RFL
Kigali

ADEPR Kicukiro Shell yiyemeje gusohoka mu rusengero ikegereza ivugabutumwa abatuye Ziniya

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/07/2018 20:02
2


Nyuma y’aho ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali ihereye Paruwase ya Kicukiro umushumba mushya, Rev Pastor Mitima Jonathan akanajyanayo n’umukuru w’Itorero uyoboye umudugudu wa Shell, Pastor Bwate David, ibihe byiza birakomeje ku mudugudu wa Shell.



Ubu noneho umudugudu wa ADEPR Shell biyemeje gusohoka mu rusengero bakegereza ivugabutumwa abatuye Ziniya. Nk’uko twabitangarijwe na Pastor Bwate David ngo iminsi irimo kwihuta vuba, kandi uko ihita ni ko abantu bapfa batamenye umukiza. Yagize ati:"Ni yo mpamvu twateguye iki giterane cy’ububyutse no kugaruza ibihe byacu nk’abapentikoti bya mbere, ariko tukanegereza ivugabutumwa abantu batanatinyuka ngo badusange mu rusengero ngo ejo batazitwaza ko tutazamutse imisozi ngo indi tuyimanuka tujyanye ubutumwa ngiyo impamvu itujyanye ZINIYA."

Pastor Bwate

Pastor Bwate David umukuru w’Itorero uyoboye umudugudu wa ADEPR Shell

Nk'uko bitangazwa na Pastor David Bwate uretse Umushumba wa Paroisse ya Kicukiro Rev Mitima Jonathan uzabwiriza muri iki giterane cy’iminsi irindwi, abandi bigisha beza batumiwe harimo Rev Masumbuko Yoshua, Pastor Theogene, Ev Bosco, Ev Vumiliya Jean Claude, Ev Pascal Barakagira na Ev Nshizirungu w'i Musanze. Abahanzi batumiwe harimo; Pastor Venuste Mugabo, Silas na korali Gibiyoni izaturuka muri ADEPR Murambi, korali Penuel ya ADEPR Rukurazo, korali Exodus ya Kagarama na Yakini ya Kabeza Kanombe, nabo bazitabira iki giterane tutibagiwe na korali za Shell arizo “Abaragwa, Yakini, Iriba na Worship team.

Pastor Bwate

Umushumba wa Paroisse ya Kicukiro Rev Mitima Jonathan

Iki giterane kizatangira kuwa mbere kuwa 30/7/2018 kizasorejwe i Ziniya kuwa 05/8/2018 aho na korali Gibioni izifatanya n’abatuye muri Ziniya mu kugaruza ibihe bya mbere mu ndilimbo zayo nziza irimo yitegura gushyira ku mugaragaro. Kizajya gitangira saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa tatu n’igice, ariko kuwa gatanu birirwemo no kuwa gatandatu bazindukire muri 'Nibature' bari kumwe na korali ya 'Nibature' ya Gatenga yitwa GOFERU. Umudugudu wa Shell ubarizwa Kicukiro Sonatube imbere ya Hotel Classic ku cyapa cya bus zitwara abagenzi. Intego ya kino giterane iri mu Amaganya ya Yeremiya 5:21.

Pastor Bwate






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imana ishimwe5 years ago
    Uwiteka azabane namwe,kdi azashyigikire Umurimowe kdi imitima myinshi iboshye Uwiteka azayibohore
  • Irashoboye5 years ago
    uwiteka azabane namwe kdi imitima iboshye Uwiteka azayibohore





Inyarwanda BACKGROUND