe na ADEPR nyuma y'iminsi itari micye yamaze mu ivugabutumwa mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Inyarwanda twagerageje kuvugana na Pastor Zigirinshuti ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Image result for zigirinshuti michel inyarwanda

Pastor Zigirinshuti yari ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR

Image result for aMAKURU karuranga Ephrem

Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru wa ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rose6 years ago
    Ariko Nyakubahwa Muvugizi uvugishije ukuri ko mu mutima koko ntiwamenyeshejwe ? Ukwiriye gukizwa
  • FAUSTEN6 years ago
    MURADEPL.NTAWIFUZAKO.UNDIYATERA.IMBERE.NIBABABONAGA.ABARUSHA.IMPANO.NOKUMENYEKANANTAKUNDIBABIVUGA.IYOBARINDIRA.AKAZA.BAKAMUHUGURA.AHARI.BAHENGEREYE.ADAHARIBAFA.IMYANZUROKOKO?
  • Piter6 years ago
    Uyumuvugiziko azanye amashagaga ra? Ahubwo sinzi nimpamvu batatoye zigirinshuti bakagutora? Zigirinshuti numuntu Uzi ubwenge cyane, azi imana kdi ibyakora byose nibyavuga nibintu byubaka, zigirinshuti numunyempano kdi icomuziho nuko arumukozi wimana, ahubwo wamupasiteriwe kenyera nawe ubonabone ubwutangiye kuzana ibyo bintu gufata ibyemezo nkibyo bidashinga, ahubwo zigirinshuti ndiwe nasezera nkibera umuvugabutumwa wumuhamagaro kdi wubushake akazenguruka isi yose ahamya inkuru nziza yagakiza ka yesu. Naho ibyokuvugano yataye akazi siko mbitekereza ahubwo ingoma zose nabonye mubayoboye Bose nuko umuntu urikuyobora icyogihe abanza gukuraho umuntu abona uzamubangamira mubyo akora, urugero harabo nasomyengomumakuru ngobamuha pansion ( rev. Rurangirwa, mubyukuri ibiharagara nuko yarinshuti cyane nabariya bavuyeho barimo tom na sibomana, kdi nabo Niko bari bameze uwobatiyumvagamo bamutaga iyobashatse, ninayompamvu karuranga yakoze impindukamubayobozi yagirango rurangirwa amujyane kureye kuko yarinshuti byahafi cyane nabariya bavuyeho, kuko murabyibuka bakijya nabo kubuyobozi icyo bakoze bavanye rurangirwa mumutara bamuzana Mumugi.
  • Piter6 years ago
    Gusa mubyukuri zigirinshuti ubuhangabwe nuburyo nuburyo azi imana ntiyata umurimo adafite impamvu, ariko mumureke noneho yikorere umurimo wimana abohotse adafite ibimuboha, naringizengo yakozenicyaha naho NGO yataye akazi ajya mwivugabitumwa?
  • Elisa6 years ago
    Yewe narinikanze nibaza icyo umukozi. WImana yazize naho yarari mwivugabutumwa hanze icyo numvaga kitaba ikibazo cyatuma yakwa inshingano Michael Imana injye ikundindira kuko ufite byinshi byogukiza Imitima yabantu nabo abakwanga cg bakakurwanya ntago baba bazi Imana knd nanone turimuminsi yanyuma abantu bazakunda ibintu kurusha ibigena
  • Baraka6 years ago
    Yooo ariko ndatangaye nukuri imana numukozi wumuhanga ntirobanura kubutoni ica imanza zitabera uwo yamenye ntizamurekura imurinda ibyago namakuba ikamurengera muribyose ZIGIRINSHUTI WE cyo ngwino imana ikwaguriye imbago yivugire ntamigozi ikuboshye rangurura ijwi uburire abantu bayo ubabwire ibyo agakiza no kugaruka kwa yesu vuga uranguruye nubundi ubwo butwari bwo kuvugisha ukuri kwanga akarengane gukunda umurimo kutavugirwamo kutazibywa nibyo byakuranze kugeza nubu niwowe ntwari ADEPR yigeze niguhunze abo biyita abayobozi nyamara ari indambi zibicaje kuntebe maze umururumba wubusambo ukabatera kwigizayo inyangamugayo zose Humura iyo wakoreye ntinegurizwa izuru imana nigushyigikire cyane maze nabana bazabyiruka bazumve umugabo wintwari Michel wahinduriye benshi mugukiranuka akabahamagarira inzira yo gukiranuka atitaye kuri ba nyakadigi.
  • Uwimana Nehemie6 years ago
    Mbega abagabo Itorero ryarahagurukiwe ni musenge aho guhora mu binyamakuru none se mushaka kumenyekana muri ibi mbese ko Uyu mushumba atagaragaza ko Zigirinshuti yamuganirije akamunanira yamwirukanye ate mbese icyaha ubwo gikomeye aho kiri he niba ari mu ivugabutumwa ntaho mutaniye na umwami wabami Nero warenganije abachristo sinshaka kuvuga ko umudakwiye guhana no gutesha abatandukira munshingano zanyu ucyambara umwenda w'intambara ngo atabare ye kwirata nk'uwikuramo atabarutse.Nuko rero nimuryana ntimukamarane kuko iyabahamagaye ni Imana itari iyo imivurungano ni Imana y'amahoro ntimukishimire gutakaza abantu nk'aba kuko bigaragara ko muri mwe nta mahoro abarimo mbese hari ikintu kiyaruta ikibi kirarushaho kuganza icyiza,njye sinejejwe no kumwirukana adahari ngo ni uko yajyiye atavuze ahubwo mubugwaneza nimukurikirane mumenye niba ari amahoro kuko uwo ni missionaire ntabwo ari Pastoro gusa ntimukazimishe impano z'abantu iruba n'irari ryanyu kuko ntawujyena uko undi abaho.
  • ange6 years ago
    Muhame hamwe mwumvesha I bintu byose ni inda gusaaaa wamugabowe wiswe karura anga iyujyagukora ibyo nta na banza ngo uteke reze kubgo ugiye gukora nayo bozi yawe kwitakugiriye inama kwa Rama futi mwakoze Gusa zigirinshuti ararenganaaaaaa ahubwo ndaziko ushoboye ariko umenyeko batagukundaga bakwegejeyo baribarakubuzeho impamvu
  • Sm6 years ago
    Njye sinarenganya Karuranga byose byishwe nuwamushizeho ngo ayobore adepr umugabo ugira ishyari rikabije mumutima we n'amahane adakwiye kuwitwa umukozi w'Imana
  • 5 years ago
    Dukomeza dusenge Imana izacyemura byose bijye ku mugaragaro.





Inyarwanda BACKGROUND