RFL
Kigali

ADEPR Nyarugenge batangaje igihe urusengero rwabo rwa Miliyari 3 ruzuzurira nyuma y'imyaka 8 rwubakwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2018 13:23
1


Tariki 8 Werurwe 2018 ni bwo urusengero rwa ADEPR Nyarugenge (Gakinjiro) rwafunzwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge kubera rutujuje ibyangombwa. Umushumba wa ADEPR Nyarugenge yatangarije Inyarwanda.com igihe urusengero rwabo rushya ruzuzurira.



ADEPR Nyarugenge ibarizwamo korali Hoziyana yanditse amateka mu Rwanda aho indirimbo zayo zahembuye benshi muri iki gihugu ndetse ibi bituma iza ku isonga mu makorali yo muri ADEPR akunzwe cyane. ADEPR Nyarugenge ibarizwamo abandi bayobozi bakomeye muri ADEPR mu nzego zitandukanye. N'ubwo icyicaro gikuru cya ADEPR ku rwego rw'igihugu giherereye ku Kimihurura, iyo witegereje usanga ADEPR Nyarugenge ari yo ifatwa nk'icyicaro gikuru na cyane ko ari ho abayobozi benshi bo muri ADEPR basengera.

Image result for Korali Hoziyana ADEPR AMAKURU

Korali Hoziyana iri mu zikunzwe cyane mu gihugu nayo ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge

ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 (hafi 10) yubaba inyubako nshya y'urusengero. Ni inyubako iri inyuma y'iyo basengeragamo iherutse gufungwa n'ubuyobozi bw'umurenge wa Nyarugenge. Kuri ubu abakristo ba ADEPR Nyarugenge kimwe n'abo ku zindi nzengero za ADEPR zafunzwe bari gusengera ku Cyumweru kuri Dove Hotel iri ku Gisozi. Ibi byatumye Inyarwanda.com igira amatsiko y'igihe abakristo ba ADEPR Nyarugenge bazamara batatanye kugira ngo batangire gusengera mu nyubako yabo nshya bamaze imyaka 8 bubaka.

ADEPR Nyarugenge

Mu mezi atatu uru rusengero ngo ruzaba rwuzuye

Umushumba wa ADEPR Nyarugenge Rev Pastor Kayiranga Theophile yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nyuma y'amezi atatu ari bwo inyubako yabo nshya izaba yuzuzuye bagatangira kuyisengeramo. Yavuze ko ari inyubako izaba ifite agaciro ka Miliyari eshatu z'amafaranga y'amanyarwanda. Abajijwe impamvu bamaze imyaka myinshi bubaka uru rusengero rushya rwa ADEPR Nyarugenge, nyamara bakaba bafite abakristo benshi ndetse banafite amafaranga, Rev Pastor Kayiranga Theophile yavuze ko byatewe n'imiterere ya paruwase ya ADEPR Nyarugenge dore ko yaje kubyara izindi ebyiri ari zo; Muhima na Cyahafi, hakabaho gutakaza imbaraga, bityo hakabaho kudindira kw'inyubako yabo. Gusa yijeje abakristo ko mu mezi atatu iyi nyubako izaba yuzuye. Rev Kayiranga Theophile yagize ati: 

Ubundi ubwitange buva mu bakristo ariko ubu urabona ntabwo turimo guterana (kuko bafunze urusengero), bisaba ko abakristo baba bari hamwe! Kuba urusengero rwaratinze kuzura, byatewe n'imiterere ya paruwase ya Nyarugenge, iri mu byateye idindira ry’inyubako yacu kuko paruwasi ya Nyarugenge yaje kubyara izindi ebyiri; Muhima na Cyahafi, hahabo gutakaza imbaraga, bituma habaho kudindira. Urusengero turi kubaka nirwuzura ruzaba rufite agaciro ka miliyari eshatu. Turateganya ko mu mezi atatu urusengero ruzaba rwuzuye.

ADEPR Nyarugenge

Igishushanyo mbonera cy'urusengero rwa ADEPR Nyarugenge

Mu mwaka wa 1978 ni bwo itorero ADEPR ryageze muri Kigali ritangirira i Gasave, nyuma yaho riza gufungura ishami i Nyarugenge. ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 yubaka inyubako nshya, gusa kuri ubu irasa nk'igiye kuzura dore ko bamaze gusakara hakaba basigaje ibikorwa bicye kuri iyi nyubako. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rufunzwe nyuma y'izindi zisaga 700 zimaze gufungwa mu mujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibyangongwa. 

Ku munsi urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rwafungiweho, Inyarwanda.com yageze aho uru rusengero rwafunzwe ruri, tuhasanga abaturage n'abakristo benshi bari baje gusenga. Umwe mu bakristo ba ADEPR Nyarugenge twaganiriye wanze ko tuvuga amazina ye yavuze ko ibibaye kuri ADEPR Nyarugenge bikwiriye guha isomo ubuyobozi bwa ADEPR kuko bitumvikana ukuntu urusengero rwa Nyarugenge rwafungwa, nyamara iri torero rifite amafaranga menshi ava mu maturo, byongeye kandi ADEPR Nyarugenge ikaba isengerwamo n'abaherwe bakabaye barakoze ibishoboka byose urusengero rwabo rukuzura vuba dore ko ubu rumaze imyaka 8 rutari rwuzura.

ADEPR Nyarugenge

Inyubako nshya iri kuzamurwa na ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 itari yuzura

ADEPR Nyarugenge

Inyubako ADEPR Nyarugenge yakoreragamo 

ADEPR Nyarugenge

Umurenge wa Nyarugenge wafunze urusengero rwa ADEPR Nyarugenge

ADEPR Nyarugenge

Abari baje gusenga bahise bisubirirayo nyuma yo gusanga urusengero rwafunzwe

AMAFOTO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pappy 6 years ago
    Insengero nizo zitanga frw nyabuna buyobozi bwacu mushyire muri gahunda zanyu infrastructure zihesha icyubahiro Imana, kuko ikibazo si frw muri adepr muhindure imyumvire mudufashe kubahemba turi ahantu hasobanutse turi mu mahoro





Inyarwanda BACKGROUND