Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abayobozi batatu bo mu itorero rya ADEPR. Aba bayobozi barashinjywa gukoresha nabi umutungo w’itorero rya ADEPR.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Madamu Mutuyemariya Christine ifite imari ya ADEPR mu nshingano ze ashinjwa kuterekana neza imikoreshereze y’umutungo w’itorero rya ADEPR,mu gihe bivugwa ko uyu mutungo unyerezwa n’abayobozi bakuru ba ADEPR ndetse hakaba hari abapasiteri bavuye muri ADEPR kubera kutemeranya n'uburyo umutungo w'iri torero ukoreshwa.
Amakuru atugeraho avuga ko nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi ba ADEPR, Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR, wari uri hanze y’u Rwanda, yahise aza mu Rwanda kugira ngo agire ibyo abazwa ku mikoreshereze y’umutungo wa ADEPR. Ibibazo by'umutungo wa ADEPR byakunzwe kuvugwa kera aho abakristo bashinjaga Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana kunyereza umutungo w'itorero, gusa byongeye kuvugwa cyane mu iyubakwa rya Dove Hotel.
Mu bayobozi ba ADEPR bari mu maboko ya polisi y’u Rwanda harimo na madamu Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari ndetse akaba n’umwe mu bayobozi batanu bakomeye muri ADEPR. Abayobozi ba ADEPR bari mu maboko ya Polisi nk’uko umuvugizi wa polisi y’igihugu , ACP Theos Badege yabitagarije itangazamakuru, harimo : Hari Eng. Sindayigaya Theophile;Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari muri ADEPR.
Madamu Christine Mutuyemariya ni umwe mu bayobozi 5 bakuru muri ADEPR
TANGA IGITECYEREZO