RFL
Kigali

ADEPR-Kavamahanga washinze Minisiteri Filadelphia ikitwa idini y’ikuzimu yamaze guhagarikwa mu itorero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2015 19:43
11


Kavamahanga Alphonse umuyobozi mukuru w’umuryango Filadelphia International Ministries (FIM) utemewe gukorera mu itorero ADEPR, yamaze gutengwa (guhagarikwa) muri iri torero ndetse kugeza ubu nta murimo n’umwe yemerewe gukora mu gihe cyose atarasaba imbabazi.



Nk’uko inyarwanda.com twabitangarijwe na Pasiteri Nsabimana Anicet umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Tyazo, Paruwasi ya Tyazo mu karere ka Nyamasheke, ari naho Kavamahanga Alphonse abarurirwa, ni uko kugeza ubu yahagaritswe mu itorero rya ADEPR kubera ngo kutumvira inama ubuyobozi bw’itorero bwamuhaye ahubwo agahitamo gukomeza kuyobora Minisiteri itemewe n’iryo torero. Pastor Nsabimana ati:

Kavamahanga yarahagaritswe mu itorero kuko ibyo yakoze nta bujyanama cyangwa uburenganzira yabisabiye. Gushinga bene ibyo ngibyo kandi akiri mu itorero, ni nko gushinga itorero mu rindi. Iyo umuntu yagambiriye gukora ibyo abanza kugisha inama itorero, utagishije inama bifatwa nko kwigumura, twamuhaye inama ntiyazubahiriza. Nta mezi nta n’iminsi naho yaza hashize n’umunsi umwe ni uburenganzira bwe igihe cyose yazasabira imbabazi yababarirwa kuko ntabwo itorero riciraho umuntu iteka.

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kanama 2015 nibwo Kavamahanga Alphonse yatenzwe (kutemererwa gukora imirimo yose mu itorero).  Ahagaritswe muri ADEPR nyuma y’iminsi 27 yandikiye umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Sibomana Jean amusabaga kumugira inama akwiye kugenderaho kugirango Minisiteri ye ayoboye ya Filadelphia International Ministries ibashe gukorera muri ADEPR.

Ibaruwa

Iyo niyo baruwa Kavamahanga yandikiye Rev Sibomana Jean akamusaba kumugira inama

Amakuru mpamo agera ku inyarwanda ni uko Sibomana atigeze asubiza Kavamahanga n’ubwo yaje kumwandikira indi baruwa ya kabiri amwibutsa inama yamusabye, gusa iyo baruwa ya kabiri, ntabwo yigeze igera kuri Sibomana nk’uko Kavamahanga abivuga kuko ngo hari hatanzwe itegeko mu bakozi ba ADEPR ku cyicaro gikuru cy’iri torero ryo kutongera kumwakira. Abajijwe icyatumye yandika iyo baruwa akagisha inama abayobozi ba ADEPR, Kavamahanga yabwiye inyarwanda.com ati

Njyewe inama ndi gusaba ni uko najya nkora ibiterane namenyesheje ADEPR  bakampa umurongo ngenderwaho, nkajya nkora ariko bizwi na ADEPR byaba na ngombwa bakampa n’umwigisha n’amakorali, ndashaka gukora ariko ntasohotse mu itorero n’umuryango wanjye udasenywe kuko nta gahunda mfite yo gushinga itorero, nemeye ko umuryango wanjye ukorera mu itorero ariko bakampa inama ngenderwaho.

Kavamahanga

Kavamahanga Alphonse watenzwe muri ADEPR azira gushinga Minisiteri itemewe

Gutengwa cyangwa se guhagarikwa kwa Kavamahanga, bivugwa ko ari itegeko ryavuye ibukuru kwa Sibomana na Tom Rwagasana rikoherezwa ku bayobozi ba ADEPR mu karere ka Nyamasheke kuko ngo Kavamahanga yari yanze kubahiriza ibyo bari bamusabye nko kubagezaho Status ya Minisiteri ye kugirango barebe ibyo uwo muryango we ugamije kugeraho na cyane ko abo muri ADEPR bavuga ko Kavamahanga yari yamaze gushinga itorero bashingiye kuba yari yaratangiye kubatiza abihaniye mu biterane akora.

Mu kiganiro aherutse kugirana na inyarwanda.com, Rev Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR yashimangiye ko Minisiteri ya Kavamahanga itemerewe gukorera muri ADEPR kuko ntaho itandukaniye n'itorero, yagize ati: 

Hari minisiteri z’uburyo butandukanye, ibyo uriya (Kavamahanga) akora ni minisiteri ishamikiye ku idini, ni itorero ashaka gushinga kuko yanatangiye kubatiza ntabwo ari minisiteri igamije gufasha abantu. Nta dini rigomba gukorera muri ADEPR, ibyo ntabwo bibaho nta dini ryabangikana na ADEPR.

