RFL
Kigali

AMAFOTO: Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ibarizwamo korali Hoziyana n'abandi bakomeye muri iri torero rwafunzwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2018 13:42
6


Kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 urusengero rwa ADEPR Nyarugenge (Gakinjiro) rwafunzwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge. Impamvu iza ku isonga y'ifungwa ry'uru rusengero ni uko aho ruri hatujuje ibisabwa ngo habe urusengero.



ADEPR Nyarugenge ibarizwamo korali Hoziyana yanditse amateka mu Rwanda aho indirimbo zayo zahembuye benshi muri iki gihugu ndetse ibi bituma iza ku isonga mu makorali yo muri ADEPR akunzwe cyane. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rubarizwamo abandi bayobozi bakomeye muri ADEPR mu nzego zitandukanye. N'ubwo icyicaro gikuru cya ADEPR ku rwego rw'igihugu giherereye ku Kimihurura, iyo witegereje usanga ADEPR Nyarugenge ari yo ifatwa nk'icyicaro gikuru. 

Image result for Korali Hoziyana ADEPR AMAKURU

Korali Hoziyana ifite ibigwi n'amateka akomeye muri ADEPR

Inyarwanda.com yageze aho urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherereye mu mujyi wa Kigali haruguru y'isoko rya Nyarugenge, tuhasanga itangazo ryashyizweho n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge. Iryo tangazo riragira riti: "Aha hafunzwe n'ubuyobozi bw'umurenge wa Nyarugenge kubera ko hatujuje ibisabwa ngo habe urusengero". Twahasanze abakristo benshi bari bahagaze hanze y'urusengero aho bari baje mu masengesho, gusa bahagera bagasanga hafunzwe.

ADEPR Nyarugenge

Itangazo ryashyizweho n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge

Umwe mu bo twaganiriye wanze ko tuvuga amazina ye yavuze ko ibibaye bikwiriye guha isomo ubuyobozi bwa ADEPR kuko bitumvikana ukuntu urusengero rwa Nyarugenge rwafungwa, nyamara iri torero rifite amafaranga mwenshi ava mu maturo, byongeye kandi ADEPR Nyarugenge ikaba isengerwamo n'abaherwe bakabaye barakoze ibishoboka byose urusengero rwabo rukuzura vuba dore ko ubu rumaze imyaka 8 rutari rwuzura.

Mu mwaka wa 1978 ni bwo itorero ADEPR ryageze muri Kigali ritangirira i Gasave, nyuma yaho riza gufungura ishami i Nyarugenge. ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 yubaka inyubako nshya, gusa kuri ubu irasa nk'igiye kuzura dore ko bamaze gusakara hakaba basigaje ibikorwa bicye kuri iyi nyubako. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rufunzwe nyuma y'izindi zisaga 700 zimaze gufungwa mu mujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibyangongwa. 

ADEPR Nyarugenge

Abari baje gusenga bahise basubirayo

ADEPR NyarugengeADEPR NyarugengeADEPR NyarugengeADEPR NyarugengeADEPR Nyarugenge

Inyubako nshya iri kubakwa y'urusengero rwa ADEPR Nyarugenge

ADEPR NyarugengeADEPR NyarugengeADEPR Nyarugenge

Iyi nyubako y'urusengero rwa ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 itari yuzura

AMAFOTO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Nibyo ADPR Nyarugenge yazize abaryi n'abiyita abkiristu atari bo. uru rusengero ruba rwaruzuye
  • KARAKE6 years ago
    Ibyo uyu witwa Anonymous yanditse nibyo.Niba koko ADEPR itasahuraga imitungo,uru rusengero rushya rwari kuba rwaruzuye kera.Jyewe mbona insengero,aho kuba inzu z'imana,zarabaye Centers for Tithe Collection (aho bakirira icyacumi).Ni nka Butike.YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose kujya mu nzira no mu ngo z'abantu bakabwiriza ubwami bw'imana.Yaravuze ati "mugende mubwirize abantu" (Matayo 24:19).Nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Kandi yadusabye "gukorera imana ku buntu" tudasaba amafaranga (Matayo 10:8).Abantu babyubahiriza nabonye,ni abahamya ba yehova gusa.Bajya mu nzira bose bakabwiriza ku buntu,ndetse no mu nsengero zabo nta cyacumi basaba.
  • 6 years ago
    Mubemaso nicyobisaba inkicye iyozisenywe umukiranutsi akoriki ntimugire ibyomwitwaza itorero ni rya kristo
  • Kelvin6 years ago
    Icyo ntacyo nikimenyetso cyerekanako Yesu ari hafi kugaruka
  • Nzabandora6 years ago
    Nzabandora ibi bihe aho bigana
  • Lamin6 years ago
    Noce c habura iki koko ko ubona aya mazu yubatswe ashobora kuba yagwira aba kristo ugasanga tuhaburiye abantu beshi cyane so Leta numubyeyi ndayishimye ireba kure ,kd ADEPR hari milirayi zirenga 3 zaburiye ku Gisozi none insengero zirimo gufungwa ko ariho mwayakuraga c ,bakaba babafunze bamwe barabaho gute? iki nigisuzuguriro bamwe bateye itorero ,turi mu minsi ya nyuma nta kundi ukunda Itorero arisengere ryarinjiriwe !!!!!!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND