Itorero rya ADEPR mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya ADEPR Gisa bateguye igiterane cy'ububyutse batumiyemo amakorali akunzwe arimo Bethrehem ya ADEPR Gisenyi hamwe na Shalom ya ADEPR Nyarugenge n'izindi nyinshi zo muri Rubavu.
Iki gitarane cy'ububyutse kiri kubera mu itorero rya ADEPR akarere ka Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi cyatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 31 Gicurasi 2018 kikazasozwa ku cyumweru taliki ya 03 Kamena 2018 kikaba kiri gutangira ku masaha y'umugoroba kuva saa cyenda kugera saa mbiri za ni joro (15h00-20h00).
Pastor Nsabimana Donath umuoyobzi w'umudugudu wa ADEPR Gisa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bateguye iki giterane mu ntego yo gusaba Imana gusuka ububyutse kw'itorero ry'Imana ari nayo mpamvu bagihaye iminsi ihagije ndetse batumiramo amakorali akunzwe n'abantu benshi.
Bethlehem choir yatumiwe muri iki giterane
Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:"Iki giterane cy'ububyutse twagihaye intego iri mu gitabo cya Yesaya 60:1-3 (Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye......) aho tuzaba dusenga Imana ngo isuke ububyutse kw'itorero ry'Imana ndetse tunayishimira imirimo ikomeye yadukoreye nk'abanyarwanda ikaduhundagazaho amahoro yayo binyuze mu buyobozi bwiza yaduhaye.
Uyu muyobozi yakomeje avugako muri iki giterane batumiyemo amakorali akunzwe arimo Ijwi rirangurura yo mu Gisa akaba ari nayo yafatikanije n'ubuyobozi bw'itorero gutegura iki giterane n'izindi zatumiwe zirimo Bether ya ADEPR Gisenyi ,Yerusaremu ya ADEPR Rubona /Rushagara, korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi ,Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko.Korali Jeovah Jileh ya ADEPR Gisa hamwe na Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge izaturuka mu mugi wa Kigali hamwe n'abigisha.
Ku ruhande rwa korali Shalom y'i Nyarugenge initezwe n'abantu benshi muri iki giterane kuko yigwijeho abakunzi muri iyi minsi, Perezida wa korali Shalom, Bwanakweli Richard yadutangarije ko uru rugendo barwiteguye neza kandi barusengeye ati:"Uyu ni umwanya mwiza wo gukomera ku ntego yacu twihaye yo gukora ivugabutumwa mu buryo bwose bushoboka ndetse ni n'umwanya mwiza wo kurushaho kwitegura igitaramo cyacu dufite tuzakorera muri Kigali Convetion Center ku mataliki ya 22 Nyakanga 2018 ubwo tuzaba tumurika Album y'amashusho."
Korali Bethel izaba iri muri iki giterane
TANGA IGITECYEREZO