Rev Pastor Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR

Nyuma yo gutengwa Kavamahanga yabwiye inyarwanda.com ko atunguwe cyane kuko yari agitegereje umwanzuro w’umuvugizi mukuru wa ADEPR nyuma yo kumwandikira inshuro ebyiri ariko ntamusubize. Kavamahanga uhamya ko yahamagawe n’Imana ndetse ikamubwira ko icyo ariraho igicometse mu kanwa kandi ko nta muntu n’umwe uzagikoraho, yadutangarije ko bitamuciye intege ahubwo ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu ivugabutumwa yahamagariwe ndetse yaneruye ko agiye gutangiza itorero UDEPR, Yagize ati:

Njyewe ndi umuvugabutumwa kandi ivugabutumwa Imana yampaye ni iryo ku rwego mpuzamahanga, umuntu wamfungira ivugabutumwa keretse afashe ingufuri akayishyira ku munwa wanjye kuko njyewe mpagaze kucyo Imana yampaye. Hari amavuta utahagarika, kuntenga nta kibazo bitwaye ndumva ndi mu mavuta,mfite ibyiringiro ko Imana iri kumwe na njye. Njyewe ubundi nta mugambi nari mfite wo gushinga itorero, ariko Minisiteri ndumva nta kintu intwaye gusa ndamutse mbonye ubushobozi itorero UDEPR nazarifungura ariko si nonaha hari ibyo ngomba kubanza gutunganya nyuma nkazarifungura kandi rikageza abantu ku musaraba.

Umuvugabutumwa Kavamahanga Alphonse yizeye abakire babiri bazamufasha mu ivugabutumwa rye

Umuhanzi Kavamahanga Alphonse akaba n’umuvugabutumwa yakomeje abwira umunyamakuru w’inyarwanda.com ko afite abaterankunga babiri kandi bakize cyane bazamufasha muri iri vugabutumwa rye. Uwa mbere ngo ni Imana yamuhamagariye uwo murimo kandi ikaba itunze byose. Umukire wa kabiri Kavamahanga yizeye uzamufasha ngo ni Perezida Paul Kagame kuko ari umubyeyi w’abanyarwanda bose kandi akaba ajya ashyigikira ibikorwa by’ivugabutumwa rihindura abanyarwanda. Kavamahanga yasabye abanyarwanda bose bahamagawe n’Imana ko bamushyigikira, impano ye ntipfe ubusa.

Umwe mu bakristo ba ADEPR wifuje ko amazina ye tuyagira ibanga, uyu akaba ari umwe mu bavuga ko batazatererana Kavamahanga kuko ahamya ko yamubonyemo impano n’amavuta yahawe n’Imana, yabwiye inyarwanda.com ko Kavamahanga amubona ku rwego rw’abavugabutumwa mpuzamahanga nka TD Jakes, Bill Graham, Joyce Meyer, Reinhard Bonnke n’abandi akaba ariyo mpamvu yahisemo kumwoma inyuma kandi ngo ntabwo yibeshye ndetse nta n’ubwo yicuza na cyane ko ngo atari inkandagirabitabo ahubwo yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Ati:

Njyewe nk’umuntu w’umu Licencie ntabwo njya inyuma y’umuntu kubera guta umutwe ahubwo hari ibyo nabonye ngomba gukurikiza. Ku bantu bavuga ko iyi minisiteri ari iy’ikuzimu, na Yesu bavuze ko ari umwami wa Berezeburi, Kubera ko abantu bafite umuhamagaro mpuzamidugudu iyo babonye umuntu ufite umuhamagaro mpuzamahanga baramupinga bakamurwanya. Kubera iki, amavuta aba amukanda, niyo mavuta yakanze Hamani arwanya Morodikayi kandi ari umuzamu, niyo mavuta yakanze Sawuli, arwanya Dawidi kandi aragira intama kwa se, niyo mavuta yatumye Vashiti asuzugura, Esiteri akaba umwamikazi. Abakristo ndabasaba gukomeza gusenga kandi bakamenya ko iteka iyo umuntu afite umuhamagaro w’Imana, ararwanywa, satani arwanya ahari amavuta.

Uyu muvugabutumwa ubarizwa mu itorero rya ADEPR yasabye Kavamahanga kutazasaba ADEPR imbabaza kuko nta cyaha yakoze ahubwo ko ari kuzira umuhamagaro n’amavuta Imana yamuhaye. Yamusabye gusenga cyane no kuba bugufi y’Imana kuko yo idatinya intambara bityo ikazamubashisha muri byose. 

Amakuru agera ku inyarwanda.com nuko gutengwa kwa Kavamahanga hari bamwe mu bakristo ba ADEPR byababaje cyane ndetse hakaba hari igice kinini cy’abakristo barimo n’abapasiteri biteguye kumukurikira bakazajya muri minisiteri ye Filadelphia ishinjwa kuba idini y’ikuzimu no mu kabari. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi8 years ago
    Uva wamugabo we senga cyane wihishe mumababa y'Uwiteka naho ubundi tom arakumira bunguri akugenze nkuko yagenje abandi
  • Khaman8 years ago
    Ariko umuntu yandika urwandiko rwuzuye page ntaho yashize akitso cyangwa akadomo? Ubwose yayobora abantu ntapose? Sha ukwigomeka kwe ntabwo gutangaje rwose kuko nibyo yandika bigaragaza uwo ariwe...ngaho nimugerageze bakirisito!!!
  • ni8 years ago
    Ariko kuki Imana dusenga mukomeza kuyikora mujisho?! Niba Imana ya Kavamahanga ariyo Mana ya Rev sibomana murapfa iki?! Buriwese aharanira inyungu ze nimureke nawe abwirize ubwo butumwa hahirwa uwo ibyo muvuga bitazagwisha. Naho ibyitorero ryikuzimu byo ni ibindi kuko ntawamenya iritaravuye ikuzimu kuko Nyuma ya Genocide aya matorero asaga 500 ntayo twari dufite! Nimureke nawe yishakire amafaranga nkuko namwe muyashaka.
  • kriss8 years ago
    umva ko mutari buri gihe munsi y'iberenge by'abanyaburayi nabandi nkabo bwiza ukuri ni gute wakwita idini ryawe izina ritututse ahandi?? ese iyo aryita kanombe cyangwa nyrugenge ministrie byari guhindura iki ibi nbyo byerekana ko hari nabiyandikira bible ngaho mbwira ngo filadelifia muri america ese nibo bazi Imana gusa?? ahah nzaba mbarirwa ma nanjye reka nzane iyitwa nyabwishongwezi church of anti-foreign colonization
  • 8 years ago
    Ooo!!! Ibyo bibaho nukuri kavamahanga yahamagawe nimana yomwijuru nonese kavamaha uzi yohana yeretse neza ibyo mwitorero aruko ari kucyirwa komera icyo uhagazeho kizagusumbisha abakurwanya
  • 8 years ago
    Ooo!!! Ibyo bibaho nukuri kavamahanga yahamagawe nimana yomwijuru nonese kavamaha uzi yohana yeretse neza ibyo mwitorero aruko ari kucyirwa komera icyo uhagazeho kizagusumbisha abakurwanya
  • lulu8 years ago
    Yewe sinjya nkunda ibyamadini y'inzaduka ariko ikigaragara uyu muntu afite ukuri kandi arusha amavuta abamurwanya! Niba Imana ariyo ashyize imbere, nimushyigikire. naho ibyo gushinga idini byo Yesu azaza amadini agishingwa kandi na ADEPR yabayeho yiyomoye ku rindi dini
  • mugabo hareruya8 years ago
    Kavamahanga nukuri yahamagawe nimana mumureke ari mumurongo go gutenga nonese yesu bamusohoye murusengero ajya gukiza uwabanaga mubumuga kukodidezi nawe harabagiye guhaguruka humura tikurinyume komera knd komeza ukuri niho ugiye kujya wakora bagukome ntukome humura ntukomereka urakomejwe
  • iryamukuru8 years ago
    yewe,umva baca umugani ngo ikimuga cyasetse urujyo,ubwo se wowe uramurushije koko! nawe ndumva uvuga mu ndimi zabo. kdi rero mujye mwemera. turacyafite urugendo rurerure mu kwigobotora ubukoloni. si ejo nta nubwo ari ejobundi. reka KAVAMAHANGA rero akomeze iyerekwa rye.Erega amatorero yose afite inkomoko.kandi nibyo kuko iyo batemera impinduka zijyanye n'ibihe bizakomeza kubabaho.Nta mpamvu yo gupfukirana impano ziri mu rubyiruko. abana tubyara bagomba kuzana impinduka. mujye mwemera. Ikintangaza kdi nuko babona abavugabutumwa bamaze gutera imbere,bakabasebya ngo bajya i kuzimu! ukagirango aba eliminata bo ntibagira amadini babamo. muzabaze,kdi mujye musengera ibyo mutunga byose bivuye muri technology,hato mutazisanga muri gukorana n'iyo myuka abajya ikuzimu. Gusenga,no gusengera ibyo dutunga rero niyo ntwaro nkuru bene data.
  • jane8 years ago
    muntu wlmana niba arumuhamagaro wlmana byukuri uzatsinda.kuko ntawurwanya icylmana yemeye.ariko komuvuga inzaduka,yesu yabaga murihe dini?
  • kubwimana Innocent8 years ago
    Gushinga Ministeri cg idini si ikibazo wowe komeza niba warahamagawe n'Imana.





Inyarwanda BACKGROUND